Meddy yavuze impamvu amaze igihe adasohora indirimbo n'icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya Imana

Imyidagaduro - 05/07/2026 12:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Meddy yavuze impamvu amaze igihe adasohora indirimbo n'icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya Imana

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, umaze imyaka 15 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ameze neza ndetse ko umuryango we wagutse. Yavuze kandi impamvu amaze igihe adasohora indirimbo nyinshi, icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, anateguza imishinga ikomeye irimo igitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Meddy yageneye ubutumwa abakunzi be bibazaga aho yari yaragiye, anateguza imishinga myinshi ikomeye avuga ko atigeze akora mu myaka yose amaze mu muziki.

Yagize ati: "Nta ho nagiye. Ahubwo ibyo ndi gutegura ni byo byiza kurusha ibyabanje. Nk'uko abantu babizi, inzira yarahindutse kandi yahindutse nziza kurusha mbere. Banyitege, ndi gutegura ibintu byinshi cyane ntigeze nkora mu myaka yose."

Meddy yanatangaje icyatumye ava mu muziki usanzwe (secular music) akinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ashimangira ko yakundaga iby'Imana na mbere hose.

Yagize ati: "Icyahindutse ni njyewe ubwanjye. Ushobora kuririmba indirimbo z'Imana, ariko ntibivuze ko uri umukristo. Icyo gihe nari ntarahinduka, ariko ubu impinduka zabanje kuba muri njye, hanyuma zigaragarira no hanze."

Meddy yakomeje avuga ko yahindutse mu cyerekezo, mu byifuzo, mu mitekerereze no mu myumvire. Yagaragaje kandi ko hari ibintu byinshi abantu batari bamuziho, ariko we yari azi ko bimurimo, byose bikaza guhinduka nyuma yo kuba icyaremwe gishya.

Uyu muhanzi yagarutse ku gikundiro Imana yamwambitse, ashimangira ko atari ukubera imbaraga ze bwite, ahubwo ko ari Imana yamuhesheje uwo mugisha.

Ku bijyanye n'umushinga w'indirimbo yakoranye na Ed Kenzo yitwa "Gusa", Meddy yavuze ko yakozwe mu buryo bw'amajwi (audio) mu 2019. Ati: "Twayikoze mu 2019. Nari narayibagiwe, hanyuma mbona irasohotse, birantungura cyane. Ndetse mbona ifite na video, gusa ntago nkiri uriya mu bona muri video."

Mu gihe abakunzi b'umupira w'amaguru bahugiye mu Gikombe cy'Isi, Meddy yavuze ko akunda Cristiano Ronaldo. Yongeyeho ko mu Rwanda yakundaga abakinnyi barimo Gatete na Haruna, ndetse ko mu makipe yo mu Rwanda afana APR FC.

Meddy yanagarutse ku mpamvu adakunda gusohora indirimbo nyinshi cyangwa ngo akore ibitaramo kenshi nk'uko abakunzi be babyifuza agaragazako umuryago uza mbere, ndetse avuga ko abateganyiriza byinshi mu minsi irimbere.

Ati: "Kuba narinjiye mu buzima bwo kuba umubyeyi, umwana akiri muto aba akeneye ko umuba hafi. Ntuba ugomba guhora uzenguruka hirya no hino. Numvaga nshaka kuba iruhande rw'abana banjye igihe bakiri bato, kuko icyo gihe gishira vuba cyane. Ubu bari gukura, bityo ngiye gutangira no kwita ku bindi. Ni yo mpamvu ndi gutegura indirimbo nyinshi cyane, kandi ndi gutegura n'igitaramo."

Meddy yavuze ko ashimira abantu beza bamubaye hafi, bagatuma ahinduka ndetse akamenya Imana. Yanatanze inama akunze gusangiza abandi, cyane cyane abahanzi. Yagize ati: "Imana ni iy'ukuri. Kubyirengagiza ni ikibazo cy’igihe, ukuri nuko uzahura nayo, Icyiza ni uko mwahura ubu, aho guhura na yo ku iherezo."

Yakomeje agira inama abifuza kwinjira mu gakiza, by'umwihariko abahanzi, avuga ko yiteguye kubafasha gukomeza uwo murongo. Yanashishikarije abifuza gukurikira iyo nzira ariko bagahura n'imbogamizi kudacika intege.

Meddy yavuze ko vuba aha azazana abana be mu Rwanda anateguza imishinga ikomeye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...