Megan Fox umukunzi wa Machine Gun Kelly (MGK) baherutse kugirana isezerano ryo kubana muri Mutarama, yanditse ahajya ubutumwa kw'ifoto y'uyu musore kuri Instagram, ko afite amahitamo abiri yo kumwica cyangwa kumutere inda.
Megan Fox wakinnye muri filime 'Jennifer's body', mu butumwa yanditse bushyigikira ko yifuza kubyarana n'umukunzi we MGK yagize ati " Ntawundi muntu wagize imiterere myiza y'amagufa kuri iyi si, uri mwiza cyane, nyica cyangwa untere inda, aya niyo mahitamo yonyine".
Megan Fox yasanye Machine Gun Kelly ko amutera inda
Igitekerezo cyo kwagura umuryango wabo Megan yakigize nyuma yuko MGK atangarije mu bihembo bya Billboard Music Awards 2022, ubwo yarari kuririmbiro akavuga ko ari kubikorera umwana wabo utaravuka.
Byagaragaye ko Megan afite ibitekerezo by'abana mu bwonko mu buryo burenze uko abantu babitekereza. Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru E! News muri Nyakanga, uyu mugore w'imyaka 36 yavuze ko yigeze kubaza MGK niba akiri uruhinja yaronyejwe na nyina umubyara.
Megan yakomeje avuga ko impamvu yabimubajije ari "ikibazo gikomeye" kukibaza, kuko gishobora ku kubwira byinshi ku muntu, ati: "Bifitanye isano n'imitekerereze ndetse n'imiterere ya muntu","rero mbaza ibintu nkibyo", ndetse yongeyeho ati "Niba unzi nanjye nkuzi, ntibyashoboka ko ntamenya ibyawe hafi ya byose".