Agata Duda yabonye izuba kuwa 02 Mata 1972, mu gace ka
Krakow. Avuka kuri Julian Kornhauser na Alicja Wojna. Musaza we ni umusemuzi
wabigize umwuga n’umuhanga mu buhanga bwo guhanga [Poet].
Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1991, asoreza
icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Jagiellonian mu ishami rya German
Philosophy hari mu 1997.
Yashyingiranwe na Perezida Andrzej Duda kuwa 21
Ukuboza 1994, bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa wavutse muri 1995. Uyu mukobwa wabo ari
gusoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’Amategeko.
Agata yabayeho umwarimu ku ishuri ryisumbuye rya Jan III
Sobieski w’ururimi rw’Ikidage aho yakoze kuva mu mwaka wa 1998, abanyeshuri n’abakoranye na
we bose bavuga ko yitangiraga umurimo bikomeye.
Mu bihe umugabo we yarimo yiyamamariza kuba Perezida, yasibaga umunsi umwe wonyine ndetse na nyuma yuko abaye umugore wa mbere w’icyubahiro
muri Poland yasubiye kwigisha kugeza asozanije umwaka n’abanyeshuri.
Ishuri yigishagaho ni rimwe mu yo umugabo we
yizeho mu gihe na we yize mu ryo byegeranye aho hafi. Kuwa 06 Kanama 2015
yatangiye inshingano ze nk’umufasha w’umukuru w’igihugu.
Mu bihe bitandukanye byo kwiyamamaza yaba kuri manda ya mbere y’umugabo we ndetse no mu ya kabiri, yakomeje kumuba hafi.
Madamu Agata Duda azwiho umwihariko mu kugira ubuzima bwo kwiyoroshya n'ubuhanga mu byo akora Perezida Duda yazanye na Agata mu ruzinduko rw'iminsi 4 mu Rwanda