Meghan w’imyaka 44 biravugwa ko azitabira kimwe mu birori bya Invictus Games biteganyijwe kubera i Birmingham ku itariki ya 10 Nyakanga, mu gihe umutekano we n’uwa Prince Harry waba wemejwe. Iyi yaba ari inshuro ye ya mbere asubiye mu Bwongereza kuva yitabiriye umuhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II muri Nzeri 2022.
Uwatanze aya makuru yabwiye ikinyamakuru The Sun ko umutekano ari wo uzafata icyemezo cya nyuma ku bijyanye n’uru rugendo rwa Meghan. Ubusanzwe, Meghan yajyaga aherekeza Harry mu birori byabanjirije Invictus Games byabereye muri Canada no mu Budage.
Aya makuru aje mu gihe Prince Harry ategereje icyemezo ku busabe bwe bwo kongererwa umutekano utangwa n’igihugu, ugaterwa inkunga n’imisoro y’abaturage. Iki kibazo kiri gusuzumwa na komite ya RAVEC, igizwe n’abapolisi, inzego z’ubwami n’abahagarariye Leta.
Mu bihe byashize, Harry yatangaje ko atumva ko byaba bitekanye kuzana umuryango we mu Bwongereza. Ariko, mu gihe isuzuma ry’umutekano ryagenda neza, byafungura amarembo y’uko Meghan agaruka mu Bwongereza bwa mbere nyuma y’imyaka ine.
Ntiharamenyekana niba abana babo bombi, Archie w’imyaka itandatu na Lilibet w’imyaka ine, bazabajyana. Aba bana ntibarasubira mu Bwongereza kuva mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’ubutegetsi bw’Umwamikazi Elizabeth II byabaye muri Kamena 2022.
Ku rundi ruhande, amakuru aheruka avuga ko Harry yifuza ko Umwami Charles III yazafungura ku mugaragaro Invictus Games izabera i Birmingham mu 2027, nubwo ubutumire butaratangwa ku mugaragaro.
Meghan n’uruhare rwe muri Invictus Games
Meghan Markle amaze igihe kirekire agaragaza ubwitange mu gushyigikira Invictus Games kuva zatangira. Yatangiye kwitabira iyi mikino mu 2017 i Toronto, aho yahagaragaye bwa mbere ku mugaragaro ari kumwe na Prince Harry, agaragaza ubushuti n’urukundo ku basirikare bakomerekejwe n’imiryango yabo.
Kuva icyo gihe, yakomeje kugaragara ashyigikira abakinnyi, yitabira itangwa ry’imidari ndetse akanahura n’abitabiriye irushanwa mu buryo bwihariye, ashimangira ubutumwa bw’ubutwari, kwihangana n’ubumwe bigaragara muri Invictus Games.
Mu mikino yabereye i Sydney mu 2018, Meghan yari atwite Prince Archie, ariko yakomeje gushyigikira iyi gahunda nubwo yari yagabanyije ibikorwa bye bimwe na bimwe.

Meghan uheruka mu Bwongereza mu myaka 4 ishize agiye gusubirayo mu mpeshyi y'uyu mwaka

Meghan Markle agiye gusubira mu Bwongereza ari kumwe n'umugabo we Prince Harry
