Nk’uko bigaragara muri raporo ya Global Power City Index (GPCI), Cairo yaje ku mwanya wa 46, mu gihe Johannesburg yashyizwe ku wa 48 ku rwego rw’Isi.
N’ubwo iyi mijyi itaragera ku myanya ya mbere yigaruriwe n’imijyi imaze igihe kinini ikomeye ku Isi, kuyibona kuri uru rutonde bigaragaza uruhare Afurika igenda igira mu marushanwa y’imijyi ikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Cairo yagize amanota 86.4 mu bukungu na 16.0 mu bushakashatsi n’iterambere (Research & Development), bigaragaza ubukungu bufite igipimo giciriritse ariko ubushobozi buke mu guhanga udushya.
Mu muco n’imikoranire mpuzamahanga, Cairo yabonye amanota 102.6, mu gihe imibereho myiza y’abaturage (Livability) yagize amanota 328.6, bigaragaza imbogamizi zikigaragara mu mibereho yo mu mujyi nk’ubucucike n’ibikorwaremezo bidahagije. Cairo kandi yabonye 86.0 mu bidukikije na 127.6 mu byoroshya ingendo n’itumanaho (Accessibility).
Johannesburg yo yitwaye neza kurushaho mu rwego rw’ubukungu, ibona amanota 113.5, ariko igira intege nke zikomeye mu bushakashatsi n’iterambere aho yabonye 3.9 gusa.
Mu muco n’imikoranire mpuzamahanga yagize 82.5, mu mibereho myiza 225.1, mu bidukikije 120.9, naho mu byoroshya ingendo n’itumanaho igira 112.7. Ibi bigaragaza umujyi ufite imbaraga zivanze n’imbogamizi zikigaragara.
Global Power City Index ni iki?
Global Power City Index (GPCI) ni urutonde mpuzamahanga rupima uko imijyi ishobora gukurura abantu, ishoramari n’ubucuruzi—icyo bita “ubushobozi bwo gukurura” bw’umujyi.
Iyi raporo ishingira ku byiciro bitandatu birimo: Ubukungu, Ubushakashatsi n’Iterambere, Umuco n’Imikoranire, Imibereho myiza, Ibidukikije, n’Ibyoroshya ingendo n’itumanaho. Ibi bitanga ishusho yimbitse y’ubushobozi bw’imijyi mu marushanwa yo ku rwego rw’Isi.
Ku myanya ya mbere, London yakomeje kuyobora uru rutonde ku nshuro ya 14 yikurikiranye, mu gihe Tokyo yarenze New York ku nshuro ya mbere kuva uru rutonde rwashyirwaho, bigaragaza impinduka zikomeye mu mijyi iyoboye Isi.
Mu mwaka wa 2025, izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’Isi rikomeje gutuma imibereho yo mu mijyi igorana, mu gihe kwita ku bidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kubaka imijyi irambye byabaye ingenzi mu kugena imijyi izakomeza gukurura abantu n’ishoramari mu gihe kirekire.

Johannesburg mu mijyi ikomeye ku rwego rw'Isi

Umujyi wa Cairo washyize ku rutonde rw'imijyi ikomeye ku Isi

London iyoboye urutonde rw'Imijyi ikomeye ku Isi
