Meddy yatomowe n’umugore we Mimi ku isabukuru y’amavuko

Imyidagaduro - 09/08/2026 9:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Meddy yatomowe n’umugore we Mimi ku isabukuru y’amavuko

Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy, yifurije umugabo we isabukuru nziza y’amavuko, amushimira ku buzima bwe ndetse amwibutsa ko nta muntu ushobora kumusimbura mu mutima we.

Mimi yashyize ubutumwa kuri instagram bwuje urukundo akunda Meddy, amwifuriza gukomeza kuyoborwa n’Imana no gutera imbere mu buzima bwe ndetse no mu murimo w’umuziki.

Yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabonwanjye! Umwami wanjye. Nshobora kwandika igitabo kuri wowe, mukunzi wanjye, ariko reka mbivuge mu ncamake.

“Ndashima Imana ku bw’ubuzima bwawe no kumpa umugisha wo kubana nawe. Mpora nshima Imana kuba ari njye yahisemo kugira ngo nyure muri ubu buzima ndi iruhande rwawe

“Imana ikomeze ikwagure mu bwenge, iyobore intambwe zawe kandi igukoreshe ku bw’ubwami bwayo. Dutewe ishema nawe, mukunzi wanjye. Uzahora iteka ari wowe. Iteka ryose, mutima wanjye. Ntawagusimbura.”

Meddy na Mimi bamaze imyaka myinshi bari kumwe. Bamenyanye mu 2017, nyuma bakora ubukwe muri Gicurasi 2021, bubereye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bombi bafitanye abana babiri, barimo Myla wavutse muri Werurwe 2022 na Zayn wavutse muri Mata 2025.

Meddy na Mimi bamenyekanye cyane nk’abakundana kuva mu 2017, ndetse Mimi yaje no kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yise “Ntawamusimbura”, indirimbo igaragaramo urukundo no guhana agaciro .

Kuva icyo gihe, aba bombi bakomeje kugaragaza urukundo n’ubusabane, aho Mimi akunze gushyigikira Meddy mu buzima bwe bwite ndetse no mu rugendo rwe rwa muzika.


Meddy yatomowe n’umugore we Mimi ku isabukuru y’amavuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...