Meddie Kagere mu nzira zo kwinjira mu batoza b’Amavubi

Imikino - 07/06/2025 10:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Meddie Kagere mu nzira zo kwinjira mu batoza b’Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje ko afite imigambi yo guha Kagere Meddie inshingano zo gutoza abakinnyi basatira izamu, mu gihe azaba atakiri mu kibuga nk’umukinnyi.


Mu mwiherero Amavubi ari gukorera mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti wa kabiri uzayihuza na Algeria, Amrouche yavuze ko Kagere atahamagawe gusa kugira ngo akinire ikipe, ahubwo ko ari no mu bo yitegura kwifashisha nk’ufasha abakinnyi basatira izamu.

Yagize ati: “Kuba Kagere yagarutse mu ikipe y’igihugu ni ikimenyetso gikomeye. Ni ubutumwa bugenewe abandi bakinnyi bari mu rugendo rwo kwinjira mu ikipe. Ndi guteganya kumushyira mu itsinda ry’abatoza mu minsi iri imbere, aho azajya asangiza ubunararibonye bwe ba rutahizamu.”

Kagere Meddie, uri mu myaka 38, akinira Namungo FC yo muri Tanzania. Yongeye guhamagarwa mu Amavubi nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri yari amaze atitabazwa. Mu mukino ubanza wahuje u Rwanda na Algeria, yahise agaragaza impinduka mu kibuga, bituma Amrouche arushaho kubona ko akenewe kurusha uko byakekwaga.

 

Meddie kagere mu nzira zo kugirirwa ikizere cyo gutoza ba Rutahizamu mu Amavubi 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...