Me Claudine Gasarabwe yashyikirijwe ubuyobozi bwa FERWAFA

Imikino - 29/10/2026 2:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Me Claudine Gasarabwe yashyikirijwe ubuyobozi bwa FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoze umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Perezida waryo ucyuye igihe, Fabrice Ngoga Shema, na Me Claudine Gasarabwe wagizwe Perezida w’agateganyo w’iri shyirahamwe.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, aho ubuyobozi bwashyikirijwe Me Claudine Gasarabwe uzayobora kugeza habaye Inteko Rusange idasanzwe izatorerwamo ubuyobozi bushya muri Mutarama 2027.

Mu ijambo rye, Fabrice Ngoga Shema yashimiye abantu n’inzego zamufashije mu gihe yamaze ayobora FERWAFA, barimo abagize Inteko Rusange, Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), iy’Afurika (CAF), CECAFA, abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, abakozi b’iri shyirahamwe, abatoza, abakinnyi, abasifuzi n’abakunzi b’umupira w’amaguru, nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa FERWAFA.

Shema yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri gutera imbere, asaba ko ibyo igihugu kimaze kugeraho byakomeza kubakirwaho kugira ngo urwego rw’uyu mukino rukomeze gutera imbere.

Yagize ati: “Ndashimira abantu bose bamfashije gusohoza inshingano zanjye. Umupira w’amaguru mu Rwanda urimo gutera imbere bigaragara, kandi nk’igihugu dukwiye gukomeza kubakiraho ibyo tumaze kugeraho.

“Sinsezeye ku mupira w’amaguru. Nzajya nkomeza kujya kureba imikino kuri sitade no gushyigikira Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika. Dukomeze guteza imbere umupira wacu no kuwishimira.”


Ku ruhande rwe, Me Claudine Gasarabwe yashimiye Fabrice Ngoga Shema uruhare yagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, anavuga ko azakomeza ibikorwa byari byaratangiye, hagakorwa impinduka aho bizaba ngombwa kandi bigirira akamaro uyu mukino.

Yashimangiye ko umushinga bari baratorewe gushyira mu bikorwa utazatereranwa, ahubwo ko uzanozwa aho bikenewe kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda urusheho gutera imbere.

Ati: “Umushinga twatorewe gushyira mu bikorwa ntituzawutererana. Aho bizaba ngombwa, tuzawunoza ku nyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda. Umwaka ushize twageze ku musaruro mwiza, kandi turashaka gukomeza kuwubakiraho.

“Icyo dusabwa ni ugukomeza kunga ubumwe, kubahiriza ubunyamwuga, kunoza imikorere yacu no kwemera kubazwa inshingano.”

Me Claudine Gasarabwe azakomeza kuyobora FERWAFA by’agateganyo kugeza muri Mutarama 2027, ubwo hazaba Inteko Rusange idasanzwe izatorerwamo ubuyobozi bushya bw’iri shyirahamwe.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...