Meghan Markle yatsinze urubanza yaregwagamo n'umuvandimwe we

Imyidagaduro - 13/03/2024 8:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Meghan Markle yatsinze urubanza yaregwagamo n'umuvandimwe we

Ku nshuro ya kabiri, Meghan Markle umugore w'Igikomangoma cy'u Bwongereza, Harry, yatsinze urubanza yaregwagamo n'umuvandimwe we Samantha Markle wamushinjaga isebanya n'iharabika.

Meghan Markle wahoze ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'Suits', yaje guhagarika uyu mwuga nyuma y'uko arushinze n'igikomangoma cy'u Bwongereza, Harry, mu 2018.

Uyu mugore ukunze kugarukwaho cyane yari amaze iminsi mu rubanza n'umuvandimwe we bahuje Se gusa witwa Samatha Markle. Uyu yamujyanye mu nkiko amushinja ko yamutangajeho ibinyoma akanamuharabika mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey mu 2021 aho yavuze ko uyu Samantha yamuhemukiye bakiri bato akaba yaramukoreye irondaruhu (Racism).

Samantha Markle wari wareze Meghan Markle mu 2022 mu rukiko rwa New York bikarangira atsinzwe, mu ntangiriro z'uyu mwaka yongeye kumurega mu rukiko rwo mu mujyi abarizwamo wa Florida avuga ko muri filime ya Meghan n'umugabo we Prince Harry yitwa 'Meghan & Harry' yanyuze kuri Netflix bongeye kumuharabika.

Samantha yari yasubije Meghan mu rukiko amushinja kumusebya n'iharabika

Samantha w'imyaka 59 yabwiye urukiko ko muri iyi filime, umuvandimwe we Meghan yamubeshyeye ko yamufataga nabi kubera ko ari umwirabura byumvikanisha ko arobanura abantu agendeye ku ibara ry'uruhu rwabo. Ngo ibi byatumye yirukanywa ku kazi binamwangiriza isura mu bantu basigaye bamufata nk'umuntu ukora 'Racism'.

Yasabye urukiko ko Meghan Markle yamwishyura agera kuri $75,000 kubera kumutangazaho ibinyoma. Meghan Markle nawe witabye urukiko avuga ko ibyo yatangaje ari ukuri ndetse ko nta mpamvu n'imwe abona yatuma amwishyura ayo mafaranga.

Daily Mail yatangaje ko nyuma yaho urukiko rwumvise impande zombi, umucamanza mukuru w'urukiko rwa Florida Court yahise yanzura ko ibyo Samantha arega Meghan bidafite ishingiro kandi ko Meghan Markle atazamwishyura amafaranga yari yaraciwe n'uyu muvandimwe bahuje Se.

Meghan Markle yongeye gutsinda Samantha mu rukiko nyuma yo kubura ibimenyetso bihamya ibyo yamushinjaga

Meghan Markle atsinze uru rubanza nyuma yaho yigeze gutangaza ko Samantha Markle amwifuzaho amafaranga akaba ari cyo cyatumye amujyana mu nkiko. Ibi bibaye kandi mu gihe Se wabo Thomas Markle yari yaranze kwivanga muri iki kibazo avuga ko adashaka kugira uruhande abogamiraho kuko bose ari abakobwa be.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...