Menya amwe mu mateka y'abami b'i Gasabo

- 15/06/2013 1:27 PM
Share:
Menya amwe mu mateka y'abami b'i Gasabo

Abami b’i Gasabo bari Abanyiginya, ikirangabwoko cyabo cyari Umusambi. Na none muri ako karere niho hari amariba maremare na magari y’Abami b’inka : Mutara na Cyirima.Iriba Kabyaza ryari mu mibande ya nyamweru iteganye na Kigali, n’iriba rya Rwezangoro ryari mu miko ya Muhima haberaga imihango y’inz

Ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba ahasaga mu w’i 1312, niho ingoma –Nyiginya yitiriwe u Rwanda. Umurwa mukuru wayo wari Gasabo, bikaba n’inkomoko y’imvugo "Rwanda Rugari rwa Gasabo". U Rwanda rwa Gasabo muri ibyo bihe rwari rukikijwe n’ibihugu bitatu bikomeye : Ingoma y’i Gisaka, Ingoma y’i Ndorwa n’iy’Ubugesera. Gihanga akimara kwima ikirangabwami cye cyari “I Nyundo” Yakomeje kwitwa “Inyundo ya Gihanga mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa: “Urusengo rwa Gihanga”

Nyuma iyo ndangabutegetsi ya Gihanga yaje gusimburwa n’Ingoma –Ngabe “RWOGA “,ari nayo ngoma ya mbere ndangabwami y’Abanyiginya.Aha twabibutsa ko ,Ingoma –Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo ari naho hari umurwa mukuru wayo.

Ubwo umwami w’i Bunyabungo ,Nsibura I Nyebunga ateye u Rwanda akarwigarurira ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare ahasaga mu w’1477 ,yanyaze ingabe Rwoga ,iyayo “CYIMUMUGIZI”Gitandura ( yari Ingabekazi) ayibundisha mu Rutaka rwa Muhanga hafi y’umudugudu wa Gitarama.Aho Ruganzu Ndoli yimiye mu w’1510, Rwoga yari yaranyazwe n’Umunyabungo Nsibura Nyebunga,Abiru bayisimbuza indi ngoma nshyashya “NANGAMADUMBU ” yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.

KALINGA niyo yasimbuye Rwoga iba indanga-bwami mu Rwanda kuva ku ngoma ya Ruganzu II Ndori kugeza mu w’1962, ubwo ingoma ya cyami yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repuburika.

Ruganzu Ndori aho aviriye i Karagwe kwa Nyirasenga Nyabunyana,aho yari yarahungishirijwe muri ya midugararo ya se Ndahiro Cyamatara ,yimitse Kalinga ho Ingabe isimbura Rwoga.Naho Ingabekezi Cyimumugizi ,yari yarabundishijwe isimburwa na Nangamadumbu yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndori

Kugirango Kalinga itazaba inshike nka Rwoga bayiremeye inshungu ebyiri:Bariba na Karihejuru,ziremwaho insimbura-ngabe.Nyuma yaho Kigeli Rwabugili aziremeraho: -Mpatsibihugu -Kiragutse -Icyumwe -Butare

Izo zose zikaba zarahiriye ku ntambara yo ku Rucunshu.

U Rwanda rwa Gasabo rwari rugizwe n’impugu ziri hagati ya Base na Nyabarongo,na Nyabugogo na Muhazi,arizo : UBUSARASI (Akarere k’abasare) bwabyaye u Bumbogo UBURIZA, UBUYAGA N’UBUSIGI

Muri izo mpugu z’u Rwanda rwa kera , niho dusanga imirwa ya mbere y’Abami : -NKUZUZU na KIGALI mu Bwanacyambwe -RUGANDA mu Busarasi -KARAMBO na RUKORE mu Busigi -REMERA y’Abaforongo mu Buriza Ni naho hari imisezero y’Abami: -Ruhanga mu Busarasi -Kayenzi mu Busigi -Butangampundu mu Buriza -Rutare mu Buyaga

.Dore bamwe mu bami b’u Rwanda rugari rwa Gasabo bazwi mu mateka yarwo, baba Abami b’umushumi cyangwa se abami b’ibitekerezo.

AMACISHIRIZO Y’INGOMA Z’ABAMI KUVA MU MWAKA W’1000 KUGEZA MU W’1960

1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124)

2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157)

3. Yuhi I Musindi (1157-1180)

4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)

5. Ndoba (1213-1246)

6. Samembe (1246-1279)

7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)

8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)

9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)

10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)

11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)

12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)

13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)

14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)

15. Mutara I Nsoro II Semugeshi 1543-1576)

16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)

17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)

18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)

19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)

20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)

21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)

22. Yuhi IV Gahindiro (1746-?......)

23. Mutara II Rwogera (1830-1853)

24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)

25. Yuhi V Musinga (1895-1931)

26. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)

27. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)

Ibyo akaba aribyo bihugu byari bigize u Rwanda rwo ha mbere rutaratangira kwigarurirwa n’ingoma Nyiginya yari ifite ikicaro mu Rwanda rugari rwa Gasabo,bikarema u Rwanda dufite ubu ,nubwo rwagabanyijwe n’abazungu b’abakoroni mu w’1916 ,igice kimwe bakacyomeke kuri Kongo ,ikindi k’u Bugande,ikindi kuri Tanzaniya,ikindi kikomekwa k’u Burundi .Bitwaje icyo bise imbibe karemano zirimo Ibirunga,Akanyaru,Akagera n’ikiyaga cya Kivu.

Source: Wikirwanda

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...