Mu
mwiherero Amavubi ari gukorera mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti wa
kabiri uzayihuza na Algeria, Amrouche yavuze ko Kagere atahamagawe gusa kugira
ngo akinire ikipe, ahubwo ko ari no mu bo yitegura kwifashisha nk’ufasha
abakinnyi basatira izamu.
Yagize
ati: “Kuba Kagere yagarutse mu ikipe y’igihugu ni ikimenyetso gikomeye. Ni
ubutumwa bugenewe abandi bakinnyi bari mu rugendo rwo kwinjira mu ikipe. Ndi
guteganya kumushyira mu itsinda ry’abatoza mu minsi iri imbere, aho azajya
asangiza ubunararibonye bwe ba rutahizamu.”
Kagere
Meddie, uri mu myaka 38, akinira Namungo FC yo muri Tanzania. Yongeye
guhamagarwa mu Amavubi nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri yari amaze
atitabazwa. Mu mukino ubanza wahuje u Rwanda na Algeria, yahise agaragaza
impinduka mu kibuga, bituma Amrouche arushaho kubona ko akenewe kurusha uko
byakekwaga.