Aya mavugurura yashyizweho ni Ikigo cyigenga IFAB "International Football Association Board" gishinzwe kugena amategeko akoresha mu marushanwa yose ya FIFA. Iri shyirahamwe rivuga ko ryashyizeho aya mategeko kugira ngo umukino uzajye wihuta unaryohere abawukurikira.
1. Itegeko ry'amasegonda 10 mu gusimbuza
Ni itegeko ryashyizweho ko mu gihe umukinnyi asimbuwe azajya aba afite amasegonda 10 yo gusohoka mu kibuga igihe bidakozwe ugiye kumusimbura azajya ategereza umunota umwe abone kwinjira. Nka rimwe mu yashyiriweho kuzajya yihutisha umukino bitandukanye ni uko mbere hari abakinnyi bafata uyu mwanya mu gukerereza umukino ibitaravugwagaho rumwe rimwe na rimwe.
2. Amasegonda atanu ku mipira itangizwa
Hano mu gihe umusifuzi amaze gusifura ko umupira urengura azajya ahita atangira kubara amasegonda kuva kuri gatanu kugera kuri zero. Umukinnyi nazajya atinda kurengura, umupira uzajya uhabwa indi kipe bahanganye iwurengure cyangwa ihanishwe guterwa koruneri ibizwi nka "Goal kick."
3. Umunota umwe wo kuvurwa
Iri tegeko rivuga ko umukinnyi wese ugize ikibazo bikaba ngombwa ko ajya kwitabwaho n'abaganga, azajya agaruka mu kibuga nyuma y'umunota umukino mu gihe ukomeje. Gusa ibi ntibizajya bikurikizwa mu gihe yatewe n'ikosa hagatangwa ikarita.
Andi mategeko yashyizweho harimo ko nta mukinnyi n'umwe wemerewe kuvugisha mugenzi we mu kibuga afashe ku munwa cyangwa gusohoka ukajya kuvugisha umusifuzi utabyemerewe.
Nk'uko bitangazwa na FIFA, umukinnyi uzakora iri kosa ashobora kuzajya ahabwa ikarita itukura cyangwa se umuhondo kuko bizajya bikorwa n'abakinnyi bahagarariye abandi mu kibuga "Captains."
FIFA kandi yashyizeho ikiruhuko kimara iminota itatu kizajya kiba hagati mu mukino bijyanye n'ikirere kizaba kiri mu bihugu bizakira iki gikombe, bitewe n'aho bakiniye n'ikirere kizajya kiba kiri ku bibuga byabereyo imikino.


FIFA yashyizeho amategeko azifashishwa mu gikombe cy'Isi cya 2026
