Iri koranabuhanga
rishobora gufasha umuntu kumenya inkomoko y’ubwoko bwe, gushakisha bene wabo
batari bazwi ndetse no gukurikirana imibanire y’amaraso mu bisekuru byinshi.
Muri iki gihe, ibizamini
bya ADN bishobora gutanga ibisubizo bifite ukuri gukomeye mu kumenya niba
abantu bafitanye isano y’amaraso. Ariko mbere y’uko iri koranabuhanga ritangira
gukoreshwa, abahanga bakoreshaga ubundi buryo bw’ibinyabuzima mu kumenya abantu
no gusuzuma isano bafitanye.
Ubwo buryo burimo gupima ubwoko
bw’amaraso, isuzuma ry’ibimenyetso byo mu maraso (serological testing) ndetse no
gupima ibimenyetso byihariye biboneka ku turemangingo tw’umubiri (HLA testing).
Nubwo bwagize uruhare rukomeye mu buvuzi, nko guhuza amaraso y’abatanga amaraso
n’abayakeneye no guhitamo abatanga ingingo z’umubiri, ntibwari bufite
ubushobozi bwo kumenya isano y’abantu mu buryo bwizewe nk’ubwa ADN.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa dnaforensics.in, dore uko ikoranabuhanga ryo gupima ADN ryagiye ritera imbere kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.

1. Mu myaka ya 1920
Mu ntangiriro
z’ikinyejana cya 20, abahanga bavumbuye ko amaraso y’abantu ashobora kugira
amoko atandukanye hashingiwe ku turemangingo tuzwi nka antigens tuboneka mu
maraso.
Havumbuwe amoko ane
y’ingenzi y’amaraso ari yo A, B, AB na O. Ubu buryo bwiswe ABO system, bukaba
bwarafashije abaganga guhitamo amaraso akwiye guhabwa umurwayi, cyane cyane mu
gihe cyo guterwa amaraso.
Mu myaka ya 1920,
abahanga basanze kandi ko ubwoko bw’amaraso bushobora kumenyekana. Ibi byatumye
bashobora gukoresha ubwoko bw’amaraso bw’ababyeyi kugira ngo bagerageze kumenya
ubwoko bw’amaraso umwana ashobora kugira.
Ubu buryo bwashoboraga no
gukoreshwa mu iperereza ku babyeyi b’umwana. Iyo ubwoko bw’amaraso bw’umwe mu
babyeyi butari buzwi, abahanga bashoboraga gukoresha ubw’umwana n’ubw’umubyeyi
uzwi kugira ngo bamenye ubwoko bushoboka bw’undi mubyeyi.
Ariko kandi, gupima
ubwoko bw’amaraso ntibyashoboraga kwemeza neza isano y’umwana n’umubyeyi. Niba umwana
ufite ubwoko bw’amaraso A, nyina akaba afite AB, se ashobora kuba afite ubwoko
ubwo ari bwo bwose muri bune.
Ibi byatumaga gupima ubwoko bw’amaraso bidashobora gutanga igisubizo kidashidikanywaho ku bijyanye no kumenya se w’umwana mu buryo bwa gihanga.

2. Mu myaka ya 1930 –
Isuzuma ry’ibimenyetso byo mu maraso
Mu myaka ya 1930,
abahanga bavumbuye utundi turemangingo tuboneka mu maraso dushoboraga
gukoreshwa mu gutandukanya abantu.
Muri zo harimo Rh, Kell
na Duffy blood group systems. Kimwe na sisitemu ya ABO, izi nazo zishingiye ku
bimenyetso cyangwa uturemangingo biboneka mu maraso kandi bishobora kugaragara.
Abahanga bashoboraga
gukoresha ubwoko bw’amaraso bw’ababyeyi bombi kugira ngo bamenye ubwoko
bw’amaraso umwana ashobora kugira.
Ubu buryo na bwo
bwakoreshejwe mu iperereza ku bana n’ababyeyi, cyane cyane mu gushaka kumenya
niba umuntu ushinjwa kuba se w’umwana ashobora kuba ari we koko.
Nubwo bwari bwateye imbere ugereranyije na ABO, ubu buryo na bwo ntibwashoboraga kwemeza mu buryo budasubirwaho isano ry’uturemangingo hagati y’umwana n’umubyeyi.

3. Mu myaka ya 1970
Mu myaka ya 1970,
abahanga batangiye kwibanda ku tissue typing, aho kureba gusa ku maraso
batangiye no gusuzuma ibimenyetso biboneka mu turemangingo tw’umubiri.
Muri icyo gihe havumbuwe Human
Leukocyte Antigen (HLA), ari poroteyine iboneka mu bice byinshi by’umubiri,
cyane cyane mu turemangingo tw’amaraso y’umweru.
HLA yari ifite amoko
menshi kandi yatandukanyaga umuntu n’undi. Kubera ubwo butandukanye, isuzuma
rya HLA ryabaye uburyo bukomeye kurushaho bwo kugenzura isano hagati y’umwana
n’umubyeyi.
HLA yonyine yashoboraga
gufasha abantu benshi batashobora kumenya ababyeyi b’umwana, naho iyo yahuzwaga
no gupima amaraso ndetse n’ibindi bimenyetso byo mu maraso, ubushobozi bwo kumenya
abadafitanye isano nta rito ryageraga hafi kuri 90%.
Nubwo bwari uburyo bukomeye, HLA testing yari ifite imbogamizi. Yasabaga amaraso menshi kandi akiri mashya, atarengeje iminsi mike. Ikusanywa ry’ayo maraso na ryo ryashoboraga kutorohera abantu, cyane cyane abana bari munsi y’amezi atandatu.
4. Mu myaka ya 1980 – Gusuzuma
ADN hakoreshejwe RFLP
Mu myaka ya 1980,
abahanga bakoze uburyo bushya bwiswe Restriction Fragment Length Polymorphism
(RFLP), buba bumwe mu buryo bwa mbere bwakoresheje ADN mu kumenya isano
y’abantu.
Kimwe na poroteyine zo mu
maraso na HLA, ADN iva ku babyeyi bombi. Icyakora, ibice bimwe bya ADN
biratandukana cyane hagati y’abantu, bigatuma bishobora gukoreshwa mu
kubatandukanya no kumenya isano bafitanye.
Muri RFLP, abahanga
bashoboraga gutandukanya ibice byihariye bya ADN bakabigereranya hagati
y’umwana n’ababyeyi.
Mu isuzuma ryo kumenya se
w’umwana, umwana aba agomba kugira igice cya ADN cyaturutse kuri nyina n’ikindi
gice cyaturutse kuri se, iyo koko ari ababyeyi be.
Rimwe na rimwe, hari ubwo
ADN y’umwana ishobora kutagaragara nk’ihura neza n’iy’umubyeyi bitewe
n’impinduka zishingiye ku turemangingo zizwi nk’uturemangingo tw’irondakoko.
Muri icyo gihe, abahanga bashoboraga gukora isesengura ry’imibare kugira ngo
barebe uko bishoboka ko iryo hinduka ryaba ryarabaye ndetse n’uko isano iri
hagati yabo rihagaze.
RFLP yatangaga ibisubizo bifite ubushobozi bwo kumenya abadafitanye isano ku cyigero cya 99.99%. Ariko ubu buryo ntibukoreshwa cyane muri iki gihe kuko busaba amaraso menshi kandi bugatwara igihe kirekire kugira ngo ibisubizo biboneke.

5. Kuva mu myaka ya 1990
kugeza ubu – Gupima ADN hakoreshejwe PCR
Nubwo ikoranabuhanga rya Polymerase
Chain Reaction (PCR) ryari ryaravumbuwe mu myaka ya 1980, ryatangiye gukoreshwa
cyane mu bipimo bya ADN mu myaka ya 1990.
PCR ni uburyo bwo gukuba
no kongera umubare w’ibice bya ADN, ku buryo agace gato ka ADN gashobora
gukorwamo kopi nyinshi cyane kugira ngo abahanga babashe kugasuzuma.
Ibi byatumye bitaba
ngombwa ko umuntu atanga amaraso menshi. Ndetse n’agace gato ka ADN gashobora
kuba gahagije kugira ngo isuzuma rikorwe.
Mu isuzuma risanzwe ryo
kumenya se w’umwana, ADN ishobora gukusanywa hakoreshejwe buccal swab, aho
bakoresha akantu kameze nk’agapamba kagakozwa imbere mu itama (mu kanwa). ADN
y’umubyeyi, umwana ndetse n’umuntu ukekwaho kuba se irakusanywa, hanyuma
hakifashishwa PCR mu kuyongera no kuyigereranya.
Kubera ko umwana aragwa na
1/2 cya ADN ya nyina, ikindi cya kabiri akagihawe na se, abahanga bareba niba
ibice bya ADN by’umwana bihura n’iby’ababyeyi bombi.
Ikoranabuhanga rya PCR
ryatumye ibizamini bya ADN birushaho kuba byoroshye, byihuse kandi bigakorwa
hifashishijwe uturemangingo duke twa ADN.
Mu bipimo byo kumenya se
w’umwana bikoresha ADN, ibisubizo bishobora kugira urwego rwo kwemeza rurenze 99.99%,
bitewe n’uburyo isuzuma ryakozwe n’ibipimo byakoreshejwe.
Kuva ku gupima ubwoko
bw’amaraso mu myaka ya 1920, kugeza ku ikoranabuhanga rya ADN rikoreshwa muri
iki gihe, uburyo bwo kumenya umwirondoro w’umuntu no kugenzura isano y’amaraso
bwagiye butera imbere cyane.
Uburyo bwakoreshwaga
mbere, burimo gupima ubwoko bw’amaraso buzwi nka ABO, Isuzuma ry’ibimenyetso
byo mu maraso na HLA, bwagize uruhare rukomeye mu mateka y’ubuvuzi n’ubumenyi
bw’irondakoko, ariko bwari bufite ubushobozi buke bwo kwemeza isano y’abantu.
Kuva mu myaka ya 1980,
ikoreshwa rya ADN, cyane cyane RFLP ndetse na PCR, ryahinduye cyane uburyo
abahanga bakora igenzura ry’isano y’abantu.
Muri iki gihe, gupima ADN
bikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kumenya isano y’ababyeyi n’abana,
kumenya abantu, gukurikirana inkomoko y’imiryango no gushakisha bene wabo
bafitanye isano y’amaraso.
