Uyu muhanzi wubatse izina ku ndirimbo
zikora ku mitima ya benshi zaba iz’imitoma cyangwa iza Gospel, yafashe
icyerekezo gishya cyubakiye ku kwimakaza Imana n’ukugaragaza urugendo rwe mu
kwizera.
Amakuru agera kuri InyaRwanda yemeza ko
Meddy ari mu gihe cy’imirimo ikomeye yo kurangiza Album nshya, yubatseho cyane
ku ndirimbo zigaragaza icyerekezo cy’umwuka, ziganisha ku kwibutsa abatuye Isi
gukomeza guha Imana icyubahiro.
Ni Album iri gukorerwaho mu buryo
bugezweho, aho buri ndirimbo iri gukorwa n'aba Producer batandukanye, mu rwego
rwo gutanga urwego rushya rw'umuziki utunganije neza kandi ufite ireme.
Amakuru yizewe avuga ko iyi Album ari yo
Meddy azabanza gushyira hanze mbere y’uko yemeza itariki y’uruhererekane
rw’ibitaramo ateganya gukora mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Abari hafi y’umuhanzi bavuga ko 'umusaruro
w’iyi Album uzaba intangiriro y’urundi rugendo rwa Meddy mu muziki', ruganisha
no mu bitaramo bishobora kuba by’umwihariko mu Rwanda.
Mu minsi ishize, Meddy yanyuze ku mbuga
nkoranyambaga ze avuga ko “mu gihe kidatinze” azagera i Kigali. Ni amagambo yavugishije
benshi, ndetse byahise biba igicaniro cy’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga
n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho benshi bibaza niba koko umuhanzi wimukiye muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kugaruka mu gihugu cye.
Umwe mu bafana be yamubajije igihe
azagarukira mu Rwanda, maze Meddy amusubiza mu buryo bumeze nko guhishura
amabanga y’akazi ke ko hari ibintu ari gutunganya mbere y’uko akandagira i
Kigali.
Ubu butumwa bwakiriwe nk’ikarita
y’icyizere ko umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Holy Spirit, Adi Top,
Slowly, na Blessed, ari kwitegura gusubira imbere y’abafana be mu buryo
bwagutse.
Amakuru avuga ko Meddy atarateganya guhita
yinjira mu bitaramo, ahubwo azabanza gutangiza Album, ari na yo izatuma afata
icyemezo gikomeye cyo kongera kugaragara ku rubyiniro.
Biravugwa ko imikorere y’iyi Album ari yo
izamufasha gufata umwanzuro w’uko azagaruka mu Rwanda no gukora ibitaramo,
bijyanye n’igihe amaze adataramira mu gihugu cy’amavuko.
Nyuma yo gusohora indirimbo nshya Blessed,
yakiriwe neza n’abafana n’abakunzi b’umuziki wo kuramya, Meddy yagaragaje ko
ari mu gihe cyo kugaragaza uruhande rwe rw'umwuka n’ubuzima bushya.
Iyo ndirimbo ndetse n’izindi ziri gukorwa
muri Album nshya zagaragajwe nk’ibice bigize umugambi mushya mu muziki we, umugambi wubakiye ku gukiza, guhumuriza, no gusubiza abantu ku Mana.


Album nshya ya Meddy ni yo izagena igihe
n’uko azasubira ku rubyiniro mu Rwanda
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘BLESSED’Y’UMUHANZI MEDDY
