Melodie, Platini, Mbonyi na Davis... Abahanzi 24 basoje umwaka bataramiye mu mahanga

Imyidagaduro - 20/12/2022 12:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Melodie, Platini, Mbonyi na Davis... Abahanzi 24 basoje umwaka bataramiye mu mahanga

Umwaka wa 2022 uri kugana ku musoza usize abahanzi 24 bakorera umuziki mu Rwanda bataramiye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho basaruyemo ifaranga.

Ijanisha rinini ni abahanzi bakora indirimbo zisanzwe ‘Secullar’ ariko n’abakora indirimbo zihimbaza Imana ntibatanzwe kogeza ingoma y’Imana imahanga.

Abahanzi bo mu Rwanda batangiye gutaramira mu mahanga kuva mu ntangiriro za Mutarama 2022. Bazasorezwa na Israel Mbonyi ufite ibitaramo mu Burundi ku wa 30-31 Ukuboza 2022, aho azafasha abaturanyi kurangiza neza umwaka wa 2022.

Umubare munini w’ibi bitaramo aba bahanzi bakoze babaga babitumiwemo. Bivuze ko bashyuwe n’ubwo bitoroshye kumenya amafaranga bagiye bahabwa.

Urutonde rwakozwe na InyaRwanda rugaragaraho abahanzi bataramiye bwa mbere imahanga n’abandi basanzwe bamenyereye kujya mu mahanga no kuhataramira.

Bruce Melodie ni we wagarutse cyane mu itangazamakuru ahanini biturutse ku bibazo byabanje kandi byakurikiye ibitaramo bibiri yakoreye mu Burundi.

Ibitaramo bye byavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, biturutse ku kuba yarageze muri iki gihugu agahita afungwa kubera uwamushinjaga kumwambura.

Ubwo yari avuye mu Burundi, yabwiye ibinyamakuru birimo InyaRwanda ko n’ubwo yahuye n’isanganya mbere y’ibi bitaramo ‘ariko byagenze neza’. Yavuze ko ibyabayeho ari ibisanzwe nk’umuntu ‘ushakisha ifaranga nk’abandi’. Ati “Sinavuga ko byagenze neza ijana ku ijana nk’uko nabiteguye..."

Uyu mwaka kandi usize Nel Ngabo akoreye igitaramo cye cya mbere hanze y’u Rwanda. Ubwo yahagarukaga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku wa 31 Nzeri 2022, uyu muririmbyi yabwiye InyaRwanda ko ibi ari ishusho y’intera umuziki we ugezeho.

Ati “Ni iby’agaciro kuri njyewe. Ndabyishimiye. Ni amahirwe nabonye. Ni ikintu kinyereka ko abantu bashima ibintu nkora. Ndabyishimiye cyane."

Aba bahanzi bagiye batumirwa muri ibi bihugu biturutse ku buryo ibihangano byabo bikunzwe kandi byishimirwa nk’uko byashimangiwe na Prophet Eric Uwayesu watumiye Theo Bosebabireba mu gitaramo yakoreye muri Mozambique.

Mu kiganiro yahaye InyaRwanda, ati “Ni umuhanzi wa bose (Theo Bosebabireba) yaba abajya mu nsengero n'abatajyamo. Hano rero benshi bazisangamo cyane ko ubutumwa atanga n'utaragera mu rusengero cyangwa aho yaba asengera hose kubwumva biroroha."


1. Bruce Melodie

1.Tariki 12 Gashyantare 2022, uyu muhanzi yakoreye igitaramo gikomeye cyiswe “'Bruce Melodie A Goma l'accasion " muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Cyari cyateguwe na Richard Bongana usanzwe ari umujyanama w’umuririmbyi Koffi Olomide.

Nyuma y’aho yataramiye mu gihugu cya Uganda ku butumire bwa Eddy Kenzo. Ndetse, mu mpera z’iki Cyumweru yaririmbye mu iserukiramuco ‘Kigampala’.

Kuva kandi ku wa 7 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 11 Kamena, uyu muhanzi yakoreye ibitaramo bikomeye ku Mugabane w’u Burayi.

Yataramiye Norvège, Suède, i Bruxelles mu Bubiligi, mu Bufaransa, u Budage no mu Busuwisi.

Muri Nzeri 2022, uyu muhanzi yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo gufungwa.


2.Israel Mbonyi

Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu Ukwakira yakoreye mu gihugu cya Canada, uruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Icyambu Tour’.

Byabereye mu Mujyi irimo nka Vancouver, Edmonton, Winnipeg n’indi. Muri ibi bitaramo, uyu muhanzi yagiye aririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko ashingiye ku kuntu yakiriwe muri ibi bitaramo "Umuziki wa Gospel urakunzwe cyane."

Israel Mbonyi aritegura gukorera igitaramo i Kigali ku wa 25 Ukuboza 2022 muri BK Arena. 

Ndetse, ku wa 30 na 31 Ukuboza 2022 azataramira mu Burundi. Kandi mu ntangiriro za 2023 azakorera ibitaramo muri Australia. 

3.Afrique

Uyu muhanzi wakunzwe kuva ku ndirimbo yise ‘Agatunda’ muri uyu mwaka yataramiye mu bihugu bitatu birimo Uganda, u Burundi ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni ku nshuro ye ya mbere yari ataramiye i Dubai , ariko ni ku nshuro ya kabiri yari ataramiye mu Burundi.

Igitaramo cyo mu Burundi, yagikoze ku wa 9 Nzeri 2022 mu kabyiniro ka Miki Lounge naho Dubai yahataramiye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, ahitwa Fortune Pearl Hotel.

Ubwo yaririmbiraga muri Fortune, aririmba indirimbo ye yamamaye yise ‘Agatunda’, bamwe mu basohokeye muri aka kabyiniro  bamupfumbatishije amadorali atagira ingano bamushimira kubasusurutsa.

Icyo gihe, uyu musore yavuze ko yishimiye gutaramira muri aka kabyiniro, kuva mu myaka ibiri ishize ari mu muziki.

Igitaramo Afrique yakoreye mu Burundi, cyatumye yiyongera ku rutonde rw’abandi bahanzi bo mu Rwanda bataramiye muri iki gihugu, nyuma y’uko ibihugu byombi bitangiye inzira yo kubyutsa umubano.


4.Social Mula

Tariki 22 Nyakanga 2022, uyu muhanzi yataramiye mu gihugu cy’u Burundi mu gitaramo ‘Diaspora Homecoming 2022’. Cyari kigamije guha ikaze aba- Diaspora, n’abandi bari mu biruhuko muri iki gihugu.

Yagihuriyemo n’abahanzi barimo Kidum [Aheruka mu Rwanda aho yasuye Ambasade y’u Burundi mu Rwanda], Big Fizzo, Sat B n’abandi benshi.

Social aherutse kubwira InyaRwanda ko ibitaramo yakoreye mu Burundi byamuhaye ishusho y’uko abarundi bakunda umuziki wo mu Rwanda, kandi ‘bubaha abahanzi nyarwanda’.

Uyu muhanzi kandi aheruts kwerekeza mu Burayi ari kumwe na Dj Brianne mu bitaramo byo mu Budage n’ahandi. 

5.Dj Pius

Rukabuza Rickie [Dj Pius] yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi ku wa 5 Ugushyingo 2022. Cyiswe ‘Comeback’ yagihuriyemo na Shaddyboo na Mike Kayihura kibera ahitwa Anderleght.

Deejay Pius waririmbye muri iki gitaramo, azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Ubushyuhe' yakoranye na Bruce Melodie, 'Homba Homboka', 'Ribuyu' na Dj Marnaud n'izindi zitandukanye.


6.Davis D

Muri uyu mwaka, Davis D yakoze ibitaramo bikomeye mu Burayi, ataramira muri Uganda ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Byari mu rwego rwo kurushaho kwagura urugendo rw’umuziki we, no guhura n’abafana be bari hirya no hino ku Isi.

Uyu muhanzi yakoreye ibitaramo 15 ku mugabane w’i Burayi mu gihe cy’amezi abiri. Ubwo yageraga i Kigali ku wa 29 Nzeri 2022 avuye muri ibi bitaramo, yabwiye itangazamakuru ko ashima buri wese wamushyigikiye.

Ati “Ndashimira Imana, umubyeyi n’abavandimwe banjye, inshuti n’abakunzi banjye muri rusange. Mwanyeretse urukundo kandi nararubonye."

Ku wa 8-9 Ukwakira 2022 yataramiye muri RDC mu gitaramo cy’iserukiramuco rikomeye “Happy People Festival " ryamaze iminsi ibiri.

Iri serukiramuco ryatangiye ahagana saa saba z'amanywa, kandi ryaranzwe n'ibikorwa birimo nko kubyina, aba Dj bavanze umuziki, imikino n'ibindi.

Ni iserukiramuco ryagutse kuko ryifashishijwemo abahazi bagezweho barimo Chris Bronze wo muri Kenya, Cowb London Dr Patch w’i Bukavu, Cool B (Bukavu), Josh Keeper (Goma), Capita Amon (Bukavu), DD2 (Goma), Nan Rayo (Goma), Emmany (Goma), Did Man (Goma), Tonton Karera (Bukavu) na Voldie Mapenzi (Goma).


7.Platini

Ku wa 10 Ukwakira 2022, Platini yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Amerika, aho yakoreye ibitaramo bikomeye.

Igitaramo cye cya mbere yagikoreye mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky. Icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko yakiriwe neza kuva yagera ku kibuga cy’indege cya Kentucky, kandi ko mu gitaramo Abanyarwanda bamugaragarije urukumbuzi bari bafite umuziki nyarwanda.

Ku wa 11 Ugushyingo 2022, Platini yahuriye na TMC mu gitaramo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batandukanye nk’itsinda.

Aba banyamuziki bombi bamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Magorwa’ bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine ho muri Amerika.

Icyo gihe, Platini yabwiye InyaRwanda ko muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zirimo 'Urare aharyana', ‘Mumutashye', 'Isano' ndetse na 'Kanda amazi'.

Binyuze muri Dream Boys, aba bahanzi bafitanye album z’indirimbo nyinshi, zirimo nk’iya gatanu bise ‘‘Nzibuka n’Abandi’ n’iya gatandatu bise ‘Wenda Azaza’.


8.Mike Kayihura

Uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo ‘Comeback’ yahuriyemo na Shaddyboo na Dj Pius cyabaye ku wa 5 Ugushyingo 2022, ahitwa Anderleght cyateguwe na Team Production.

Icyo gihe, Mike Kayihura yahise yandika kuri konti ye ya Twitter, ashima urukundo yeretswe mu Bubiligi. Anaboneraho kuvuga ko azataramira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Ni ku nshuro ya mbere Mike Kayihura yari ataramiye mu Bubuligi ku Mugabane w’u Burayi.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Sabrina' yakoranye na Kivumbi na Dany Beats, 'Tuza', 'Zuba', 'Any time' n'izindi.


9.Bwiza

Ku wa 31 Nyakanga 2022, Bwiza yataramiye mu gihugu cya Uganda mu gace ka Bufumbira.

Iki gitaramo yitabiriye cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umuco nyarwanda ufite aho uhuriye n’Abafumbira bahoze mu myaka yo hambere babarizwa mu rwa Gasabo mbere y'uko imipaka ihindurwa.

Uyu muhanzikazi umaze igihe kitari kinini ku isoko ry’umuziki akunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo "Ready" aherutse gusubiranamo n’umunya-Uganda, John Blaq. 

10.Nel Ngabo

Ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, Nel Ngabo wo muri Kina Music yakoreye igitaramo gikomeye mu nyubako y’imyidagaduro ya Union française de Montreal iherereye mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada.

Nel Ngabo yaririmbiye muri Canada mu gihe yari ageze kuri 70% ategura album ye ya Gatatu.

Yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo yakubiye kuri album ye ya mbere n’iya kabiri, mu rwego rwo kunyura abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu n’abandi bahatuye.

Nel Ngabo yaririmbye mu gihe cy’isaha imwe, ahera ku ndirimbo ye yise ‘Solo’ akomereza kuri ‘Sawa’, ‘Nzagukunda’, ‘Agacupa’, ‘Mutuale’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Low Key’, ‘Byakoraho’, ‘Imyaka 3’ ya Cassanova yasubiyemo n’izindi.

Nyuma, ku wa 17 Nzeri 2022 yakoreye igitaramo nanone muri Canada yahuriyemo na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ukorera umuziki muri Amerika.

 

11.Kivumbi King

Ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, umuraperi Kivumbi King yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu muraperi yari aherekejwe na Dj Flexx basanzwe bakorana. Yaserutse yambaye umupira uriho ibendera ry’u Rwanda n’iry’u Burundi.

Byari mu rwego rwo gushima urukundo yeretswe n’abaturage b’ibi bihugu byombi bamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga kugeza n’ubu.

Kivumbi kandi yakoranye indirimbo n’abarimo Vania Ice ndetse Kirikou A Killi uri mu batanga icyizere muri iki gihugu. 

12.Charly&Nina

Iri tsinda ryongeye gutaramira abakunzi baryo nyuma y’igihe cyari gishize umwuka utari mwiza hagati y’abo.

Bombi bahuriye mu gitaramo bakoreye mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho babarizwa muri iki gihe.

Muri iki gitaramo, Charly na Nina baririmbye indirimbo ‘Face to face’, ‘Indoro’, ‘Try me’, ‘Owooma’, ‘Zahabu’, ‘Agatege’ ndetse na ‘Uburyohe’. 

13.Prosper Nkomezi

Uyu muramyi wamenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ibasha gukora’ yataramiye mu gihugu cy’u Burundi muri Mutarama 2022.

Ibitaramo bye yabikoze tariki 6, 7 na 14 Mutarama 2022 bibera muri Jesus Grace church, Life Centre Church no muri Shemeza Worship Temple ya Apotre Apollinaire Habonimana uri no mu baramyi bubashywe i Burundi no mu Rwanda. 

14.Chriss Eazy

Muri Kanama 2022, Chriss Eazy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zirimo ‘Inana’ nawe yakoreye ibitaramo bitatu bikomeye mu Burundi.

Ibi bitaramo birimo icyabereye hafi y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi, icyabereye mu Mujyi wa Bujumbura n'ikindi yakoreye mu Mujyi wa Bugarama mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 14 Kanama 2022.

Ni byo bitaramo bya mbere uyu muhanzi ubarizwa muri Giti Business Group yakoreye hanze y’u Rwanda nyuma y’imyaka ibiri ishize ari mu muziki.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko yagiye mu Burundi atiteze ko umuziki we wamaze gucengera mu bafana bo muri iki gihugu, ariko ibyo yabonye mu gitaramo byaramutunguye.

Ati "Igitaramo cyagenze neza, cyari cyiza cyane. Mu by'ukuri abantu ba hano i Burundi barantunguye ntabwo nari niteze ko bigenda gutya. Ntabwo ntigeze ntekereza y'uko bigenda nk'uko byagenze."

Yavuze ko abamutumiye, bamubwiye ko ari we muhanzi ukoze igitaramo cy'amateka muri iyi mpeshyi ya 2022.

Ati “Turi bamwe mu bakoze igitaramo gikomeye i Burundi muri iyi mpeshyi, nabibwiye n'uwadutumiye y'uko turi muri abo banini bakoze igitaramo gikomeye."


15. Masamba Intore

Masamba Intore, ni umuhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, kandi yaboneye benshi izuba mu muziki.

Amaze igihe ari gutegura album y'indirimbo nshya, kandi muri uyu mwaka yaririmbye mu birori birimo nk'isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.

Ku wa 8 Gicurasi 2022, kandi Masamba yataramiye muri Norvège mu gitaramo yahuriyemo na Bruce Melodie. Cyari cyigamije gushyigikira umushinga wiswe “‘Cultural Heritage Digitalization " wo kubika no gutunganya indirimbo zo mu Rwanda mu ikoranabuhanga. 

16.Ruti Joel

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Igikobwa’ yatamiye mu gihugu cya Nigeria ku nshuro ye ya mbere n’ubwo bitavuzwe mu itangazamakuru.

Byari ku butumire bwa sosiyete itwara abantu mu kirere ya RwandAir. Ni mu muhango wo gutsura umubano iyi sosiyete ifitanye na sosiyete yo muri kiriya gihugu.

Ubu, uyu muhanzi ari kwitegura kuririmba mu gitaramo ‘Kigali Night Rwanda’ kizaba ku wa 30 Ukuboza 2022 kuri Onomo Hotel mu Kiyovu.

Uyu muhanzi kandi yafashije Masamba Intore ubwo yaririmbaga mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi.


17.Cyusa Ibrahim

Ku wa 7 Gicurasi 2022, Cyusa Ibrahim wubakiye umuziki we ku ndirimbo z’umuco, yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi kitabiriwe n’abarimo Se wabo.

Icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cye cya mbere mu Bubiligi kitabiriwe n’abantu bari hagati ya 250 na 300.

Yavuze ko yashimishijwe no kuririmbira Abanyarwanda batuye muri iki gihugu barimo na Se wabo. Ati “Cyari igitaramo cyiza kandi cyitabiriwe cyane."

Uyu muhanzi yavuze ko yaririmbye indirimbo ze n’iz’abandi bahanzi zirimo nka ‘Hobe Hobe’, ‘Sindagira unsange’, ‘Ab’iwacu muraho’, ‘Rwanda nkunda’ n’izindi.

Ku wa 9 Kanama 2022, kandi Cyusa yaririmbye mu bukwe bwa Trezor n’umukunzi we Yousra bwabereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abitabiriye ubukwe hafi ya bose bavuye mu Rwanda barimo abahanzi Masamba Intore, Cyusa Ibrahim na Serge Nahimana uyobora Itorero Inganzo Ngari na Dj Toxxyk.

Bwitabiriwe kandi n’abahanzi barimo umuhanzi wo mu Burundi Kidum ndetse n’umuhanzi wo muri Tanzania Mbosso.


18. James na Daniella

Ku wa 4 Kamena 2022, James na Daniella bataramiye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi mu gitaramo bahuriyemo na Fortran Bigirimana, Bigirimana Elysee n'abandi.

Iri tsinda kandi riri mu myiteguro yo gukorera igitaramo mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022. Aho kwinjira ari 10,000 BIF.


19.Papy Clever

Papi Clever n’umugore we Dorcas bakoreye ibitaramo mu Bubiligi. Ku wa 17 Nzeri 2022 bataramiye mu Bufaransa, ku wa 18-26 bataramira muri Belgique, ku wa 30-2 Ukwakira bataramira muri Suede n'aho ku wa 8-9 Ukwakira bataramira muri Denmark. 

20.Bull Dogg

Ku wa 19 Ukwakira 2022, umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand [Bull Dogg] yataramiye mu Mujyi wa Dubai mu gitaramo cyiswe ‘East African Show’.

Iki gitaramo cyabereye muri Lotus Grand Hotel, cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’Abarundi batuye cyangwa bakorera i Dubai.


21.Bushali

Ku wa 26 Gicurasi 2022, umuraperi Bushali yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Dubai.

Ni igitaramo yahuriyemo n’abarimo Green P, Wiz Kool ndetse na Batman ari nawe wagiteguye.

Uretse iki gitaramo yakoreye i Dubai, uyu muraperi yanyeganyeje inkuta za Bk Arena mu bitaramo bitandukanye uyu mwaka yatumiwemo. Anategerejwe mu gitaramo cya Diamond kizabera i Kigali, ku wa 23 Ukuboza 2022. 

22.Riderman

Ku wa 28 Kanama 2022, umuraperi Bushali yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai. Bikaba kandi ari ku nshuro ye ya mbere yari ahageze.

Ni cyo gitaramo rukumbi uyu muraperi umaze imyaka irenga 15 yakoreye hanze y’igihugu muri uyu mwaka.

Imbere mu gihugu, yaririmbye mu bitaramo bitandukanye yatumiyemo. Yaba iby’abikorera, ibigo bya Leta mu bukangurambaga n’ibindi yatumiwemo.


23. Theo Bosebabireba

Ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze igihe kinini. Uwavuga ko igikundiro yagize muri izi ndirimbo bigoye kuzagishyikira ntiyaba abeshye.

Ku wa 13 Nzeri 2022 yageze mu gihugu cya Mozambique aho yari yitabiriye igiterane gikomeye yatumiwemo na Prophet Eric Uwayesu. Akigera ku kibuga cy'indege, yasanganiwe n'abaje kumwakira.

Mu mihanda ya Maputo, Theo Bosebabireba yari acungiwe umutekano mu buryo bukomeye. Aho yari ashagawe na za moto z'abanyamwuga bashinzwe gucungira umutekano abanyacyubahiro muri Mozambique.

Muri muzika, aherutse gusohora indirimbo zirimo ‘Hagati y’umutwaro n’umutwe’, ‘Abanyamugisha’, ‘Umuriro urotsa’ n’izindi. 


24. Patient Bizimana

Ku wa 14 Kamena 2022, uyu muhanzi w'indirimbo ziha Ikuzo Imana yatangiriye urugendo rwo gukorera ibitaramo bikomeye ku mugabane w'u Burayi.

Ku wa 24-28 Kamena 2022, yaririmbye mu giterane cyateguwe na 'Life Restoration Center' cyabereye mu gihugu cya Suede.

Ku wa 1- 3 Nyakanga, uyu muhanzi wakunze mu ndirimbo zirimo 'Iyo neza' yaririmbiye mu Mujyi wa Stockhlom. Muri iki gihe uyu muramyi ari kubarizwa muri Amerika.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE UBWO YAGARUKAGA I KIGALI

">
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEL NGABO UBWO YEREKEZAGA MURI CANADA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...