Dore ikiganiro kirambuye inyarwanda.com yagiranye nawe.
Inyarwanda.com: Watangira utwibwira
Olivier: Nitwa Uwizeyimana Olivier abantu besnhi bakaba banzi nka Petero wo mu Urunana.
Inyarwanda.com: Wavutse Ryari?
Olivier: Navutse ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 1998.
Inyarwanda.com: Tukuzi nka Petero. Ese watangiye kwitwa iryo zina ryari cyangwa se watangiye gukina ikinamico Urunana ryari?
Olivier: Natangiye gukina ikinamico Urunana mu mwaka wa 2010
Inyarwanda.com: Ese byaba byaratangiye gute?
Olivier: Ubundi byatangiye nkiri muto. Kuko aho dutuye nkunda gukina no gusetsa cyane abantu. Twari duturanye rero n’umugabo w’umwanditsti, ntashatse gutangaza izina rye, akajya yishimira cyane uburyo nsetsa abana be maze ambwira ko nifitemo impano ikomeye nshobora kuzakujyana ukigeragereza amahirwe. Mu gihe rero ku Urunana bashakaga umukinnyi yaramfashije njya kurushanwa n’abandi hanyuma ndatsinda ntangira gukina nka Petero.

Inyarwanda.com: Ese mbere yo gutangira gukina mu Urunana, waba wariyumvisemo impano yo gukina amakinamico ryari?
Olivier: Ni kera cyane kuko aho nigaga nabaga mu matsinda(club) zakinaga amakinamico. No mu rugo habaga bene nk’ayo matsinda ntangira kuyabamo nkiri muto cyane.
Inyarwanda.com: Iyo tubumva nk’abakinnyi b’urunana batuye I Nyarurembo tubumva nk’umuryango. Ese haba hari inshuti yihariye wisanzuraho kurusha abandi bakinnyi bose b’ikinamico Urunana?
Olivier: Ni Mugabo Serge ukina ari Nizeyimana.
Uwizeyimana n'inshuti ye Mugabo Serge ukina ari Nizeyimana
Inyarwanda.com: Iyo twumva Petero w’inyarurembo tumwumva nk’umwana w’umuhungu w’ingimbi ufite amaraso ashyushye, ukubagana ndetse ugira udufuti twinshi cyane. Ese buriya ntibikugora cyangwa niko umeze no mu buzima busanzwe?
Olivier: (Aseka) Hari ibyo umuntu byo aba abasha gukina binahuye n’uko we aba asanzwe mu buzima bwe bwa buri munsi gusa nanone ntabwo ari ijana ku ijana kuko nka ziriya filime sinavuga ngo ndazerekana, oya! Cyakora nyine uretse ko maze gukura hari utuntu tumwe na tumwe nagendaga nkina nkumva koko birahura n’ibintu nja nkora
Inyarwanda.com: Nk’utuhe?
Olivier: Buriya nko gushukana, hari igihe nadhukaga abana. Ariko nyine uko ngenda nkura bigenda bigabanuka.
Inyarwanda.com: No gutereta?
Olivier: (Aseka) Gutereta byo ntago ari cyane. Gusa nyine ibintu ukina hari igihe bishobora guhura n’imico yawe isanzwe.

Inyarwanda.com: Mu buzima busanzwe se n’ubundi ukunze kuba inshuti n’abantu bakuze?
Olivier: Cyane rwose, ngira inshuti nyinshi z’abasaza n’abakecuru
Inyarwanda.com: Ese haba hari abantu bafata Olivier nka Petero?
Olivier: Yego bibaho cyane. Nguahye nk’urugero rw’aho niga ushobora kuhagera wabaza Olivier ukamubura ariko wabaza Petero ugahita umubona. Ababimenye ako kanya ntibahita babyemera ariko iyo amaze kumvugisha akumva ijwi ahita abyemera.
Inyarwanda.com: Ese haba hari abantu bagusanga bakakubwira ibintu nk’ababibwira Petero.
Olivier: Barahari cyane. Yego hari bamwe baba babyumva kandi banasobanukiwe ko ari ibyo nkina gusa nyine hari n’ababifata nk’aho aribyo koko. Nk’urugero naguha muri iyi minsi abantu baransanga bakambwira bati nk’ubu koko Petero bariya bana koko umunsi wabateye inda? Ukumva biramuhangayikishije cyane. Nka cyagiohe nkina ndisha Bushombe inzuki, hari umukecuru byababaje cyane, aza ambwira nabi cyane ubwo mfata umwanya wo kumusobanurira ko ari ibyo nkina.
Inyarwanda.com: Mu myaka 4 umaze mu Urunana haba hari agace wakinnye ukumva karakubabaje?
Olivier: Ntikabura nyine. Ndibuka nk’igihe Bushombe yanze kunyishyura amafaranga yanjye byarambabaje cyane. Hari ibintu rwose ukina ukaba nawe ubwawe wagira ngo biri serieux(nibyo koko). Na cyagihe tujya kuririmba Nizeyimana akaza yasinze akabyica. Numvise abangamiye abantu benshi numva birambabaje.
Inyarwanda.com: Hanyuma akagushimishije?
Olivier: Akanshimishije! Ni igihe niyunga na Bushombe n’igihe numvise ko wa mukobwa nawe ankunda.

Inyarwanda.com: Ese tuvuye kuri Petero gato tukagaruka kuri Olivier. Waba warize amashuri angahe? Hehe?
Olivier: Amashuri yanjye abanza nayize ku bigo 2. Kuva mu wa 1 kugeza ku wa 5 nabyize ku kigo cy’amashuri cya Batsinda hanyuma mu wa 6 niga kuri Groupe Scolaire ya Kagugu. Hanyu ubu aho niga icyiciro rusange ni muri College de l’Espoir de Gasogo aho ngeze mu mwaka wa 3.
Inyarwanda.com: Ni ikihe kintu ukunda gukora kurusha ibindi byose?
Olivier: Nkunda gusenga cyane hanyuma ngakunda no gukina umupira w’amaguru ndetse no kuwureba.
Inyarwanda.com: Olivier akunda kurya iki? Kunywa iki?
Olivier: (Aseka) Kurya rero njye nirira rwose utuntu tworoheje, nawe igara ryanjye uraryirebera. Njye rwose imirire yanjye iba yoroheje cyane. Gusa nkunda umuceri n’igitoki no kunywa ama jus(imitobe).
Iryo niryo gara rya Petero. Kurya ntabikunda cyane
Inyarwanda.com: Mu kanya watubwiraga ibya Petero nonese ko na Olivier atamaze imyaka muke ku isi haba hari utuntu yigeze akora tukagusetsa cyane?
Olivier: (Aseka) Ntago byabura. Ndibuka nkiri umwana muto, murugo banguriye inkweto zanga kunkwira mpita njya kuzana umuhoro ngo nziteme ubundi nshobore nzibure.
Inyarwanda.com: Dusoza rero nagira ngo Ngusabe ugire ubutrumwa uha abakunzi ba Petero.
Olivier: Ubutumwa ntanga rero njye ndibanda ku rubyiruko kuko na Petero ni urubyiruko. Ubutumwa mbaha rero ni ukwitonda muri ibi bihe bikomeye by’iterambere bakamenya kurikoresha mu byiza kuko nka ziriya filime z’urukozasoni nerekana mbifashishijwemo n’iikoranabuhanga ntago ari byiza. Ni ukwirinda rero bakabigendera kure kandi bakana byirinda.
Inyarwanda.com: Murakoze cyane!
Olivier: Namwe murakoze.
Denise IRANZI
