Menya bimwe mu byaranze itariki 09 Nzeri mu mateka

Utuntu nutundi - 09/09/2016 9:51 AM
Share:
Menya bimwe mu byaranze itariki 09 Nzeri mu mateka

Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Nzeli ukaba ari umunsi wa 253 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 113 ngo umwaka urangire.

Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1543: Ku mezi 9 y’amavuko, Mary Stuart yambitswe ikamba nk’umwamikazi wa Ecosse, akaba ari we mwamikazi wa mbere muto wabayeho. 

1776: Nyuma yuko ibihugu bya Amerika ya ruguru bihisemo kwishyira hamwe bigakora Leta imwe, kuri uyu munsi byateraniye mu nama yo kwiga ku izina bizakoresha, inama yarangiye ku munsi nk'uyu bemeje izina rya Leta Zunze Ubumwe (za Amerika).

1791: Umujyi wa Washington D.C., umurwa mukuru wa USA wiswe Washington bishingiye kuri George Washington wari waragize uruhare runini mu guharanira ubwigenge bwa Amerika.

1850: California yakiriwe nka Leta ya 31 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1926: Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cya Amerika cya NBC cyarashinzwe.

1948: Kim Il-sung, yatangaje ku mugaragaro ko ashinze Repubulika Iharanira Demokarasi y’Abaturage ya Koreya. Ikaba izwi nka Koreya ya ruguru.

 

Abantu bavutse uyu munsi:

1928: Leo Tolstoy, umwanditsi akaba n’umucurabwenge w’umurusiya ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1910.

1941: Dennis Ritchie, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika, akaba ari we wakoze porogaramu y’ururimi rwa mudasobwa (C programming language), yabonye izuba, aza gutabaruka mu 2011.

1963: Roberto Donadoni, umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba n’umutoza w’umutaliyani ni bwo yavurtse.

1966: Adam Sandler, umukinnyi wa filime, akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1967: Akshay Kumar, umukinnyi wa film w’umuhinde ni bwo yavutse.

1971: Eric Stonestreet, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Chae Jung-an, umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo, akaba n’umuririmbyikazi wamenyekanye muri filime Cain and Abel nka Kim Seo-yeon ni bwo yavutse.

1977: Soulja Slim, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya UTP ni bwo yavutse, aza kwitaba Imana muri 2003.

1987: Afrojack, umuDJ, akaba anatunganya indirimbo w’umuholandi ni bwo yavutse.

1987: Alexandre Song, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni yabonye izuba.

1991: Oscar, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1676: Sieur de Chomedey, umusirikare w’umufaransa akaba ari we washinze umujyi wa Montreal muri Canada yaratabarutse, ku myaka 64 y’amavuko.

1915: Albert Spalding, umukinnyi wa Basketball akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ari we washinze ikompanyi ya Spalding ikora ibikoresho byifashishwa muri Basketball yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.

1976: Mao Zedong, umutegetsi wategetse ubushinwa yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko. Zedong afatwa nk’uwateje imbere Ubushinwa cyane ariko akoresheje igitugu aho abaturage bakoraga basa n’abakorera leta bagahembwa ibyo kurya gusa.

1978: Jack Warner, umushoramari wa filme w’umunyamerika akaba akomoka muri Canada akaba umwe mu bavandimwe bashinze inzu itunganya filime ya Warner Bros. Pictures yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

1990: Samuel Doe, wabaye perezida wa 21 wa Liberiya yaratabarutse, ku myaka 39 y’amavuko.

 

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Pierre Claver.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...