Fuse ODG aririmba mu njyana ya Afrobeat cyane cyane mu mbyino yitwa AZONTO ikomoka mu cyaro cyo muri Ghana. Ni we mu muhanzi akaba na producer wa mbere mu Bwongereza wahataniye ibihembo bya Ghana Music Awards. Azwi cyane mu gutunganya indirimbo(production) mu njyana za Afro-pop, hip-hop, r&b, funk na rock.
Izina ODG arikomora mu muryango avukamo witwa ‘Off Da Ground’. Yamenyekanye cyane kubera uburyo abyinamo budasanzwe anakoresha ingufu nyinshi. Indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Umbilical Chord , Bucket Full Of Sunshine n’indi yise RWANDA. By’umwihariko indirimbo AZONTO yakoranye n’umuhanzi wo muri Ghana witwa Tiffany ni yo yatumye amenyekana mu bihugu bitandukanye ku isi. Iyi ndirimbo yakozwe n’uwitwa Killbeatz.
Imbyino yitwa Azonto yazamuwe cyane n’uyu uhanzi wahoze yifuza ko abatuye isi bose bazamenya iyi mbyino ikunzwe cyane mu byaro by’iwabo muri Ghana.
Azonto abantu baisobanura kwinshi ariko Fuse ODG we asobanura neza ko bivuga imbyino gakondo yo muri Ghana ariko akaba atazi neza ubusobanuro bwayo kuko si we wayihimbye. Ni ijambo ryavuye ku rurimi rwo muri Ghana rwitwa Ewe.
Nyuma y’umuziki, Fuse ODG afite ibikorwa bimwinjiriza amafaranga nk’umushinga w’ubucuruzi afite witwa London Mobile Studios, akora kandi ibikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu muryango yashinze witwa We make a change.
Fuse kandi akunda kwandika ibitabo, indirimbo, agakunda gukina tennis by’akarusho akunda umuziki kuko ari wo umutunze.
Indirimbo Azonto yashyizwe hanze mu mashusho ku itariki ya 19/2/2012 iyoborwa na Mr Moe Musa.
Fuse ODG azakorera igitaramo mu Rwanda ku itariki ya 1/1/2013 aho azaba afatanyije n’abahanzi Kidum, Uncle Austin, King James, Knowless, Riderman, Tom Close n’abandi benshi mu gitaramo cyiswe east African Party gitegurwa na kompanyi East African Promoters.
REBA INDIRIMBO AZONTO YA FUSE ODG:
Munyengabe Murungi Sabin.