Dore ikiganiro inyarwanda.com yagiranye na Lailla Mushikiwabo:
Inyarwanda.com: Watangira utwibwira
Lailla: Nitwa Mushikiwabo Lailla nkaba nkina mu Urunana nitwa Lopez
Inyarwanda.com: Lailla, wavutse ryari?
Lailla: Navutse ku italiki ya 12 z'ukwa kane 2001
Inyarwanda.com: Watangiye kwitwa Lopez ryari? Cyangwa se watangiye gukina Urunana ryari?
Lailla: Natangiye gukina Urunana mu mwaka wa 2005 ari nabwo nyine nahise nitwa Lopez.
Lailla yatangiye gukina mu ikinamico Urunana ari muto cyane ariko ubu afite imyaka 13 y'amavuko
Inyarwanda.com: Ese ko numva watangiye gukina Urunana ukiri muto cyane, ufite imyaka 4 gusa y’amavuko. Ese waba wari ubizi cyangwa se ubu urabyibuka uko byari bimeze?
Lailla: Ntabwo mbyibuka neza cyane ariko ndabyibuka.
Inyarwanda.com: Byatangiye bite? Byaje bite?
Nabonye bantwarayo gusa ntago nzi ukuntu byagenze.
Inyarwanda.com: Ese tugarutse gato kuri Lailla mu buzima bwe busanzwe, waba waratangiye kwiga ryari?
Lailla: Natangiye kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza(primary) mfite imyaka 5 n’amezi umunani hanyuma ntangira kwiga amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2013, ubu ngeze mu mwaka wa 2.
Inyarwanda.com: Nonese nka Lailla aho wiga, inshuti cyangwa se n’abandi banyeshuri haba hari ubwo bagufata nka Lopez?
Lailla: Ntabwo bikunda kubaho cyane. Nkigerayo nibwo babimbwiraga cyane ariko ubu barabimenyereye banyita izina ryanjye risanzwe. Ntago birashira burundu ariko ni bake cyane babinyita.
Inyarwanda.com: Ese ko watubwiye ko utangira gukina Urunana uteri ubizi. Waje kubimenya neza ryari ko ukina mu Urunana?
Natangiye kubimenya niga mu mwaka wa 3 primaire(amashuri abanza), nibwo natangiye kubisobanukirwa.
Inyarwanda.com: Ese ko mbere yaho wabikoze igihe numva kitari gito utabizi byagendaga bite?
Lailla: Ni mama wabimbwiraga, akansomera nkabifata mu mutwe ariko ubu nsigaye nisomera.
Lailla yatangiye gukina Urunana ataratangira kwiga ndetse atazi ibyo aribyo ariko ubu ni mukuru azi n'icyo bivuze
Inyarwanda.com: Hanyuma se umaze kubimenya ko ubikina wakomeje kubikina wumva ubikunze, ubyishimiye cyangwa wabikomeje nyine kuko mama yar yarakubwiye ngo ujye ubikina?
Lailla: Nabikomeje mbikunze cyane kuko nasanze ariyo mpano yanjye ndetse no mu byifuzo n’inzozi zanjye nifuza kuzaba umukinnyi ukomeye wa filime n’amakinamico n’ibindi bijyanye n’ibyo.
Inyarwanda.com: Ese nka Lopez ni ikihe gihe wakinnye mu Runana ibyo ukinnye bikakubabaza?
Lailla: Ibintu nakinnye bikambabaza ni igihe Nyogokuru wanjye ubyara papa(data) yanderaga akanshyira mu mwobo akansiga nkinyarira nkaninera.
Inyarwanda.com: Hanyuma se ni ibiki wakinnye ukishima?
Lailla: Ni igihe banjyana mu isoko bakangurira imyenda n’ibindi bintu byinshi.
Inyarwanda.com: Lailla, mama wawe mu muzima busanwe ni nyogokuru mu Urunana. Ubifatanya ute?
Lailla: Biroroshye cyane rwose. Iyo turi mu rugo mwita mama twaba tui ku Urunana tutaratangira gukina nabwo nkamwita mama ariko twatangira gukina nyine nkumva ko ari nyogokuru nkamwita nyogokuru.
Lailla na nyina Nyirabagande Fridaus(Rangwida mu Urunana) ni inshuti zikomeye. Dore ko ari nawe wamufashije kwinjira muri uyu mwuga.
Inyarwanda.com: Kuba umuntu ri mama wawe mu buzima busanzwe yaraguteje ubumuga mu ikinamico byigeze igutera ikibazo?
Lailla: Oya. Ibyo byabaye nkiri muto cyane sinigeze mbiha agaciro. Gusa ubu nyine iyo mbitekereje numva ko Lopez muri icyo gihe yari ababaje cyane kubona nyirakuru yaragize uruhare mu bumuga bwe bidatewe no kumwanga ahubwo bitewe n’ubujiji. Ni ikintu giteye agahinda.
Inyarwanda.com: Ese haba hari abantu bajya bakuganiriza nk’abaganiriza Lopez? Ese bakubwira ibiki cyane?
Lailla: Barahari ariko si cyane. Abenshi banaza kundeba baba babizi ko ibyo nkora biba ari ibyo gukina. Tubivugaho tukabiganiraho cyane ariko bikarangirira mu biganiro ntibikomeze cyane. Bakunze kumbaza ko Semana atagihari, ubucuti bukomeye ba mama(Anyesi) na Busensiyana.
Inyarwanda.com: Lailla ni umukobwa w’imyaka 13 wiga mu mashuri yisumbuye. Gukina nk’umwana wiga mu mashuri y’inshuke ubibasha ute?
Lailla: Kuko nabitangiye ndi muto nakuriye muri uwo mwuka. Ikindi kandi maman wanjye aramfasha cyane akangira inama. Ubusanzwe rero n’ubundi singira ijwi rikuze. Gukina ndi umwana muto rero biranyorohera
Akina ari umwana muto cyane w'inshuke ariko Lailla ni umwangavu
Inyarwanda.com: Hanyuma Lopez tugana ku musozo watubwira mu bantu bose mukinana mu runana ninde nshuti yawe kurusha abandi? Kubera iki?
Lailla: Inshuti yanjye ni Claire. Kubera ko ari we tungana. Ni we tugirana ibiganiro by’urungano. Abandi simbisanzuraho cyane.
Inyarwanda.com: Lailla watangiye kwinjiza amafaranga ukiri muto cyane. Ubyakira ute? Ese mama we abyakira ate? Ese ubundi uyakoresha iki?
Lailla: Kwinjiza amafaranga nkiri muto ni byiza cyane kuko ndamutse mbaye na mukuru nkabura akazi gasanzwe gukina amakinamico byakomeza kumfasha ndetse no kubifatanya n’akandi kazi byamfasha cyane. Amafaranga ninjiza nyaha mama akaba ariwe ungenera kuko njye sinamenya ibimfitiye akamaro.
Inyarwanda.com: Ukunda kurya iki? Kunywa iki? No gukora iki mu buzima busanzwe?
Lailla: Nkunda kurya Pizza na Pomme, kunywa Jus na fanta. Naho mu buzima busanzwe nkunda kureba filme no gukora sport.
Nubwo akiri muto Mushikiwabo Lailla afasha umuryango we
Inyarwanda.com: Dusoza noneho rero gira inama abana n’abakuru bakunda Lopez.
Lailla: Inama nabagira muri rusange ni ukujya bakurirkirana ibi bintu by’amakinamico kuko bibamo inama nyinshi cyane zatuma babaho neza. Hanyuma abakiri bato cyane cyane abakobwa nabagira inama yo kwitwara neza ndetse no kutitinya nabo bagateza impano zabo imbere bakabasha kugira icyo bigezaho n’imiryango yabo haba mu mibereho myiza ndetse n’ubutunzi kandi cyane cyane bakunde ishuri.
Denise IRANZI