Ibintu by’ingeni byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1908: ikipe y’umupira w’amaguru ya Inter Milan, yarashinzwe nyuma y’uko hatandukanyijwe igice cy’umukino wa Cricket n’icy’umupira w’amaguru byose byari bibumbiye hamwe mu ikipe ya Milan Cricket and Football Club.
1945: Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zatangiye gutera ibisasu mu mujyi wa Tokyo mu buyapani, bikaba arinyo isasu byangije ibintu byinshi mu mateka.
1946: Kuri stade ya Burnden Park ikaba ari stade y’ikipe ya Bolton Wanderers yo mu bwongereza habaye akavuyo kaguyemo abantu bagera kuri 33 abandi amajana barakomereka, mu mukino wa kimwe cya 4 cya FA Cup ubwo Bolton yari yakinnye na Stoke City.
Abantu bavutse uyu munsi:
1824: Amasa Leland Stanford, umunyapolitiki akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze kaminuza ya Stanford University nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1893.
1980: Chingy, umuraperi w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime yabonye izuba.
1984: Abdoulay Konko, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.
1987: Bow Wow, umuraperi w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime yabonye izuba.
1989: Kim Tae-yeon, umuririmbyikazi, umubyinnyikazi, akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye mu ijwi rya Margo muri filime ishushanyije ya Despicable Me 1&2 nibwo yavutse.
1993: Larnell Cole, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1992: Menachem Begin wabaye minisitiri w’intebe wa Israel akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.
1997: The Notorious B.I.G., umuraperi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 25 y’amavuko.
2006: Geir Ivarsøy, umuhanga muri mudasobwa w’umunyanorvege akaba ari mu bashinze ikigo cya Opera Software ASA gikora porogaramu ya Operamini yifashishwa cyane kuri interineti ya telefoni yaratabarutse, ku myaka 49 y’amavuko.