Kwita ku bwiza ni ugutunganya bimwe mu bice by’umubiri
bigize umuntu, kugira ngo ase neza. Bimwe mu bice bikunda kwitabwaho muri salon harimo
umusatsi, inzara uruhu n’ibindi.

Ikinyamakuru Business News Daily kivuga ko iyo
amahitamo yawe uyerekeje kuri uyu mushinga, uba uteye intambwe igana
ku butunzi. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu bintu by’ingenzi saro (Salon) ikenera ngo imenyekane, harimo ikinyabupfura no kwita ku
bakugana.

Mu bihugu byateye imbere usanga abantu bakora aka
kazi barakize, kuruta ba bandi bitwa ko bafite akazi keza. Ushobora kubona umuntu
yicaye hasi aca inzara z’umukiriya ukumva utifuza no kumva inyungu yinjiza kuko
utekereza ko idafatika, ariko binjiza amafaranga menshi yanabahindurira ubuzima.

N’iyo waba uri umuhanga mu gukora imishinga
ihambaye, usabwa kwihangana igihe winjiye mu bucuruzi bwo kwita ku bwiza, kuko uhura n’ingeri z’abantu
batandukanye, abeza, ababi, abagusuzugura ariko biba byiza umenye intego zawe
ugakora cyane.
Igihe
tugezemo kubera iterambere, dusabwa kugendana n’ibigezweho. Mu gutangira
aka kazi, hagomba gutekerezwa ku bikoresho bizakoreshwa, abakozi bazakenerwa, uburyo bazahembwamo, imisoro izishyurwa ndetse ugashyiraho n’inyungu ugomba
kwinjiza.

Saro yateguwe neza ntiwayigereranya n’akandi
kazi. Benshi bahiriwe n’ubu bucuruzi ndetse baba abaherwe, baba abashoramari yaba
muri Leta cyangwa mu bikorwa byabo.
Iterambere rigenda rizana ibikoresho bigezweho bijyanye
na saro, n’ubwo byaba bihenze ariko bikora akazi neza. Abantu ntibahangayikishijwe
n’amafaranga menshi bishyura nyuma ya serivisi nziza, ahubwo bahangayikishwa n’ababitaho
badashoboye.
Business News Daily itangaza bimwe mu bintu 10 usabwa ngo Saro (Salon) yawe yinjize
cyane mu gihe ugitangira:
1. Icyemezo
cya Leta:
Kugira wemererwe gukora usabwa icyemezo uhawe na
Leta kugira ubucuruzi bwawe bube buzwi, ndetse ujye utanga n’umusoro ujyanye n’ibyo winjiza.
2. Aho
gukorera:

Birashoboka ko uzakorera mu nzu yawe cyangwa
ugakodesha. Niba uzakodesha biragoye gutangirira mu nzu ihenze, bishobora
kukujyana mu gihombo kuko iyo ugitangira uba utarafata umurongo w’abakiriya.
3. Imishahara

Si byiza gutangirana n’abakozi bahembwa umushara
uhanitse! Byaba byiza utangiranye n’abatishyuza ukabahugura ku buntu, ukabaremamo
abakozi wifuza, bakazahembwa warafatishije.
4. Ubwishingizi

Ubucuruzi bwawe bugomba gushinganishwa, kugira
wirinde impanuka zakuganisha mu gihombo.
5. Ibikoresho

Tangirana ibikoresho bigezweho bikunzwe n’iyo byaba
bikeya, ariko utangirane ikizere cy’abakiriya.
6. Inguzanyo
Igihe utangira irinde inguzanyo za hato na hato
utazasanga bateje ibyawe, kuko ibihe birahinduka. None wakunguka ejo ugahomba, ukiteranya na Banki cyangwa uwakugurije.
7. Amabwiriza
n’amategeko

Ubucuruzi butagira amabwiriza n’amategeko abugenga
bukorwa mu kavuyo, bigateza impagarara hagati y’umukoresha n’abakozi. Ni byiza ko
umukoresha abyubahiriza, n’utabikurikiza
agahanwa cyangwa akirukanwa.
8. Ibiciro

Irinde kubangamira abakiriya ubaca amafaranga y’ikirenga, kandi kirazira gusubizayo
umukiriya kubera amafaranga. Ahubwo yakorerwa ibihwanye n’ayo afite.
9. Tegura
aho ukorera

Saro isa neza, ihumura neza, ihorana abantu kuko ntawe uharambirwa, ibikorwa byawe birivugira.
Bitewe n’inzira ikoroheye shaka uburyo abantu benshi
batandukanye bazamenya saro yawe, kandi nibakugana ubakorere neza, bagenda bazana
abandi.
10. Ba umunyakuri

Abakiriya banga umuntu ubabeshya. Bakorere ibyo uzi, ibyo utazi ubasobanurire kandi ntubangirize umwanya.