Ngabo Medard Jobert wamamaye agakundwa n’abatari bacye mu masaha macye ari imbere yo kuri uyu wa Gatandatu araza kuba asezerana n’umukobwa w’ubwiza budasanzwe, Mimi Mehfira umunya-Ethiopia kazi bamenyanye hashize imyaka igera ku 9 Meddy ari mu muziki yatangiye by’umwuga mu mwaka wa 2008.
Bamenyanye amaze imyaka 7 aba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yageze mu mwaka wa 2010 agiye kuririmba mu gitaramo cyateguwe n'abanyarwanda batuye ku mugabane wa Amerika. Ku musozo Meddy na The Ben bahise bagumayo imwe mu nkuru iri mu za mbere zabiciye bigacika ikaba no ku isonga mu ntambwe yatewe ikaba igejeje umuziki n’imyidagaduro ku rwego rundi.
Ibyamamare byitezwe kugaragara muri ubu bukwe bwa Meddy na Mimi Mehfira;
The Ben

The Ben wabanye na Meddy mu buzima bw'ubuto n'ubwumuziki benshi banabafata nk'impanga mu muziki ni umwe mu byamamare byitezwe mu bukwe bwa Meddy na Mimi
Lick Lick
Umucuzi w'indirimbo uri mu bakomeye mu kibuga cy'umuziki nyarwanda kuva watangira kuba kizungu kugeza n'ubu wanasanze Meddy na The Ben muri Amerika agakomeza kubafasha mu muziki kugeza n'ubu, Lick Lick, ategerejwe muri ubu bukwe
Scillah
Umuhanzikazi Scillah ari mu ba mbere bakora umuziki uryoshye ukunzwe n'abatari bacye. Yabanye na Meddy muri Label imwe ya PressOne na Meddy banakorana indirimbo y'amateka mu mateka y'abakundana yakunzwe n'ubu yitwa 'Nka Paradizo'.
King James
Umuhanzi King James mukuru wa Meddy mu muziki banabanye mu bikorwa bitandukanye by'umuziki kimwe na Ernesto umunyamakuru w'imyidagaduro uri mu bakomeye mu Rwanda usigaye atuye USA, bari mu bashobora kuboneka mu bukwe bwa Meddy na Mimi
Emmy
Emmy nawe biteganijwe ko aza kuba ari muri ubu bukwe kimwe n'abandi banyuranye barimo umuraperi ukomeye K8 Kavuyo ushobora no kuza kuhahurira n'umwana we kimwe n'uwahoze ari umugore we Miss Bahati Grace.

Miss Bahati Grace n'umwana we na K8 Kavuyo
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YAKOREWE I CAN'T LIE Meddy na Mimi
