Ibi
yabivugiye mu mujyi wa Melbourne muri Australia, aho yari kumwe n’umugabo we
Igikomangoma Harry mu ruzinduko rw’iminsi ine bari kugirira muri iki gihugu,
nubwo batagikora imirimo ya cyami.
Mu
kiganiro bagiranye n’abahagarariye gahunda zita ku buzima bwo mu mutwe muri
Kaminuza ya Swinburne University of Technology, Meghan yavuze ko yahuye
n’ihohoterwa rikomeye rishingiye ku magambo (online bullying), aho yatukwaga
buri munsi mu gihe cy’imyaka icumi.
Yagize
ati “Iyo ntekereje ku byo munyuramo, nibuka ko hari inganda nini cyane
zishingiye ku kubona amafaranga binyuze mu gukurura abantu hifashishijwe
amagambo mabi n’urwango. Ibyo ntibizahinduka vuba, ni yo mpamvu bisaba ko
mugira imbaraga zo kubyihanganira.”
Meghan
kandi yanenze uburyo ibigo bifite imbuga nkoranyambaga bidashyira imbaraga
zihagije mu kurwanya ikoreshwa nabi ryazo, avuga ko bidashishikajwe no
kubikumira kuko hari inyungu zibikuramo.
Igikomangoma
Harry na we yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Australia cyo kubuza abana
bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko ari intambwe
ikomeye mu kurinda urubyiruko.
Yagize
ati “Ni icyemezo cyiza cyane kigaragaza inshingano n’ubuyobozi. Ariko nanone
ntibyari bikwiye kugera aho bibuzwa, kuko izo mbuga zagakwiye kuba ahantu
hizewe ku bantu bose.”
Yakomeje
ashimangira ko ibigo by’ikoranabuhanga bigomba kubazwa inshingano ku bibera ku
mbuga byabo, aho yavuze ko bidakwiye ko urubyiruko ruhanwa rubuzwa kuzikoresha,
ahubwo hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kuzirinda kuba mbi.
Ku
ruhande rwe, Igikomangoma Harry yatanze ikiganiro mu nama yiga ku mico
n’imikorere mu kazi (workplace culture summit), aho yagarutse no ku rupfu rwa
nyina, Princess Diana.
Yagize
ati “Kubura umuntu ukunda biragoye ku myaka yose. Agahinda ntigashira kuko
wakirengagije. Kubinyuramo nkiri umwana nkiri mu buzima buri wese ankurikirana,
byari bigoye cyane. Iyo udafite intego, bishobora kukwangiza.
Yakomeje
avuga ko hari ibihe byamugoye mu buzima bwe aho yumvaga yacitse intege,
yahemukiwe cyangwa nta bushobozi afite bwo guhindura ibintu.


