Melanie Brown ni umuhanzikazi uzwi nka Mel B akaba n'umukinnyi wa filime watangiye kwamamara mu 1990 binyuze mu itsinda rya 'The Spice Girls' yabanagamo n'abarimo Victoria Beckham. Iri tsinda ryaciye ibintu mu myaka ya kera ndetse riri no mu ya mbere y'abagore yabayeho mu Bwongereza.
Mel B yinjije za miliyoni yakoreye muri iryo tsinda, ariko mu myaka micye ishize, nyuma yo kuva mu rushako rwari rurimo ihohoterwa, yasigaye ari nkaho nta kintu na kimwe asigaranye.
Kuri ubu uyu muhanzikazi w'imyaka 48 yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo amaze guhana gatanya n'umugabo we Stephen Belafonte avuga ko yamuhohoteraga ndetse ko yasize amumazeho ifaranga yakoreye mu muziki ku buryo byanatumye afata abana be babiri bakajya kuba kwa nyina mu Bwongereza bavuye i Los Angeles muri Amerika.
Mel B yagarutse ku kuba yarasubiye kubana na nyina amaze gutandukana n'umugabo we
Icyemezo cyo gusubira iwabo cyaje mu 2019, ubwo itsinda the Spice Girls ryari ririmo kwemeza Abongereza mu muziki, mu bitaramo byabereye kuri bimwe mu bibuga by'imikino, byitabirwa n'imbaga, amatike yose aragurwa arashira.
Nubwo ibyo bitaramo byinjije amafaranga, ayo Brown yakuyemo yayarishye mu manza yari arimo ndetse andi ayariha uwahoze ari umugabo we Stephen Belafonte. Brown ashinja uwo wari umugabo we ko ari we wamuhohoteye.
Mel B yabwiye BBC ati "Ntabwo nahohotewe gusa mu marangamutima no ku mubiri, [ahubwo] nanahohotewe mu buryo bw'amafaranga. Sinasobanukiwe ko ntari mfite amafaranga menshi nkuko nibwiraga. Rero urebye byabaye ngombwa ko ndya ifunguro riciriritse rikoze mu ifarini, mbana na Mama mu nzu nakuriyemo"
Mel B arikumwe n'uwahoze ari umugabo we avuga ko yamuhohoteye akamusigira n'ubukene
Yongeyeho ati: "Mama yambereye wa muntu washoboraga kumbwira ati 'Oh ubu wamutaye, umeze neza'. Ariko ukuri [kw'ibintu] si uko kwari kumeze.
"Birumvikana ahandi hantu aho ari ho hose haba ari heza kurusha kubana n'uguhohotera, ariko iyo wavuye muri iryo hohoterwa, biba bimeze nko gutangira bundi bushya. Ugomba kwiga kwizera abantu. Ugomba kwiga kwigirira icyizere wowe ubwawe."
Stephane Belafonte, umwanditsi wa za filime, yakomeje guhakana ibyo ashinjwa n'uyu muhanzikazi wahoze ari umugore we. Mu 2017, bageze ku bwumvikane mu ibanga mu rukiko ko batandukana, nuko mu mwaka wakurikiyeho gatanya yabo ishyirwa mu ngiro.
Bijyanye n'ubwo bwumvikane, Brown yemeye kuriha Belafonte amadolari y'Amerika 350,000 (angana na miliyoni 448Frw) icyarimwe, kongeraho amadolari 5,000 (miliyoni 6Frw) buri kwezi y'indezo y'umwana wabo w'umukobwa Madison.
Icyakoze nubwo Mel B yanyuze mu bihe bitoroshye nyuma yo gutandukana n'umugabo we, kuri ubu yatangaje ko yishimiye kongera kugura inzu ye bwite ikintu yatekerezaga ko "kitazongera na rimwe kuba cyabaho".
Mel B ubu arishimira ko yongeye kubasha kwigurira inzu ye nyuma y'imyaka ine abana na nyina
Si ubwa mbere Mel B yavuga ku bibazo yahuye nabyo kubera urushako, dore ko ibi yanabinyujije mu gitabo yanditse kivuga ku buzima bwe yise 'Brutally Honest' yavuzemo n'ihohoterwa yakorewe n'umugabo we.
