Kwayura ni igikorwa cyo gufungura urwasaya ukinjiza
umwuka mwinshi (Inhalation),ukongera kurufunga byihuse ari nako usohora umwuka
hanze (Exhalation)
Igikorwa cyo kwayura gikunze kubaho ku bantu igihe
bananiwe,igihe barambiwe,igihe bafite ibitotsi,igihe bafite ubunebwe,n’izindi
mpamvu zitandukanye.
Baptiste health Kentucky yatangaje ko indwara y’agahinda
gakabije iyo imaze kuba karande ku muntu,agahora ahangayitse,asuherewe,igeraho
ikamutera kwayura bya buri kanya bigahinduka nk’indwara nabyo.
Medicalnewstoday yo itangaza ko kwayura bihinduka nk’indwara
iyo umubiri wagize ikibazo cy'uko amaraso atari kugera ku mutima neza,umutima
uri gutera cyane,cyangwa waramaze kurwara bityo umuntu akiruhutsa
kenshi,akananirwa,ndetse akayura kenshi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko n’umwana uri munda yayura,ndetse
kwayura bavuga ko ari byiza ku buzima bwa muntu,nyamara iyo bikabije akenshi
biba bitewe n’ibindi bibazo umuntu afite atazi.
Kwayura bigira umumaro ukomeye wo kwinjiza umwuka
mwiza,no gusohora umwuka mubi.Bivugwa ko uretse kuba umuntu yagira n’irungu
akayura buri kanya,ariko umuntu
yakagombye kwayura nibura inshuro 20 ku munsi.
Kwayura biturisha umutima w’umuntu ndetse akamera nk’ukangutse
akongera gutekereza neza.Akenshi iyo umuntu yayuye ahita atekereza cyane,ariko
agafata n’umwanzuro muzima,ndetse kwayura bigenzura ubushyuhe bw’umubiri nk'uko
Risescience.com ibitangaza.
Abantu bamwe bajya kwayura bagahita babikoma mu
nkokora,bityo icyo gikorwa ntikibe ngo kirangire,kandi ntabwo ari byiza ku
mikorere y’umubiri.Ubushakashatsi bugaragaza ko kwayura biba hagati y’amasegonda
4 kuzamura,hari nubwo agera kuri 7.Bamwe barayura bagahita bata amarira,ibyo
bisobanura ko n’imyanda iri mu maso isohokana n’ayo marira,bityo amaso
agasigara ameze neza.
Kwayura ntago ari umwitozo w’urwasaya gusa,kuko bifasha ugutwi kugira imikorere myiza no kumva neza.
Mu myaka amagana ashize byatangajwe ko benshi
bibeshyaga ko kwayura biba bitewe n'uko umubiri uba ufite oxygen idahagije,nyamara
kwayura biterwa n’impamvu nyinshi zirimo umunaniro,irungu n’ibindi,ndetse bifasha
ibihaha kwinjiza umwuka mwiza,hagasohoka umwuka mubi.
Igihe umuntu yumva agiye kwayura akwiye kwitonda
akaba aribyo ashyiraho umutima kugeza birangiye,ndetse akirinda kuvuga kuko
bituma bihagarara imburagihe agahomba ibyiza bitangwa no kwayura,nko kuruhuka
no gutekereza neza.

Umunaniro ukabije nawo utuma umuntu yayura bya hato na hato

Si byiza kubitangira cyangwa gufunga umunwa igihe ukeneye kwayura
