Ibi
byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, aho uyu muhanzikazi
wari uri ku rubyiniro hagati mu mukino, yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya
nyuma yo gutangira kumva atameze neza.
Umuvugizi
we yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ko “Megan yatangiye kumva arwaye
bikomeye, ahita ajyanwa kwa muganga hafi aho kugira ngo abaganga bamusuzume.”
Yakomeje
avuga ko amakuru arambuye ku buzima bwe azatangazwa mu gihe abaganga bazaba
bamaze kumusuzuma neza.
Uyu
muhanzikazi w’imyaka 31, amazina ye nyakuri akaba Megan Pete, yari ari gukina ku
nshuro ye ya mbere muri Broadway, aho ari mu bakinnyi b’iyi filime mbarankuru
akinamo Harold Zidler, umuyobozi w’ahabera imyidagaduro uzwiho kugira
imyitwarire idasanzwe.
Kellon
Deryck utunganya imisatsi ye yanditse ku rubuga rwa X asaba abakunzi be
gusengera Megan, agira ati: “Mwese musengere Megan, turi kwa muganga.”
Mbere
y’iki kibazo, Megan yari amaze iminsi agaragaza ibyishimo byo kuba yinjiye mu
ikinamico ya Broadway, aho yatangiye kuyikinamo ku wa 24 Werurwe 2026,
anabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yishimiye guhura n’abafana be bise
“Hotties”.
Megan
Thee Stallion azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Savage’, ‘WAP’ na ‘Body’.
Mu 2021 yegukanye ibihembo bitatu bya Grammy Awards, birimo icy’umuhanzi mushya
mwiza n’indirimbo nziza ya Rap.
Kugaragara
kwe muri ‘Moulin Rouge! The Musical’ byari amateka akomeye, kuko yabaye umugore
wa mbere ugaragaye mu mwanya wa Zidler mu mateka yose y’iyi kinamico ku isi.
Abari
bitabiriye iki gitaramo bavuga ko babwiwe kuguma mu myanya yabo mu gihe
abaganga bari bari kwita kuri Megan inyuma y’urubyiniro.
BBC
yanditse ko nyuma y’uko avanywe aho, igitaramo cyakomeje undi mukinnyi
w’umugabo amusimbura muri uwo mwanya.
Biteganyijwe
ko Megan azakomeza kugaragara muri iyi kinamico kugeza tariki 17 Gicurasi 2026,
kuri Al Hirschfeld Theatre, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba azahita
agaruka ku rubyiniro mu minsi iri imbere.

Megan
Thee Stallion yajyanywe kwa muganga igitaraganya ari hagati mu gitaramo cya
‘Moulin Rouge’ i New York
