Iyi ndirimbo yakozwe mu mpera za 2019,
igihe Isi yari yatangiye kwibasirwa n’icyorezo cya Covid-19 mu Ukuboza 2019, cyaje
kugera mu Rwanda muri Werurwe 2020, kibangamira byinshi mu bikorwa
by’imyidagaduro ku isi hose.
Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda
yemeza ko iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P, umwe mu batunganyije
indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Urban Boyz, The Ben, Tom
Close n’abandi.
Ariko kubera gahunda zitandukanye
z’abahanzi bombi, cyane cyane kuba Meddy yari amaze kwimukira muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika no gutangira urugendo rushya mu buzima bwe, iyi ndirimbo
ntiyigeze isohoka nk’uko byari biteganyijwe.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 24 Kamena
2025, umwe mu bantu ba hafi ba Eddy Kenzo akaba n’umufotozi w’umwuga usanzwe
ari no mu itsinda rimufasha mu bucuruzi, yatangaje kuri konti ye ya X (Twitter)
ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka.
Uyu mugabo, usanzwe afata n’amafoto
y’umugore wa Eddy Kenzo witwa Phionah, yavuze ko ari indirimbo nziza, asaba
abafana “gushyira igitutu kuri Kenzo kugira ngo ayisohore bidatinze.”
Kugeza ubu, amakuru avuga ko nta mashusho
(video) y’iyi ndirimbo azakorwa, bitewe n’uko Meddy yahinduye icyerekezo
cy’umuziki we, yinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibi bikaba byagaragaza ko nubwo Meddy
yahinduye icyerekezo, adaciye burundu umubano afitanye n’abahanzi bakomeye
barimo na Eddy Kenzo, kuko bakoranye iyi ndirimbo mu gihe cyari cyiza
cy’ubuzima bwe bwo mu muziki.
Meddy
na Eddy Kenzo: Abahanzi bafite amateka akomeye muri Afurika
Meddy ni umwe mu bahanzi bubatse izina
rikomeye mu Rwanda no muri Diaspora. Yatangiye kumenyekana ahagana mu 2008,
abifashijwemo n’indirimbo nka Amayobera, Akaramata, Ungirira Ubuntu n’izindi.
Mu 2021, Meddy yashyingiranywe n’umugore
we Mimi Mehfira, bityo atangira no kwinjira mu muziki w’indirimbo zo kuramya
Imana. Kuva icyo gihe, ntabwo agaragara cyane mu ndirimbo z’urukundo cyangwa
izindi zisanzwe nk’uko byari bimenyerewe, ibintu byahinduye imitekerereze
y’abafana be.
Eddy Kenzo, ufite inkomoko mu mugi wa
Masaka muri Uganda, yamenyekanye cyane mu 2014 kubera indirimbo ye yise Sitya
Loss, yaciye ibintu ku Isi yose inamuhesha ibihembo mpuzamahanga nka BET
Award mu 2015, aba Umunya-Uganda wa mbere uyegukanye.
Kenzo yakoranye n’abahanzi batandukanye bo
muri Afurika n’ahandi ku Isi, barimo Diamond Platnumz, Mr. Eazi, Patoranking,
n’abandi. Ni umwe mu bahanzi bakomeje gukora cyane no kwagura izina rya Uganda
ku rwego mpuzamahanga.
Eddy Kenzo
🇺🇬 X Meddy 🇷🇼 = 🔥🔥🔥
You’ll love this one for sure , it’s so sweet.
Good music lovers, When you find Kenzo anywhere, put him on
pressure to drop it 😅 He has it ready. Nze mbagambye pic.twitter.com/aWEi4HtHA6

Umwe mu bakorana na Eddy Kenzo yatangaje
ko agiye gusohora indirimbo yakoranye na Meddy mbere ya Covid-19