Menya byinshi kuri Dr Donald Kaberuka wagizwe umwarimu wa Kaminuza ikomeye ya Havard muri Amerika

Utuntu nutundi - 09/09/2015 3:02 PM
Share:
Menya byinshi kuri Dr Donald Kaberuka wagizwe umwarimu wa Kaminuza ikomeye ya Havard muri Amerika

Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka wubatse amateka akomeye muri Afrika no ku isi yose ubwo yayoboraga Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), agiye gutangira akazi ko kwigisha muri Kaminuza ya Havard iri mu za mbere zikomeye ku isi yose, ibi akaba abigezeho nyuma yo kuyobora BAD imyaka 10.

Nyuma y’amezi atandatu arangije manda ze ku mwanya wa Perezida wa Banki Nyafuritsa Itsura Amajyambere, abantu batandukanye bibazaga amerekezo y’uyu mugabo wahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, mu gihe cy’imyaka 10 yamaze ayoboye iyi banki, none yerekeje muri Cambridge muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari icyicaro cya Kaminuza ikomeye ku isi ya Havard.

 Perezida Kagame yakiriye anashimira Dr Donald Kaberuka ubwo yari avuye ku buyobozi bwa BAD

Perezida Kagame yakiriye anashimira Dr Donald Kaberuka ubwo yari avuye ku buyobozi bwa BAD

Ikinyamakuru “lentrepreneuriat” kivuga ko Dr Donald Kaberuka azajya yigisha amasomo ajyanye n’iterambere mu by’imari muri iyi Kaminuza ifite amateka akomeye ku isi, ikaba inamaze igihe kirekire dore ko yashinzwe mu mwaka w’1636, rikaba ari ishema ku Rwanda kuba uyu mugabo waruhesheje ishema mu myaka icumi yamaze ayobora BAD yongeye kugirirwa icyizere na Kaminuza iri mu za mbere zikomeye ku isi.

Uyu Dr Donald Kaberuka ubusanzwe ni muntu ki ?

Dr Donald Kaberuka ni Umunyarwanda wavutse tariki ya 5 Ugushyingo 1951, avukira ahahoze hitwa i Byumba ; ubu ni mu karere ka Gicumbi, akaba ari imfura mu muryango w’abana 7. Ku myaka 8 gusa, Donald Kaberuka n’umuryango we bahungiye mu gihugu cya Tanzania ari naho yize amashuri ye, aza no kuminuriza muri University of Dar es Salaam aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Philosophy.

Icyiciro cya gatatu cy’amashuri ya kaminuza, Donald Kaberuka yacyigiye muri University of East Anglia mu Bwongereza mu bijyanye n’iterambere (Development studies) aho yaje kuva yerekeza muri University of Glasgov yo mu gihugu cya Ecosse ari naho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu (PhD in Economics).

Akimara kurangiza amashuri ye, kuva mu mwaka w’1987 yakoze mu bijyanye n’amabanki ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga mu gihe kigera ku myaka 10. Mu bigo bikomeye yakozemo icyo gihe harimo Umuryango nyafurika ushinzwe iby’amakawa (OAIC) aho yari umuyobozi ushinzwe ubukungu.

Dr Donald Kaberuka ni umunyarwanda wubatse amateka akomeye muri Afrika no ku isi

Dr Donald Kaberuka ni umunyarwanda wubatse amateka akomeye muri Afrika no ku isi yose

Mu mwaka w’1997, Dr Donald Kaberuka yagizwe Ministiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda aho yari afite inshingano zikomeye zo kuzahura ubukungu bw’igihugu cyari kimaze gushegeshwa na Jenoside ndetse n’intambara, aho ubukungu bwari bwarazahaye bisa nko gutangirira ku busa. Uyu mwanya akaba yarawumazeho imyaka 8 aho yagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw'u Rwanda muburyo bugaragara.

Muri Nyakanga 2005, Dr Donald Kaberuka yatorewe kuyobora banki nyafurika itsura amajyambere, aho yatangiye akazi ku mugaragaro mu kwezi kwa Nzeri, aba abaye Umunyarwanda wa mbere mu mateka utorewe umwanya ukomeye wo kuyobora banki iruta izindi ku mugabane wa Afurika, ndetse aba abaye n’umuyobozi wa 7 w’iyi banki kuva yashingwa mu mwaka w’1964.

donald

Mu mwaka wa 2010, kubera ubushobozi n’ubuhanga yari amaze kugaragaza mu myaka 5 yari amaze ayobora iyi banki, Dr Donald Kaberuka yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuyobora iyi banki indi manda ya kabiri aho yakomeje intego ye yo kuzamura ubukungu bw’umugabane wa Afrika mu buryo bushoboka binyuze mu mishinga itandukanye iterwa inkunga n’iyi banki.

Aha, uwahoze ayobora igihugu cya Senegal Abdulaye Wade yarimo amwambika umudari w'ishimwe

Aha, uwahoze ayobora igihugu cya Senegal Abdulaye Wade yarimo amwambika umudari w'ishimwe

Kuva Dr Donald Kaberuka yajya ku buyobozi bwa Banki nyafurika itsura amajyambere, hashyizweho uburyo iyi banki yakongera ingufu mu gutera inkunga inzego z’abikorera, ubuyobozi bw’ibihugu mu mishinga y’ibikorwa remezo, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi cyane cyane ibihugu bikennye kurusha ibindi ku mugabane wa Afrika.

kaberuka

Mu mwaka wa 2013, Dr Donald Kaberuka yahawe igihembo cy’Umunyafurika w’umwaka cyitwa « Daily Trust Award » kubera uruhare yagize mu iterambere ry’umugabane wa Afurika, cyane cyane ku gitekerezo yagize cyiswe « Africa 50 Fund » kigamije guteza imbere ibikorwa remezo kuri uyu mugabane. Ku rutonde ruherutse gukorwa n'ikinyamakuru Jeune Afrique, Donald Kaberuka yaje mu bantu 50 bavuga rikijyana ku mugabane wa Afrika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...