Menya ibintu 4 umugabo akorera umugore akunda gusa

Urukundo - 27/09/2021 12:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Menya ibintu 4 umugabo akorera umugore akunda gusa

Bavuga ko utayoberwa umuntu ugukunda, gusa rimwe na rimwe bigora abagore kumenya no kwizera ko umugabo we amukunda koko atamubeshya, cyangwa nta zindi nyungu amukurikiranyeho. Niba ugishidikanya ku mugabo wawe, dore ibintu 4 byoroheje bizakwereka ko agukunda bya nyabyo.

Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira, ntugashidikanye aragukunda by’ ukuri:

1. Uramuvuguruza akemera

Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya, ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. N’iyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze, imbere y’ umugore we byose birahinduka.

2. Aha agaciro igitekerezo cy’ umugore

Igihe umugabo akunda umugore by’ ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y’ umugabo, akora ibintu uko abyumva, ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

3. Arakurwanirira

Umugabo iteka arwanirira ikintu aha agaciro, niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho. Niba ahora yirinda icyabatanya, akanakora ibishoboka kugira ngo mugumane ni uko atifuza kuguhomba kandi agukunda cyane.

4. Yagukorera buri kimwe

Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe, kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we. Ibi uzabibwirwa n’uko adatinya no gukora ibintu bikomeye kubwawe kuko nta na kimwe atakora kugira ngo agushimishe.

Src:www.Elcrema.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...