Megan Rapione, yatwaye Balloon D'or ya 2019. Yatangaje ko ibikorwa bye bijyanye no gukina umupira w'amaguru mu ikipe y'igihugu cyangwa isanzwe bizarangirira muri Australia na New Zealand. Ati "Ku bwanjye ntabwo nifuzaga gusezera kuri uyu mukino".
"Ndatekereza ko bitakiriwe neza na bagenzi banjye, gusa hari igihe umubiri uba unaniwe ugahitamo kureka icyo wakoraga".
Megan Rapione yatwaye igikombe cy'isi inshuro ebyiri. Yahisemo gusezera ku mupira w'amaguru nyuma y'uko yari yaratwaye ibikombe bibiri muri OL Reigns.
Ibi byo gusezera yabitangaje nyuma y'uko bafitanye umukino wa gicuti na Wales kuri iki cyumweru, witegura imikino y'igikombe cy'isi.
"Nshuti zanjye reka mbabwize ukuri. Ndabamenyesha ko iki gikombe cy'isi ari cyo cya nyuma ngiye gukina. Mbese ibikorwa byanjye ndi mu kibuga biri kugera ku musozo. Ntabwo ndibwira icyo iyi mikino izaba ari iya nyuma uko nzayitwaramo".
"Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe z'America narirwanyeho igihe kirekire mu kazi nakoraga. Gusa mureke dutekereze ibyo muri New Zealand na Australia kugira ngo turebe ko twazitwara neza".

Megan Rapione yatangaje ko asigaje gukina igikombe cy'isi kizabera muri Australia na New Zealand gusa ubundi agahita areka guconga Ruhago
Megan Rapione yatwaye igikombe cy'isi inshuro Ebyiri
Megan Rapione niwe watwaye Ballon D'or ya 2019