Megan Thee Stallion yavuze ko internet yorohereje abantu kuba ibyamamare kandi bafite indirimbo mbi

Imyidagaduro - 13/08/2026 9:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Megan Thee Stallion yavuze ko internet yorohereje abantu kuba ibyamamare kandi bafite indirimbo mbi

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Megan Thee Stallion yavuze ko internet yorohereje cyane abantu kuba ibyamamare, ndetse bamwe bakabigeraho bafite indirimbo zidafite ireme.

Uyu muraperi watsindiye ibihembo bitatu bya Grammy yabivuze ubwo yari yatumiwe kuri podcast IMO with Michelle Obama and Craig Robinson, aho yagaragaje uko abona bamwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Craig Robinson agaragaje ko abantu benshi bashaka kuba ibyamamare batabanje gushyiramo imbaraga n’umurava bisaba kugira ngo umuntu agere ku ntsinzi.

Megan yemeranyije na we, avuga ko muri iki gihe kubigeraho byoroshye kurusha mbere. Ati: “Mu by’ukuri, ubu biroroshye kubikora. Ushobora gukundwa cyane kuri Instagram kandi ufite indirimbo mbi.”

Yakomeje avuga ko internet yagize uruhare runini mu gutuma umuntu aba icyamamare, yaba afite umuziki mwiza cyangwa mubi. Ati: “Internet yorohereje cyane kuba icyamamare. Yaba ibyo urimo gukora ari byiza cyangwa bibi.”

Megan kandi yavuze ko ushobora gutandukanya umuntu ukunda ibyo akora by’ukuri n’ushaka kuba icyamamare gusa. Ati: “Ntekereza ko ushobora gutandukanya abantu bakunda ibyo bakora by’ukuri n’abashaka kuba ibyamamare gusa. Njye numva ndi ku ruhande rw’abantu bakunda ibyo bakora by’ukuri.”

Ibi Megan abitangaje mu gihe yitegura gusohora album ye ya kane yise Megan: Act III, biteganyijwe ko izasohoka mu mpera za 2026 binyuze muri Hot Girl Productions, kompanyi yashinze mu 2023.

Nyuma yo gusohora album ye ya gatatu yise Megan, yongeye kuyisohora mu mpera za 2024, ayongeramo indirimbo zirimo Neva Play yakoranye na RM wo muri BTS.


Megan Thee Stallion yavuze ko internet yorohereje abantu kuba ibyamamare kandi bafite indirimbo mbi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...