Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, Diane Nyirashimwe w’imyaka 22 y’amavuko ugeze mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya INILAK, yadutangarije ibintu abantu benshi batari bamuziho. Yadutangarije kandi ibintu yifuza kugeraho ku giti cye ndetse no mu matsinda abarizwamo by’umwihariko True Promises na cyane ko ari umwe mu bantu bane bayitangije.
Diane Nyirashimwe azwiho gutera indirimbo nyinshi za True Promises na Healing Worship team
Diane ubana na nyina dore ko se yitabye Imana, yavukiye mu gihugu cya Congo (RDC), atangira kuririmba akiri muto cyane ku buryo bimugora kumenya umwaka yatangiriyeho. Diane ufite inshingano zo kuyobora indirimbo mu matsinda yombi True Promises na Healing Worship Team, kuririmba yabitangiriye muri korali y’abana bato basengaga mbere y’uko amateraniro y’abantu bakuru atangira.
Icyo gihe ngo yari afite ijwi ry’ubwana ariko agakunda cyane kuririmba n’ubwo atari abizi neza. Kuba atari afite ijwi ryiza ndetse no kuba atari yakamenye kuririmba neza ntibyamubujije kuba umuyobozi w’indirimbo muri iyo korali y’abana. Kuririmba yarabikomeje ndetse mu bigo by’amashuri yose yizemo kugeza asoje ayisumbuye, yagirwaga umuyobozi w’indirimbo.
Ese Diane yinjiye ryari muri True Promises Ministries?
Mu mwaka wa 2009, ageze mu wa mbere w’amashuri yisumbuye (S.1) Diane ni umwe mu bantu bane batangije itsinda True Promises. Nyuma y’umwaka umwe True Promises ibayeho, nibwo yaje kubatizwa ashaka itorero agomba kubarizwamo, aza kuribona ariryo Power of Prayer Church rikorera Kicukiro.
Diane ni umwe mu bantu bane batangije itsinda True Promises
Diane yaje kujya muri worship team y’iryo torero ariyo Healing worship team kugeza n’uyu munsi avuga ko ariho abarizwa mu buryo bw’itorero na cyane ko aribo bamureze kuko yahageze akiri muto mu buryo bwose haba ubw’umubiri n’umwuka ariko bakaba baramureze cyane cyane mu buryo bw’umwuka.
Abarizwa muri "Healing worship team" itsinda riramya Imana ribarizwa muri Power of Prayer church
Diane ni umuyobozi w'indirimbo muri Healing worship team ya Power of Prayer church
Diane arashima Imana yabanye nabo mu rugamba rwo gutangiza True Promises bakayitangiza ari bane gusa ariko ubu bakaba barenga 70 kandi bakaba bakora umurimo w’Imana mu kuririmba no gufasha abarwayi n’ibindi. Ibyo rero ngo ni inyungu ikomeye ku giti cye ndetse bikaba bimushimisha cyane akabihera Imana icyubahiro.
Diane yifuriza True Promises kujya kuvuga ubutumwa mu bihugu bitari ibya Afrika gusa
Nk’umwe mu batangije True Promises, abajijwe icyo yifuriza iri tsinda, Diane yabwiye inyarwanda.com ko abifuriza kuba abahanzi mpuzamahanga kandi ngo Imana izabibashoboza n’ubwo babona bitoroshye. Icya mbere abifuriza ni ugukomeza gutera imbere, kuvuga ubutumwa ku isi yose mu bihugu bitari Afrika, bakagenda amahanga bavugira Imana.
Yifuza kubona True Promises itera imbere ikagera ku rwego mpuzamahanga kandi ngo arabyizeye ko bizabaho
Diane uyobora indirimbo mu matsinda abiri akunzwe, avuga iki ku bijyanye no kuririmba ku giti cye, ese ajya abiteganya?
Kuri iki kibazo, Diane yabwiye inyarwanda.com ko adashobora gufatanya kuba mu matsinda no kuririmba ku giti cye bitewe n’umuhamagaro we, gusa ngo ntawamenya ibiri imbere, yagize ati:
Ntabwo nigeze ndirimba ku giti cyanjye kuko numvaga ngomba gukora cyane muri True Promises no muri Healing muri make umuhamagaro wo gukora njyenyine numvaga igihe cyawo kitaragera, gusa ntawamenya ibiri imbere ariko kuri ubu numva ngomba gukora cyane aho hombi sinabifatanya n’ubuhanzi ku giti cyanjye.
Diane yakomeje adutangariza ko akiri muto yari afite indoto zo kuzaririmbira Imana cyane akavuga ubutumwa ahantu henshi. N’ubwo atari yagera ahantu henshi, avuga ko azahagera ajyanywe no kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo kandi Imana ngo izabimufashamo kuko n’aho ageze ari kubwayo.
Iyo bamubwiye ko afite iryi ryiza, bimutera gusenga cyane no guha Imana icyubahiro. Ashobora kuririmba arimo no gusenga
Diane yadutangarije ko bimutera gusenga cyane no guha Imana icyubahiro iyo abantu bamubwiye ko aririmba neza bagafashwa kandi ko bakunda n’ijwi rye bakarushaho guhabwa umugisha. Yagize ati:
Nakomeje kuririmba yaba muri True Promises ndetse na Healing, Imana impa igikundiro benshi bakambwira ko ndirimba bagahabwa umugisha ndetse ko banakunda ijwi ryanjye, ibyo bikantera gusenga cyane ndetse no gushima Imana kuko niyo yabimpaye. Bintera no guha Imana icyubahiro kuko ni icyayo ijwi rero ryo kuririmba nta handi narikuye ni impano Imana yampaye ntaho nabyigiye nta nubwo nariye amagi ni impano y’Imana kuko ndanabikunda cyane iyo ndirimba nsabana n’Imana ndetse nshobora kuririmba nkanasenga ndi no kuririmba.
Diane ajya abasha kuririmba arimo no gusenga
Mu ndirimbo za True Promises, Diane akunda cyane iyitwa Ni muri Yesu nzibera
Nk’umwe mu bajya batera indirimbo muri True Promises ndetse akaba anafite izo yabandikiye, twamubajije indirimbo akunda cyane muri iryo tsinda, adutangariza azikunda zose kuko zivuga Imana gusa ngo harimo imwe akunda cyane ivuga ngo “Ni muri Yesu nzibera”. Mu ndirimbo za True Promises zahimbye na Diane harimo “Yesu niwe bwugamo”n’indi ivuga ngo “Nzahora mvuga umwami imirimo yakoze”
Diane ni umunyeshuri muri Kaminuza ya INILAK akaba ageze mu mwaka wa kabiri mu Icungamari (Acounting). Avukana n’abana batandatu akaba ari uwa kabiri. Se yitabye Imana, kuri ubu akaba abana na nyina. Ibanga akoresha mu buhanzi bwe ni ukubaha Imana no kwiyubaha ikindi akubaha n’abantu.
Ese Diane agira inshuti y’umuhungu, dore uko yasubije iki kibazo
Iby’inshuti y’umuhungu ni ibanga ryanjye n’Imana ni icyifuzo mpa Imana ni nayo izamenya unkwiriye kuko ntiyampa nabi kandi ndi umwana wayo rero ni ibanga ryanjye n’Imana niyo nabihariye.
Diane avuga ko Imana ariyo izamuhitiramo inshuti y'umuhungu
Kuba abarizwa mu matsinda abiri kandi hose akaba ayabereye umuyobozi w’indirimbo, Diane yavuze ko hose agerageza kuhakora neza no kutagira abo abangamira. Iyo gahunda z’itsinda rimwe zigonganye n’iy’irindi, hamwe ngo arahareka ariko akabisabira uruhushya mbere y’igihe.
REBA HANO "MANA URERA" YA TRUE PROMISES IMAZE KUREBWA INSHURO ZIRENGA IBIHUMBI 113