Uru rubuto rw’inanasi uretse kuba rwakoreshwa n’abagabo, abandi
bose nabo bararukoresha kandi bakenera intungamubiri zitangwa narwo. Inanasi
igizwe n’ubwoko butandukanye bw’intungamubiri nk'uko tugiye kuzigaragarizwa.
Urubuto rw’inanasi rugizwe na poroteyine, fiber, vitamin
C, vitamin B6, folate, thiamine, manganeze, copper, niacin, iron, potassium, riboflavin, n’izindi
nyinshi.
Inanasi zizwi cyane nka “Ananas comosus ", imbuto ziryoshye kandi zitera abazirya kugira ubuzima bwiza.
Inanasi ni nziza ku bagabo kuko
zifitemo ikitwa “Antioxydants " igira
uruhare mu gufasha abagabo n’abasore gusukura uruhu rwabo no kubungabunga
imikurire y’umusatsi wabo.
Ifite intungamubiri zikungahaye mu gufasha ibice
byose by’umubiri gukora neza, cyane cyane nk'uburinzi n'ubudahangarwa bwo
kongera intangangabo.
Antioxidants iboneka mu nanasi, igira uruhare runini
mu gukumira kanseri zifata abagabo cyane cyane kanseri ifata mu myanya y'ibanga,ndetse ku bagabo bizwi ko bakenera isukari
ihagije mu mubiri,ni ngombwa gukoresha iyi sukari y’umwimerere itatera ibibazo
mu mubiri.
Gukira imitsi byihuse

Uru rubuto rwifitemo ikitwa “Bromelain ", ifite
ubushobozi bwo gukiza ingingo z’umubiri zibabara akenshi ku bagabo bitewe n’imyitozo
ngororamubiri iremeye iba yakozwe.
Umunaniro ubafata bamaze gukora imyitozo ngorora mubiri, ushira vuba iyo ukoresheje umutobe w’inanasi cyangwa ukarya urubuto. Inanasi yongerera imbaraga intangangabo zabaye ibihuhwe zikabasha gukora neza.
Inanasi ikubiyemo igice kinini cyintungamubiri
zingenzi. Ifasha mu gukora imisemburo ihagije yifashisha igihe abashakanye
batera akabariro, inanasi kandi yongerera ubushake abagabo bananirwa bagitangira
gukora imibonano mpuzabitsina binyuze muri vitamic C hamwe na Thiamine biba mo.
Science direct yatangaje ko inanasi zirimo zinc ,vitamine
C, B1, na B6 byongerera ubushake umugabo
mu gihe cy’imibonano mpuzabtsina, y’abashakanye, gukora imibonano mpuzabitsina
mu gihe kirekire, ndetse ikarinda intangangabo zigahora zimeze neza.
Abagabo babuzwa kurya inanasi igihe cyose bazi ko
bashonje,mu nda yabo harimo ubusa kuko inanasi igeze mu gifu gishonje
iracyangiza bitewe na aside yifitemo. Ni byiza kuyikoresha igihe wamaze gufata
amafunguro kandi ukarya ntoya.
Ni ngombwa ko igihe cyose umaze kurya inanasi woza
mu kanwa,kuko isukari iyo itinze mu kanwa yanziza amenyo, ndetse akaba yahura n’uburwayi
butandukanye burimo gucukuka kw’amenyo.

Ku bashakanye bifuza izi ntungamubiri ziva mu nanasi
kugira bishimane mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bagomba kuyirya mbere
yuko gitangira, ndetse ikaribwa habanje gufata amafunguro atera imbaraga.
Igitsinagore nabo bashobora gukoresha inanasi bakabona intungamubiri ziyikubiyemo
Igihe murya uru rubuto ni byiza kururya mwabanje gufata amafunguro mudashonje