Menya ibitera kubyimba ibirenge

Ubuzima - 16/04/2023 8:45 PM
Share:
Menya ibitera kubyimba ibirenge

Kubyimba ibirenge akenshi bituruka ku mpamvu zitandukanye, benshi batekereza ko uku kubyimba ibirenge bituruka ku guhagarara cyane ariko burya hari n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora kubitera.

Kubyimba ibirenge bituruka ku mpamvu nyinshi ndetse abantu bagirwa inama yo kwirinda cyane, kugira ngo ubuzima bwabo buzire umuze. Muri izi mpamvu harimo izo umuntu adashobora kwirinda bitewe n’igihe agezemo.

1. Indwara y’umutima: Burya indwara y’umutima nayo ibyimbisha ibirenge. Iyi ndwara ishobora gutuma umuntu abyimba ibirenge mu gihe umutima utari gutera neza nk’uko byakagenze. Ibi bizwi nka ‘Cognestive Heart Failure (CHF), ndetse byigaragaza iyo umutima utarimo gutera neza.

2. Gutwita: Ibi ni ibisanzwe cyane ku bagore batwite. Abagore benshi iyo batwite babyimba ibirenge, bikagenda bizamuka cyane uko amezi agenda yiyongera.

3. Indwara y’impyiko: Iyo umuntu arwaye impyiko aba afite ibyago byo kurwara ibirenge. Iyo impyiko itarimo gukora neza bituma umubiri ukora mu buryo budasanzwe, ibirenge bikaba byabyimba mu buryo butunguranye.

4. Impanuka: Umuntu wagize ibyago byo gukora impanuka ashobora kubyimba ibirenge, gusa yagana abaganga bakaba bashobora kumufasha.

5. Amaraso: Hari ubwo amaraso ashobora gukora izingiro akibumbira mu birenge, bigatuma umuntu arwara ibirenge.

Isoko: www.medicalnewstoday.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...