Mfite inyota! Menya amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba n'ubusobanuro bwayo

Iyobokamana - 15/04/2022 3:53 PM
Share:
Mfite inyota! Menya amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba n'ubusobanuro bwayo

Pasika yo muri uyu mwaka wa 2022 irizihizwa kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2022. Ni umunsi Abakristo bose ku Isi bizihizaho Izuka rya Yesu/Yezu Kristo bafata nk'Intwali ikomeye kuruta izindi zose zabayeho kuko yabahaye agakiza ubwo yabapfiraga ku musaraba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata ni bwo hizihijwe 'Uwa Gatanu Mutagatifu' ari wo "Good Friday" mu ndimi z'amahanga, akaba ari umunsi abakristo bafata nk'uwo Yesu yabambiweho i Calvary akabaha agakiza binyuze mu kubapfira. Nyuma y'iminsi itatu yarazutse nyuma yo gutsinda urupfu na Satani. Umunsi yazukiyeho ni wo bizihiza kuri Pasika aho biba ari ibyishimo bikomeye kuri bo ku bwo guhabwa agakiza ku buntu.

Mu nkuru yacu y'uyu munsi tugiye kwifashisha inyigisho yateguwe na bamwe mu bapasiteri bakomeye hano mu Rwanda, abo akaba ari Bishop Dr. Masengo Fidele wa Foursquare Gospel Church na Pastor Desire Habyarimana wo muri ADEPR, bombi bakaba baratanze ubusobanuro bw'amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba. Ni amagambo abimburirwa n'irivuga ngo 'Data ubababarire kuko batazi icyo bakora', hano Yesu akaba yaravugaga ku bari barimo kumwica urw'agashyinyaguro bamwita ruharwa kandi batazi ko yaje kubacungura.

Bishop Dr. Masengo Fidele yasobanuye amagambo 4 abanza, hanyuma Pastor Desire asobanura amagambo 3 akurikiraho, ibisobanuye ko yahereye ku ijambo rya 5 kugeza ku rya 7. 

Bishop Dr Masengo ati: "Mu gihe twizihiza Intwari IRUTA izindi, nifuje kubagezaho amwe mu magambo tumwibukiraho. Nshimishijwe no gutangira inyigisho izafata iminsi iminsi 7 twiga ku murage wacu ugizwe n'amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba. Ayo magambo ko ari 7 ntabwo tuyasanga mu gitabo kimwe ahubwo ari mu bitabo 4 bigize ubutumwa bwiza. Uno munsi ndayavuga gusa hanyuma kuva ejo tuzatangira kwiga kuri buri jambo. Ayo magambo 7 ni aya akurikira:

1 Data ubababarire kuko batazi icyo bakora (Luka 23:34);

2 Ndakubwira ukuri y'uko Uyu munsi turi bubane muri Paradizo (Luka 23:43);

3 Mubyeyi "Nguyu umwana", nawe mwigishwa "nguyu nyoko" (Yoh. 19:26-27);

4 Eli Eli Lama Sabaktani (Mana yanjye, Mana yanjye n'iki kikundekesheje (Mat. 27:46)

5 Mfite inyota (Yoh 19:28);

6 Birarangiye (Yoh. 19:30);

7 Data, mu maboko yawe niho nshize ubugingo bwanjye (Luke 23:46).

Nyamuneka ufate umwanya wo gutekereza kuri aya magambo.

1 DATA UBABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA (Luka 23:34)

Rimwe mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba ni ugusabira imbabazi abamubambaga. Umuntu wese warebye Filime ya Yesu cyangwa ugerageza gutekereza ububabare n'uburibwe yari afite ku musaraba, yumva neza ukuntu bitari byoroshye kuvuga iryo jambo.

Hari ibintu 6 byantangaje ntekereza kuri iri somo

1 Ku musaraba niho Yesu yagombaga kugaragariza ibyo yemera. Yabayeho yigisha imbabazi, yagiye ahugurira abantu kubabarira. Ku musaraba yagombaga rero kwerekana ibyo yigisha. Aha rero, Yesu yigishije ibyo yemera kugeza ku munota we wa nyuma ndetse bigera n'aho aba ibyo yigisha. Atandukanye n'abantu batigisha ibyo bemera cyangwa bataba ibyo bigisha!

2 Niba ahari byashoboka kumvikana uburyo wababarira uwaguhemukiye (mu minsi yashyize), ntabwo byumvikana kubabarira umuntu muhagararanye: ugutuka, ugucira mu maso, ukuvuma, ukwambika ikamba ry'amahwa, ugutera icumu, ugupfura ubwanwa,...Ibi nabyo Yesu yarabikoze!

3 Yesu yatanze imbabazi anavuga ko abamubambaga batazi icyo bakora. Atandukanye natwe twimana imbabazi tuvuga ko abatubabaje babigambiriye. Iyo utangiye kwibaza icyateye umuntu gukora ibibi yakoze, wibuka ko bitamugwiriye, uba unaniza imbabazi, uba unangiza umutima wawe.

4 Kubabarira umwanzi n'igikorwa cy'ubutwari. Abanyantegenke cyarabananiye. Nushaka kumenya imbaraga ufite ujye ureba uburyo ufashe abanzi bawe.

5 Yesu yatangaga isomo ku bamurebaga no kubo ariya makuru azageraho: twebwe. Yesu yagombaga gutanga amasomo mu byiza no mu bibi kd nibyo yakoze. Nyuma ya Yesu, Stefano nawe yasubiye muri aya magambo ubwo yaterwaga amabuye. Yakobo ndetse na Thomas bayagarutseho bicwa.

6 Ariya magambo agaragaza kunesha k'urukundo. Iyo umuntu ahisemo kubabarira, aba ahisemo gutsinda ikibi: urukundo ruba runesheje inzigo. Nibyo Yesu yakoze.

Waba warigeze ugirirwa nabi? Niba ari yego, waba warababariye abaguhemukiye? Niba ari oya, ubikore. Nta yandi mahitamo! Warababariwe, nawe babarira.

2 UNO MUNSI TURABANA MURI PARADIZO ( LUKA 23 : 43)

Mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba harimo n'iri ngo Uyu munsi turabana muri Paradizo.Utekereje ko aya magambo yavugiwe ku musaraba, Yesu arimo imisumari, yambaye ikamba ry'amahwa, wumva uburemere bwayo. Maze kurisoma no kuritekerezaho, nize byinshi ku birebana na kiriya gisambo ndetse na Yesu.

1 Ku birebana na kiriya gisambocyabwiwe ariya magambo, nize ibikurikira:
- Aho yamenyeye Yesu yaramwemeye;
- Yemeye Yesu mu gihe atari uwo kwemerwa: Imana yakubiswe, yamanitswe, yihakanywe n'abigishwa...
- Kubera kumwemera yivuye inyuma, yagaye mugenzi we utaramuhaye agaciro;
- Yiyemeje icyaha;
- Yizeye ko Yesu akiza kandi ko atanga Ubwami bw'Imana;
- Kwizera kwe kwarebye kure bituma atumbira ubugingo buhoraho mugihe ikindi gisambo cyashakaga inzira yihuse ibakura mu gihano.

2 Ku bijyanye na Yesu nize ibikurikura
- Kristo wo ku musaraba afite imbaraga zo kubabarira kimwe na Kristo wo ku ntebe y'Imbabazi;
- N'ubwo yababazwaga n'umusaraba, Kristo yari agifite impuhwe zibabarira abanyabyaha;
- Umurimo wo gukiza yakoreyemo niwo yarangirijemo!
- Guhamya ko bagombaga kubana muri Paradizo, bivuguruza amakuru kiliziya yakunze kwamamaza ya Pirigatori!

3 MUBYEYI NGUYU UMWANA(YOHANA 19:26-27)

Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati"Mubyeyi, nguyu umwana wawe." Maze abwira uwo mwigishwa ati"Nguyu nyoko." Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.

Iri Ni ijambo rya 3 Yesu yavugiye ku musaraba. Nk'uko tubisanga mu gice cya 4 cy'Igitabo cya Malaki (3:24), Yesu yarafite inshingano ikomeye yo guhuza "imitima y'abana n'iyababyeyi babo". Iyi nshigano yo kurema no gukomeza imiryango nayo yarayikomeje kugeza ku isaha ye ya nyuma.

Maze gusoma kino cyanditswe njye nafashijwe cyane n'ukuntu Yesu, n'ubwo umubiri we warimo kubabazwa, umutima we wari wikoreye ibibazo by'abandi bababaye.

Ibi byatumye numva cyane ijambo rivuga ngo "Nukuri intimba zacu nizo yikoreye".
Kuri uriya munsi umwe mu bantu bari bafite intimba ni Mariya nyina wa Yesu. Mariya yabyaye Yesu, yaramuhunganye, yaramureze kuva mu buto bwe, yabanye nawe kurusha abandi bose.

Birumvikana ko gupfa kwa Yesu kwamubabaje kurusha abandi. Byari ngombwa ko Yesu amuhumuriza, byari ngombwa ko Yesu amwitaho (HE CARES). Na nubu niko Yesu akimeze. Ikibazo cyawe arakizi, agufite ku mutima, ubukehwa bwawe arabuzi, azakuremera umuryango.

4 MANA YANJYE, MANA YANJYE N'IKI KIKUNDEKESHEJE?

Pasika nziza kuri mwese, umunsi wo kuzura k'umugambi wo gucungurwa, umumsi wo kuzuka, umunsi w'intsinzi kuri twese abizeye. Ngeze ku ijambo rya 4 Yesu yavugiye ku musaraba rigira riti "Eli Eli, Lama Sabaktani!

Abahanga muri Theology bavuga ko ririya jambo rivanga indimi. Ntabwo ari ururimi rw'abaheburayo nta n'ubwo ari urw'abasiriya. Bivugwa ko ari "Syro-chaldaic".

Ariko amagambo Yesu yavuze agaragara muri Zaburi 22:2 "Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y'amagambo yo kuniha kwanjye?" Aya ni amagambo akomeye agaragaza, Akababaro gahanitse, Kwiheba ndetse no gutereranwa, gutabwa, gutakaza ibyiringiro.

Biragoye kumva ibisobanuro by'iyi mvugo. Ni gute Yesu yaretswe n'Imana? Imana yaretse Imana? Mwibuke ko Imana yemeye umurimo we mu buryo budasubirwaho. Mwibuke ko nta cyaha yakoze kugirango kimukure mu maso h'Imana. Yarumviye, yicishije bugufi, yaragandutse, yemeye urupfu rwo kumusaraba,...

Ntekereje cyane nibwiye ko ariya magambo yavuye kuri ibi bikurikira:

1 Ububabare bukabije bw'umubiri ndetse no kugotwa n'abanzi, abashinyaguzi.

2 Ubukana bw'imbaraga z'umwijima (Luke 22:53). Yari muri cya gihe Inzoka ihawe kuruma ikirenge cy'urubyaro rwa Adam (Itang. 3:15);

3 Amagambo akaze yari yumvise kuva atangira kujyanwa imbere y'abatambyi, aregwa ubusa, ahanahanwa....

4 Ibyaha byacu yari yikoreye byatumye Imana imukuraho amaso (Yes. 53:4-5). Imana ikunda umuntu ariko yanga icyaha. Iyo ugaragaje icyaha, iraguhugwa. Yahindutse ikivume (Gal. 3:13). Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu (2Kor.5:21). Aha niho kurekwa, kwirengagizwa byavuye, ku bwanjye, ku bwawe. Uracyibuka ko ari wewe wamuteye gutaka? Ariya marira yayarize ku bwawe! UBITEKEREZEHO!"

Pastor Desire arakomeza asobanura amagambo akurikiraho:

5. MFITE INYOTA (INYOTA YO GUCUNGURA ITORERO) YOHANA 19:28

Yesu ku musaraba yari afite inyota yo gucungura itorero. Yesu na n’ubu yararahiye ko atazongera kurya no kunywa, keretse abonye itorero. Mu ijuru tuzarya manu yahishwe, tunywe na vino nshya. Imana ishyigikira kurya no kunywa, ariko ukabirya ushima. Icyo usabwa ni ukutabigira ibya mbere, kuko mu isi abantu bose bapfa inda. Ariko abantu bageze ku musaraba, ibyo bariye byose babishimira Imana ko ari yo yabibahaye, kuko babirya bibuka Yesu ko ariwe ubaha umugisha.

Reka ngire icyo mvuga ku kurya: Abantu b’Imana bakunda gucumurira ku meza, ukarangiza gusengera ibiryo warangiza ukabigaya kandi ari byo Imana yakugaburiye. Uribuka ko mu butayu Imana yabahaye Abisirayeli manu, barangiza bakayitotombera, Imana ikababara? Wari uzi ko isengesho ryawe rishyiramo n’ibyo utabonye ku meza, ukabyibuha nk’uwariye inyama, nk’uwafashe byose. Kwizera ni ko kubigira byiza. Abandi na bo bashyize ibyokurya imbere, ntibashobora kubireka ngo biyirize ubusa kandi Yesu yaravuze ngo hari abadayimoni birukanwa no kwiyiriza ubusa. Wowe uhagaze ute?

6. BIRARANGIYE (YOHANA 19:30) 

Ibibazo byacu byose Yesu yabirangirije ku musara. Iryo jambo risobanuye byinshi, ariko nagira ngo mumenye ko byose Yesu yabirangirije ku musaraba. Iryo jambo risobanuye ko Yesu mu byo yarangije harimo: indwara, ibyaha, imibabaro, imivumo...

• Muzi ko Yesu akiza indwara zose? Nta ndwara Yesu atabasha gukiza, kandi Yesu akiza ibyaha byose, n’aho byaba bikomeye bite. Nta cyaha atababarira.

• Imibabaro na yo irimo byinshi, harimo intimba, ibikomere... kandi Abakristo benshi bakijijwe ibyaha ariko ibikomere by’ibyababayeho biracyari uko byahoze.

• Imivumo yo ni myinshi. Uzi ko umuvumo ugenda mu maraso, umuntu akawuha uwo abyaye, bityo bityo. Ariko Yesu akiza n’umuvumo. Iyo amenye imbaraga z’umuvumo zimuriho, Yesu aramukiza. Burya abantu benshi basambana, si uko babikunda ahubwo ni imivumo; burya abakobwa benshi batarongorwa, ubukene bwa karande mu muryango, kwiyahura, gukenyuka, umujinya wa karande, ubutinganyi n’ibindi ni imivumo yanze kuva ku bantu. 

Ariko hari ibikurwaho n’uko umuntu yihannye, ibindi bigakurwaho n’uko umenye ko bikuriho, ukisengera bikakuvaho. Ibindi bikurwaho n’uko bagusengeye ukabohoka. Ikintu gihora kikugarukaho bakagusengera ariko ntukire, icyo cyaha ni ukugisengera cyane kugeza ukize neza. Ibyo ni byo bita kubohoka (Delivrance).

Abantu benshi ntibakunda gukora ibyaha, ariko imbaraga z’imivumo zibakururira mu byaha. Urugero, gukira ishavu, uburakari, kwifuza kubi, noneho hari aho bigera umuntu akihesha amahoro ngo n’iwacu ni ko bari bameze. Ariko Imana yabwiye Aburahamu ngo va mu gihugu cyanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Twimuke mu mbaraga mbi z’imiryango, kuko ku musaraba Yesu yarabirangije.

7. DATA, MU MABOKO YAWE NI HO NSHYIZE UBUGINGO BWANJYE (LUKA 23:46)

Ubugingo bwacu n’ibyacu tubishyire mu maboko y’Imana. Data ni we ufite byose mu maboko. Dawidi yari yaramenye iryo banga, kuko Zaburi 31:5 havuga ngo mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...