Bimwe bikunze gutuma abantu batukura amaso harimo
kunywa inzoga zikomeye kandi nyinshi,urumuri rukabije rw’izuba,kumara igihe
kinini ureba muri mudasobwa no kureba mu rumuri rwa terefoni cyane,kuyarwara ku
buryo muganga yakwandikira imiti cyangwa ugahabwa indorerwamo zigufasha kureba
neza no kubungabunga amaso n’ibindi byinshi bitandukanye.
Iyo uzi neza igitera amaso gutukura,byakorohera
kumenya n'uko wirinda icyo kibazo,kuko benshi hari ubwo ugira ngo mu maso harimo
amaraso.
Dore bimwe wakora byatangajwe na
Healthline,byakufasha gusubirana amaso y’umweru gahoro gahoro.
1. Irinde
izuba rikabije: Izuba rikabije rituma umuntu akanyarara mu maso bitewe no
kuyananiza ahangana no kureba mu rumuri rwinshi.Bamwe batuye mu bice bishyuha cyane nk’urugero mu ntara y’Iburasirazuba nka Nyagatare,Rwamagana n’ahandi ku
Isi hatandukanye.Igihe utuye mu duce dushyuha gutyo ugomba gutekereza ku bintu
wakora byunganira imikorere y’amaso yawe nko kunywa amazi menshi,gukoresha
indorerwamo zigabanya urumuri n’ibindi,kuko urumuri rukabije rutuma amaso
atukura kubera kunanizwa narwo.
2. Amazi
y’indabo z’iroza: Iki kinyamakuru cyatangaje ko gutonyangiriza ibitonyanga by’amazi
y’indabo z’iroza mu maso bituma amaso yongera kuba umweru nyuma y’igihe
kitarambiranye.
3. Shyira
kokombure ku maso mbere yo kuryama: Batangaje ko gutaka kokombure (cucumber) uduce
duto ukatwomeka ku maso uhumirije nibura
iminota 15 bituma amaso ahinduka umweru wa mutuku ubonamo ukagenda
4. Kuryama
ku gihe : Kuryama ku gihe bivuze kuryama amasaha ahoraho kandi nibura akaba
amasaha 8 ukaruhuka neza.Bamwe bahinduranya amasaha yo kuryama bityo umubiri
ntumenyere kuruhuka bikaba byatuma udasinzira neza kubera kutagira isaha yo
kuryama bihoraho
Benshi bakwibaza ngo bayabara gute! Niba uryamye Saa yine za nimugoroba ukabyuka saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo,bigire akamenyero kuko nuryama Saa sita z’ijoro ukabyuka isaha ubyukiraho uzasinzira amasaha make ubyukane umutwe n’amaso yangirike kandi ahinduke umutuku.

Kuruhuka amasaha ahagije bituma amaso adatukura
Ibindi bitukuza amaso harimo kwambara indorerwamo
zose ubonye wibwira ko arwaye aho gupimwa na muganga,ngo abe ariwe ukugenera
indorerwamo zirimo umuti ukuvura.
Kugira ubuzima bwiza ni inshingano ya buri
wese,ariko kubwangiza nabyo biba amahitamo.

Amazi y'iroza asukura imyanda iri mu jisho rikongera kuba umweru iyo ryatukuye

Kokombure iyo yometse ku ijisho ihindura amaso umweru
Kunywa amazi menshi bituma umutwe umera neza kandi kubangamirwa k'umutwe bikora cyane ku maso