Umuziki ni kimwe mu bintu
bikunzwe mu Rwanda kugira ngo ubashe kuboneka umeze neza ku buryo unyura
uwumva n’uwurora. Bisaba imbaraga zitandunye z’itsinda rigari rigizwe
n’abayitunganya kuva ku gitecyerezo cyayo, kuyandika, kuyifatira amajwi,
kuyatunganya bigasozwa no gushaka ahantu haberanye nayo hafatirwa amashusho
yayo hakajyaho urugamba rwo kuyishakira isoko hifashishijwe itangazamakuru
n’ubundi buryo bushoboka.
Muri iyo nzira yose
INYARWANDA yabateguriye uko ikibuga cyo gufata amashusho mu Rwanda gihagaze
none aho Camera kugeza ubu ihenze ihagaze Miliyoni 10 z’amanyarwanda. Camera ikora neza iyo ifite 'Lens', gusa Lens ikwiriye ikaba itaboneka kubera uburyo ihenda ari nayo mpamvu ba gafotozi bakoresha Lens ziciriritse kuko Camera isaba kwambara byibuze Lens ya Miliyoni 15 z'amanyarwanda ngo ibe yabasha
gufata amashusho ari ku rwego mpuzamahanga.
Ni ibintu bitoroheye ababarizwa muri iki gisata cyo gufata amashusho n'amafoto gifite umumaro ukomeye muri gahunda za buri munsi z’abanyarwanda. Iki gisata kibashije kubona abagishoramo yaba abikorera kimwe n’inzego za Leta by’umwihariko urwego rw’igihugu rw’iterambere runafite mu nshingano gahunda y’ubukerarugendo, iki gisata cyabasha kugira umusanzu gitanga kandi wagirira umumaro abatuye u Rwanda.
Eazy Cuts uri mu batunganya amashusho bakunzwe mu Rwanda
Muri iyi nkuru turifashisha ikiganiro twagiranye n'umwe mu batunganya amashusho Eloi Ihirwe uzwi nka Eazy Cuts ukorera mu nzu ya Big Team imaze kwamamara mu gutunganya amashusho. Atangira agaragaza ko bagifite ikibazo cy'ibikoresho mu mwuga bakora. Agira ati: "Ikintu kimwe gikomeye cyane namwe mwaba abantu batuma abantu batwumva bagashora amafaranga mu bintu dukora kuko hari nk’ibikoresho umuntu aba abura, niyo mpamvu atakigereranya na ba Diamond kuko bo hari abashoramari bafite babakunda babashyiramo amafaranga bakaba bagura iyo camera y’ibihumbi 30 by’idorali."
Ibikoresho bifata amashusho mu Rwanda, Eazy Cuts avuga ko bigiciriritse ariko abashoramari bagerageza gushyiramo amafaranga kuko babona urwunguko kandi byazamura n'ubukungu bw'igihugu
Asobanura neza ko bigoye kuba yakwinjira mu ntambara yo guhangana n'abahanzi bakomeye mu muziki kuko ibikoresho bihari ku isoko ry’u Rwanda bikiri ku rwego rwo hasi mu batunganya amashusho. Ati: "Ntabwo najya guhangana na Diamond mfite camera y’ibihumbi 3 by’idorali, amashusho uhita ubyumva ko hari itandukaniro rigali. Dukeneye abantu bashora imari cyane cyane no muri twebwe yaba mu buryo bw’amajwi yaba mu buryo bw’amashusho."
Agaragaza ko mu batunganya amajwi hari intambwe imaze guterwa ariko mu batunganya amashusho inzira ikiri ndende. Ati: "Amajwi bitangiye kuza ariko amashusho ni ibintu bifata igihe kirekire, n’ibihumbi 30 nguhaye umwaka umwe uzabinsubize ariko si ukwivuga neza ariko turi abizerwa Big Team umuntu rwose agerageje akadushoramo amafaranga twarushaho kuzamura ibikorwa kandi nawe akabasha gutera imbere".
Yongeraho ati: "Ibyo kandi bikaba byadufasha gukora amashusho meza ku buryo umuntu yajya ayareba akabona ari meza, naho atandukaniye n'aya Chris Brown ni ibintu tuzi neza ko twakora ariko bisaba ibikoresho."
Eazy Cuts yemeza ko Bagenzi Bernard ariwe ufite camera ihenze mu Rwanda ya Miliyoni zirenga 10
Avuga Camera ishobora kuboneka mu Rwanda mu buryo bworoshye kuko izindi zisumbuye kuri yo bitapfa koroha, ihagaze Miliyoni 10 z’amanyarwanda. Agira ati: "Kugera ubu mu Rwanda camera zirahari, hari aho wazibona nko muri kompanyi z’ubwubatsi zikomeye bashaka gufotora neza ukuntu inyubako zabo zubatse."
Akomeza agira ati:"Hari kompanyi zifite camera ariko na none iyo camera ntabwo wayitizwa ntibayikodesha kuko ni iy'akazi, bazikoresha ibindi bintu. Undi umuntu ufite camera nziza ni Bernard afite camera nawe nziza ihagaze ibihumbi 10 by’idorali." Avuga ko Camera ya Bernard rwose igerageza gufata amashusho neza ariko ubwo baheruka kuganira yamubwiraga ko icyeneye Lens ijyanye nayo ihagaze Miliyoni zirenga 15 z’amanyarwanda.
Agira ati: "Nayo iragerageza ariko urumva nawe iyo tuganira aba
agishaka imitwe yayo, usanga Camera ihagaze ibihumbi 10 by’idorali ariko umutwe
uhagaze ibihumbi 15 by’idorali, ariko uwo mutwe niwo utuma ishusho koko riba
ishusho, ukaba wabona nta tandukaniro ry’amashusho y’indirimbo ya Davis D n'aya
Diamond."
Akomeza agaragaza ko mu gihe ibikoresho byaba bibonetse ntakabuza hakorwa akazi kameze neza ariko na none hakiri n’imbogamizi yo kuba abatunganya amashusho batabasha kubona ahantu ho gukorera bifuza mu buryo bworoshye. Yunzemo ati: "Uwo mutwe rero Bernard awufite ntiwaba ukibasha kubitandukanya."
Eazy Cuts avuga ko ibyo Meddy Sahel akoze byose kimwe na Bagenzi Bernard umunsi ku wundi bimufasha kandi baba baganira bakungurana inama
Eazy Cuts ati: "Hari n'ikindi kibazo
ntagarutseho kandi kitubangamira cyane kubona aho gufatira amashusho umuntu
w’umunyarwanda akakwemerera gufatira amashusho ku modoka ye, aba yumva urayangiza, kimwe no kubona umuyobozi wa Hoteli wayiguha ngo uyikoreremo.
Agaragaza ko abona ibyo kuba batabasha koroherezwa bidindiza akazi kabo ariko by’umwihariko bikabangamira n’ubukungu bw’igihugu. Agira ati: "Ujya gushaka ahantu ho gukorera waba ukivuga uti ndashaka kuvugana na nyiri hoteli nshaka gufata amashusho, n’umuzamu arakwirukana ngo ntabwo bahaguha utaranabimubwira."
Akomeza agira ati: "Kandi ntituterekana ibyiza by’u Rwanda, ibyiza by’iwacu tukajya kwerekana ibyiza byo muri Congo cyangwa amashusho meza yo muri Congo, nta kintu twaba turimo dukora, ubu twatangiye kuzamura Congo, ni igisebo kuri twe, biriya twafashe twakabikoreye i Nyabugogo."
Eazy Cuts avuga ko bitapfa gukunda gukorera Nyabugogo agira ati:"Ariko ntiwabifatirayo uvanamo Camera umucuruzi akakubwira ngo vana ahangaha, ni nde wakubwiye kuza gufatira amashusho aha ngaha?, n’ibindi kandi abakongomani baratwakiriye bakakubaza muri gukora iki, turi gufata amashusho y’indirimbo bakakureka ugakora."
Asanga n'abantu bakwiye guhindura imyumvire, abivuga muri ubu buryo ati: "Cyane cyane n'imyumvire y’abaturage igomba
guhinduka, kumva ko umuntu yafata amashusho atari ukumva ko umuntu agiye kugurisha
amashusho yanjye kuko uba urimo urerekana ubwiza bw’igihugu, umukerarugendo ahantu
azaza akareba ati ese aha nihe."
Akomoza ku kuba iyo ari imbogamizi rusange ku batunganya amashusho bose agira ati:"Uzagerageze uvugane n’abandi bakora amashusho bose, twese ni ikintu kitubabaza mu mitima yacu hari ama hotel meza mu Rwanda, ariko akaba atakwemerera ko uhafatira amashusho nyamara umuzungu yaza akahakorera banamwinginga, ngwino nta kibazo. Ndavugisha ukuri umuntu uri kubona aya mashusho ya Kenny Sol ari kubona Goma akumva ari ahantu yatemberera kuko ho ni ubuntu gufata amashusho ".

Bagenzi Bernard uri mu batunganya neza amashusho wagiye anazamura benshi mu bakora umuziki mu Rwanda barimo nka Davis D
Meddy Saleh uri mu batunganya amashusho neza kandi ujya unafatira indirimbo n'abahanzi bakomeye mu karere k'ibiyaga bigari