Ni inkuru yabaye kimomo ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Meddy yashyize ifoto kuri Instagram yerekana umugore we Mimi yambaye ikanzu ndende y’umukara afashe ku nda ubona ko akuriwe. Iyo foto, uyu muhanzi yayikurikije amagambo avuga ko umugore we ari umunyamugisha nyuma yo kumubyarira imfura y’umukobwa. Ati: ’’Umubyeyi w’umunyamugisha."
Nyuma y’amasaha macye ashyizeho iyo foto, uyu muhanzi yakoresheje indi konti ye ya instagram akunda gukoresha, ashyiraho ifoto avuga ko bibarutse imfura yabo y’umukobwa, ndetse n’indi yerekana ari kumusoma ku nda.
Amakuru INYARWANDA yahawe n’inshuti za hafi z’uyu muhanzi ni uko yibarutse tariki 22 Werurwe 2022, akibaruka neza imfura yabo y’umukobwa.
Mushiki wa Meddy, witwa Ange Daniella, abinyujije kuri konti ye ya instagram yerekanye ibyishimo yatewe n’umwana musaza we Meddy yibarutse maze yandika agira ati: ’’Ikaze mu isi mwisengeneza wanjye, turi abanyamugisha kuba tugufite.’’

Meddy yasomye Mimi ku nda, inyuma hari ijambo M n'umubare 3, byerekana ko bungutse undi muntu wa gatatu mu buzima bwabo
Kuri konti ya instagram ya Meddy, inshuti ze za hafi babana muri Amerika zizi neza iyi nkuru, zahaye ikaze uyu mwana umuryango wa Meddy na Mimi wungutse maze berekana ibyishimo n’amarangamutima yabo.
Mu kubyerekana uko bagendaga banyurwa, Meddy yabibafashagamo, maze akerekana ko nawe abashimiye agenda ashyiraho ubutumwa bw’ishimwe bamusangije (Repost)
Mimi na Meddy
bakoze ubukwe tariki 22 Gicurasi 2021 mu birori byabereye muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika. Babanye nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana.
Bahuriye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa "Ntawamusimbura".
Meddy yerekanye ko yibarutse umukobwa

Ifoto Meddy yabanje gusangiza abakunzi be
