Meddy na Eddy Kenzo basubukuye umushinga bakoranye mbere ya Covid-19

Imyidagaduro - 24/06/2025 2:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Meddy na Eddy Kenzo basubukuye umushinga bakoranye mbere ya Covid-19

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Edrisah Musuuza, wamamaye mu muziki ku izina rya Eddy Kenzo, ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yakoranye n’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy], bamaze imyaka itanu bayikoze ariko itaragera ku bafana.

Iyi ndirimbo yakozwe mu mpera za 2019, igihe Isi yari yatangiye kwibasirwa n’icyorezo cya Covid-19 mu Ukuboza 2019, cyaje kugera mu Rwanda muri Werurwe 2020, kibangamira byinshi mu bikorwa by’imyidagaduro ku isi hose.

Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda yemeza ko iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P, umwe mu batunganyije indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Urban Boyz, The Ben, Tom Close n’abandi. Yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) gusa, ndetse yarinogeje mu buryo bw’umwuga, aho yari igenewe gusohoka hakiri kare.

Ariko kubera gahunda zitandukanye z’abahanzi bombi, cyane cyane kuba Meddy yari amaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no gutangira urugendo rushya mu buzima bwe, iyi ndirimbo ntiyigeze isohoka nk’uko byari biteganyijwe.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 24 Kamena 2025, umwe mu bantu ba hafi ba Eddy Kenzo akaba n’umufotozi w’umwuga usanzwe ari no mu itsinda rimufasha mu bucuruzi, yatangaje kuri konti ye ya X (Twitter) ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka.

Uyu mugabo, usanzwe afata n’amafoto y’umugore wa Eddy Kenzo witwa Phionah, yavuze ko ari indirimbo nziza, asaba abafana “gushyira igitutu kuri Kenzo kugira ngo ayisohore bidatinze.”

Kugeza ubu, amakuru avuga ko nta mashusho (video) y’iyi ndirimbo azakorwa, bitewe n’uko Meddy yahinduye icyerekezo cy’umuziki we, yinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bivugwa ko hari gahunda yo gukora 'Video Lyrics' cyangwa ibiganiro byihariye bigamije kumenyekanisha iyi ndirimbo y’urukundo.

Ibi bikaba byagaragaza ko nubwo Meddy yahinduye icyerekezo, adaciye burundu umubano afitanye n’abahanzi bakomeye barimo na Eddy Kenzo, kuko bakoranye iyi ndirimbo mu gihe cyari cyiza cy’ubuzima bwe bwo mu muziki.

Meddy na Eddy Kenzo: Abahanzi bafite amateka akomeye muri Afurika

Meddy ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu Rwanda no muri Diaspora. Yatangiye kumenyekana ahagana mu 2008, abifashijwemo n’indirimbo nka Amayobera, Akaramata, Ungirira Ubuntu n’izindi. Yaje kwimukira muri Amerika mu 2010, aho yakomereje urugendo rw’umuziki we, anabona amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi mpuzamahanga.

Mu 2021, Meddy yashyingiranywe n’umugore we Mimi Mehfira, bityo atangira no kwinjira mu muziki w’indirimbo zo kuramya Imana. Kuva icyo gihe, ntabwo agaragara cyane mu ndirimbo z’urukundo cyangwa izindi zisanzwe nk’uko byari bimenyerewe, ibintu byahinduye imitekerereze y’abafana be.

Eddy Kenzo, ufite inkomoko mu mugi wa Masaka muri Uganda, yamenyekanye cyane mu 2014 kubera indirimbo ye yise Sitya Loss, yaciye ibintu ku Isi yose inamuhesha ibihembo mpuzamahanga nka BET Award mu 2015, aba Umunya-Uganda wa mbere uyegukanye.

Kenzo yakoranye n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, barimo Diamond Platnumz, Mr. Eazi, Patoranking, n’abandi. Ni umwe mu bahanzi bakomeje gukora cyane no kwagura izina rya Uganda ku rwego mpuzamahanga.

 

Umwe mu bakorana na Eddy Kenzo yatangaje ko agiye gusohora indirimbo yakoranye na Meddy mbere ya Covid-19


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...