Mc Tino amaze iminsi araritse inshuti ze, abafana, abavandimwe n’abandi ko yitegura gutangira imirimo mishya. Uyu munsi yakoze ikiganiro asezera abafana be kuri Radio n’abanyamakuru bakoranye.
Benshi bavuze ko yabaryohereje mu biganiro by’imiziki yumvikanyemo, abandi bavuga ko bazamukumbura. Bamwe mu banyamakuru baje bamusanga kuri Royal Fm, bamushimiye umuhate yagaragaje n’uburyo yagiye abatinyura mu kazi kabo ka buri munsi.
Ejo ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, Mc Tino azakora ikiganiro cye cya nyuma kuri iyi Radio. Ni ikiganiro yahaye umwihariko w’umuziki yifashishije Dj . Ndetse yavuze ko azakora iki kiganiro agacyesha.
Ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2021, Mc Tino yabwiye INYARWANDA ko yasezeye kuri Royal Fm kubera ko yabonye akazi kuri Radio Country Fm ikorera mu Karere ka Rusizi yumvikanira ku murongo wa 91.3 Fm.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yavuze ko yamaze gusezera ku buyobozi bwe, abanyamakuru bakoranaga umunsi ku munsi n’abandi. Ndetse ko bamushimiye umusanzu we, uko yababaniye n’ibindi byinshi bisize urwibutso kuri bo.
Mc Tino yari amaze umwaka umwe n’iminsi 10 akorera kuri Royal Fm, dore ko yatangiye kuhakora ku wa 19 Mutarama 2020. Uyu mwaka umwe waje wiyongera ku myaka itatu yahakoze mbere y’uko yerekeza kuri KFM. Bivuze ko akoreye Royal Fm imyaka ine.
Tino wamuritse Album ‘Umurima’ yabwiye INYARWANDA ko ubuyobozi bwa Royal Fm bwamushimiye umusanzu we kandi ko biteguye kongera kumwakira igihe cyose yagarukira.
Umuhazi akaba n'umunyamakuru Mc Tino yatangaje ko yamaze gusezera kuri Royal Fm
Uyu muhanzi wakoraga ikiganiro ‘Friday Night Live with Mc Tino’ n’ibindi, ati “Ikintu nshimira Royal Fm ni nk’umuryango. Nasezeye na boss ubwe (Jackie) arambwira ati ‘turababaye ariko reka tuguhe umugisha’. Arambwira ati ‘nibyanga uzagaruke, urumva icyo kintu."
“Ni abantu twuzuzanyaga, ni Radio iguha uburenganzira bwawe kandi yita ku bakozi bayo. Ikindi nshimira Royal Fm ni uko aho dukorera ari heza cyane. Abatumirwa benshi banyurwa n’ahantu tubakirira. Ndashimira buri wese."
Tino yashimye abantu bamukunze kuva atangiye urugendo rw’itangazamakuru abasaba kuzakomeza kubana nawe kuri Radio nshya yerekejeho y’i Rusizi.
Kuri Radio Country Fm y’i Rusizi, Mc Tino afite akazi karimo gutegura porogaramu za Radio, kwigisha no guhugura abanyamakuru, kubereka uko buri kimwe cyose gikorwa n’ibindi byinshi bikarishya umunyamakuru nyawe.
Mc Tino azajyana n’umunyamakuru uzwi ku izina rya Kadada ukorera Isango Star.
Tino yavuze ko Radio Country Fm yerekejeho ari iy’urubyiruko ifite studio nziza n’ibikoresho bigezweho ibanjirijwe na Royal Fm ndetse na Kiss Fm. Yavuze ko afite intego yo guhindura imyidagaduro mu Mujyi wa Rusizi kandi ukaba umujyi w’Ubukerarugendo.
Ati “Tugiye guhindura amakuru, imyidagaduro, siporo n’ibindi. Ku buryo Rusizi iba Umujyi w’imyidagaduro."
Mu gihe cy’umwaka umwe Tino yari amaze kuri Royal Fm yakoze ibiganiro bitandukanye byibanda ku muziki yakira abatumirwa barimo abo mu nzego zikomeye z’Igihugu, abahanzi, abamamaza ibikorwa byabo n’abandi benshi.
MC Tino yamenyekanye mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye. Aherutse gusohora indirimbo 'Titiza' yaje ikurikira izirimo “Njyewe nawe ", “My Love " yahuriyemo na Javada, “Umurima " yitiriye alubumu ye nshya n’izindi nyinshi.
Mc Tino yavuze ko yerekeje kuri Radio Country Fm ikorera i Rusizi yashinzwe n'umuhanzi Noopja wamamaye mu ndirimbo 'Murabeho'
Mc Tino yavuze ko afite intego yo guhindura imyidagaduro mu Mujyi wa Rusizi no gukarishya abanyamakuru ba Radio Country Fm
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TITIZA' Y'UMUHANZI MC TINO
