Muri iyi
minsi, inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu myidagaduro mpuzamahanga ni itandukana
ry'umuraperikazi Megan Thee Stallion n’icyamamare muri NBA, Klay Thompson.
Ibi byaje gushimangirwa n’amashusho yagiye
hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, amugaragaza asuka amarira
mu gihe yari amaze gukina umukino w’ikinamico witwa "Moulin Rouge! The
Musical" kuri Broadway mu mujyi wa New York.
Ubuhemu ni bwo ntandaro yo
gutandukana
Iri joro
ry’amarira ryaje nyuma y’amasaha make Megan ashyize ubutumwa bwuje agahinda kuri
Instagram ye, ashinja Klay Thompson kumuca inyuma. Megan yagaragaje ko ababajwe
n’ukuntu yamuhaye umwanya mu muryango we, akamwitaho mu gihe cy’imikino ya Basketball,
ariko undi akaza kumubwira ko "atizeye niba ashobora kuba inyangamugayo
mu rukundo"..
Uyu muhanzikazi ubusanzwe uzwiho kugira igihagararo n’imbaraga, yavuze ko ibintu by’ingenzi atajenjekera mu rukundo ari ubwizerane, kuba inyangamugayo, no kubahana. Yagize ati: "Iyo ibyo bintu bitubahirijwe, nta nzira yindi isigara. Mfashe uyu mwanya ngo niyiteho, nteze imbere ubuzima bwanjye mu mahoro no mu mucyo".

Urukundo rwabo rwagaragaraga
nk’uruzira amafuti
Megan na
Klay Thompson batangaje ku mugaragaro ko bakundana mu kwezi kwa Nyakanga 2025.
Muri icyo gihe, Megan yatangazaga ko uyu mukinnyi wa Dallas Mavericks ari we
muntu mwiza cyane yigeze ahura naye mu buzima bwe.
Mu rwego rwo
kumugaragariza urukundo, mu Ukwakira 2025, Megan yasohoye indirimbo
"Lover Girl" amuvuga, ndetse
Abafana barajwe ishinga n'ibihe
bitoroshye Megan arimo
Mu gihe
Megan yari ku rubyiniro rwa Al Hirschfeld Theatre asuka amarira, abafana be
ntibamutereranye. Mu mashusho yafashwe, humvikana ijwi ry’umufana umubwira ati: "Turagukunda",
mu rwego rwo kumuhumuriza no kumwereka ko bamushigikiye muri ibi bihe
by’agahinda.
Kugeza ubu, Klay Thompson ntacyo aratangaza kuri ibi birego by'ubuhemu ashyirwa n'uyu muhanzikazi w’icyamamare.



