Isepfu ni ibintu bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi biba ku bantu bose baba bakuze cyangwa ari bato. Birangwa no kuba igicamakoma (diaphragm) cyikanya inshuro zikurikiranye kandi utabasha kugenzura no guhagarika. Ubusanzwe igicamakoma nicyo kiyobora uko duhumeka, iyo cyikanye umwuka winjira mu bihaha naho cyakiyoroshya umwuka ugasohoka mu bihaha.
Iyo rero uko kwikanya no kwiyoroshya bikozwe mu buryo budasanzwe bitera gusepfura. Akantu kose ubusanzwe gatuma igicamakoma cyikanya gatuma inzira ihuza umuhogo n’igihogohogo yifunga ku buryo butunguranye kandi bwihuse. Ibyo bitera gusohoka kw’ijwi ridasanzwe ari ryo jwi twumva iyo dusepfuye.
Gusepfura biterwa n’iki?
Gusepfura biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye ndetse hari n’igihe ushobora gusepfura byizanye.
Zimwe mu mpamvu zinyuranye zitera gusepfura harimo:
-Kurya ibiryo byinshi
-Kurya ibirimo ibirungo byinshi cyane cyane birimo urusenda n’ibindi biryana cyangwa byokera
-Kunywa inzoga
-Kunywa ibintu birimo CO2 nka za soda zinyuranye (Fanta, Coca cola, Sprite, …)
-Kurya ibishyushye cyane cyangwa ibikonje cyane
-Impinduka zitunguranye z’ubushyuhe mu kirere
-Kumira umwuka mu gihe uriguhekenya shikereti
-Kunywa itabi
-Kuva mu kinya nyuma yo kubagwa
-Kuba hari imiti ukoresha cyane cyane ivura indwara zo mu mutwe
-Kwikanga no kugira stress
-Kumira umwuka mwinshi, nko mu gihe uri kunywa
-Kuba hari akavungukira k’ibiryo kayobeye mu nzira y’umwuka
Ni gute isepfu wayivura?
Medical News Today ivuga ko akenshi isepfu iraza ikanijyana. Gusa hari igihe iza ikamara umwanya munini ndetse uyirwaye akabangamirwa. Niba isepfu yawe imaze iminsi igera cyangwa irenga ibiri ni byiza kugana ivuriro rikuri hafi, bakareba ikiri kubitera kikaba ari cyo kivurwa.
Gusa hari uburyo bunyuranye bwo kuvura isepfu wakorera mu rugo, nawe ubwawe ukayivura. Nubwo ari bwinshi, ugerageza buri buryo kugeza uhuye n’ubukuvura neza.
1.Gerageza guhumekera mu kintu gifunze nk’ishashi cyangwa emballage
2.Rya akayiko k’isukari
3.Funga umwuka byibuze igihe kinini ushobora
4.Nywa ikirahure cy’amazi akonje
5.Fata ku isonga y’ururimi urukurure, wasamye
6.Injiza ikiyiko mu muhogo, ufashe aho urisha, noneho ugikoze ku kamironko (ya nyama iri hejuru mu muhogo)
7.Icara usutamye amavi agera mu gatuza, ugume gutyo kugeza ukize
8.Gerageza guhumeka buhoro, witsa gacye
9.Sohora umwuka cyane kandi mwinshi uwusunika n’ingufu
Iyo ibi byose bitagize icyo bitanga, ukamara iminsi 2 ugisepfura, ni byiza kujya kwa muganga
Ni gute wakwirinda isepfu?
Nubwo nta buryo bwihariye wakoresha wirinda isepfu, ariko mu gihe ukunze kurwara isepfu kenshi gerageza kugabanya ibiyongera. Muri byo twavuga:
-Gerageza kutarya cyane
-Gabanya ibyo kunywa birimo CO2 ni ukuvuga za fanta, energy drinks, za Malti, n’ibindi bidasembuye birimo CO2
-Reka inzoga cyangwa uzigabanye
-Irinde ihinduka ry’ikirere ridasanzwe, nihakonja uhite wifubika, nihashyuha wambare ibiguha akayaga
-Gerageza kwirinda stress no guhangayika cyane. Ibyo ubasha kwirengagiza ubyirengagize, ibyo utabonera umwanzuro ntubyibazeho