Nk'ibisanzwe nyuma yo gukatirwa, abaregwa bagombaga guhita bajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere ariko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ntabwo abakatiwe bahise bamanurwa i Mageragere kugeza ubwo iminsi igeze bajuririye Urukiko.
Byitezweko ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 ari bwo abaregwa barimo Jay Polly bazasubira imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bakajuririra iminsi 30 y’agateganyo bari bakatiwe n’urukiko.

Impamvu Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo ngo byari ukugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge.
Jay Polly n’itsinda ry’abantu 11 barimo na murumuna we batawe muri yombi tariki 23 Mata 2021 bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Tariki 25 Mata 2021 dosiye y’abaregwa yashyikirijwe Ubugenzacyaha bwahise bupimisha abaregwa ibiyobyabwenge kugira ngo harebwe niba ibyari byafatiwe mu rugo kwa Jay Polly ariho banasanze aba 11 ari bo babinyweye.
Jay Polly areganwa n'abantu 11 barimo murumuna we
Raporo ya muganga yagaragaje ko bane bafite ibiyobyabwenge mu maraso, bahise batangira gukurikiranwa mu Bushinjacyaha ari nabwo dosiye yabo yaregerwaga Urukiko. Ubusanzwe mbere yo kujyanwa muri gereza, imfungwa zibanza gupimwa Coronavirus harebwa ko ari bazima mu kwirinda ko bakwanduza abandi muri gereza cyane ko haba hari abo basanze muri Gereza.