Menya ibyo wakora kugira ngo amaso yawe ahinduke umweru

Ubuzima - 28/06/2023 5:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Menya ibyo wakora kugira ngo amaso yawe  ahinduke umweru

Gutukura amaso akenshi biterwa n’impamvu zitanduane kandi bimwe biterwa no guhitamo nabi kwa muntu ndetse hari byinshi wakora ukagarukana amaso y’umweru.

Bimwe bikunze gutuma abantu batukura amaso harimo kunywa inzoga zikomeye kandi nyinshi,urumuri rukabije rw’izuba,kumara igihe kinini ureba muri mudasobwa no kureba mu rumuri rwa terefoni cyane,kuyarwara ku buryo muganga yakwandikira imiti cyangwa ugahabwa indorerwamo zigufasha kureba neza no kubungabunga amaso n’ibindi byinshi bitandukanye.

Iyo uzi neza igitera amaso gutukura,byakorohera kumenya n'uko wirinda icyo kibazo,kuko benshi hari ubwo ugira ngo mu maso harimo amaraso.

Dore bimwe wakora byatangajwe na Healthline,byakufasha gusubirana amaso y’umweru gahoro gahoro.

1.     Irinde izuba rikabije: Izuba rikabije rituma umuntu akanyarara mu maso bitewe no kuyananiza ahangana no kureba mu rumuri rwinshi.Bamwe batuye mu bice bishyuha  cyane nk’urugero mu ntara y’Iburasirazuba nka Nyagatare,Rwamagana n’ahandi ku Isi hatandukanye.Igihe utuye mu duce dushyuha gutyo ugomba gutekereza ku bintu wakora byunganira imikorere y’amaso yawe nko kunywa amazi menshi,gukoresha indorerwamo zigabanya urumuri n’ibindi,kuko urumuri rukabije rutuma amaso atukura kubera kunanizwa narwo.

2.     Amazi y’indabo z’iroza: Iki kinyamakuru cyatangaje ko gutonyangiriza ibitonyanga by’amazi y’indabo z’iroza mu maso bituma amaso yongera kuba umweru nyuma y’igihe kitarambiranye.

3.     Shyira kokombure ku maso mbere yo kuryama: Batangaje ko gutaka kokombure (cucumber) uduce duto ukatwomeka ku maso  uhumirije nibura iminota 15 bituma amaso ahinduka umweru wa mutuku ubonamo ukagenda

4.     Kuryama ku gihe : Kuryama ku gihe bivuze kuryama amasaha ahoraho kandi nibura akaba amasaha 8 ukaruhuka neza.Bamwe bahinduranya amasaha yo kuryama bityo umubiri ntumenyere kuruhuka bikaba byatuma udasinzira neza kubera kutagira isaha yo kuryama bihoraho

Benshi bakwibaza ngo bayabara gute! Niba uryamye Saa yine za nimugoroba ukabyuka saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo,bigire akamenyero kuko nuryama Saa sita z’ijoro ukabyuka isaha ubyukiraho uzasinzira amasaha make ubyukane umutwe n’amaso yangirike kandi ahinduke umutuku.


Kuruhuka amasaha ahagije bituma amaso adatukura 

Ibindi bitukuza amaso harimo kwambara indorerwamo zose ubonye wibwira ko arwaye aho gupimwa na muganga,ngo abe ariwe ukugenera indorerwamo zirimo umuti ukuvura.

Kugira ubuzima bwiza ni inshingano ya buri wese,ariko kubwangiza nabyo biba amahitamo.


Amazi y'iroza asukura imyanda iri mu jisho rikongera kuba umweru iyo ryatukuye


Kokombure iyo yometse ku ijisho ihindura amaso umweru


Kunywa amazi menshi bituma umutwe umera neza kandi kubangamirwa k'umutwe bikora cyane ku maso


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...