MC Nario uherutse gukizwa yageneye ubutumwa ibyamamare anagira icyo asaba abapasiteri - VIDEO

Iyobokamana - 17/11/2022 11:52 AM
Share:
MC Nario uherutse gukizwa yageneye ubutumwa ibyamamare anagira icyo asaba abapasiteri - VIDEO

Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru, Mutabazi Robert wamamaye nka MC Nario, akomeje gutanga ubuhamya ko yakiriye agakiza. Aherutse kumvikana ahamagarira ibindi byamamare gutangira inzira y'agakiza.

Mc Nario wakundaga kwiyita King of the Mic [Umwami wa mikoro], ariko ubu akaba asigaye yiyita God's Ambassador [Ambasaderi w'Imana], akomeje kwishimira inzira y'agakiza amazemo amezi macye. Yakiriye agakiza ndetse abatizwa mu mazi menshi tariki 16 Mata 2022 muri Zion Temple Celebration Center iyobowe na Apotre Dr Paul Gitwaza.

Uyu musore ukundwa n'abiganjemo abakobwa kubera ubukaka bwe n'ubuhanga afite mu gususurutsa abantu, ubwo yatumirwaga mu kiganiro cy’iyobokamana gitambuka kuri Isibo Tv cyitwa Holy Room gikorwa n’umunyamakuru Christian Abayisenga, yongeye kwamamaza izina rya Yesu ashize amanga.

Muri iki kiganiro cyabaye mu minsi micye ishize, Mc Nario yagihuriyemo na Pastor Mutagoma Gaudin ubarizwa muri Noble Family Church uri no mu babatije Miss Naomie [Miss Rwanda 2020]. Uyu musore yatanze ubuhamya bw'ibyo ari gusarura mu gakiza anashishikariza abandi gusogongera kuri Yesu Kristo wamuhinduriye ubuzima.


Ubwo Mc Nario yabatizwaga mu mazi menshi

Uyu mushyushyarugamba yavuze ko kuva yakizwa, yabonye amahoro yo mu mutima yari yarabuze ubwo yari yarabaswe no kubeshya no gukora ntacyo ageraho ameze nk'uvomera mu kiva. Yibukije ibindi byamamare mu ngeri zitandukanye kwibuka ko Imana ari yo yabihaye kwamamara, abamenyesha ko bakwiye kwibuka kwamamaza izina rya Yesu. 

Ati "Ko Imana ariyo yaguhaye kwamamara, urimo urakoresha iki ubwo busitari bwawe?. Indirimbo zawe gusa, ni ugutereta, ni ukunywa inzoga, ni ukunywa ibiyobyabwenge. Tekereza ku Mana yawe, si byo? Abenshi tubeshejweho kubera imishahara y'ababyeyi bacu, abenshi nibo badusengera,...byakunda nawe wakwisengera".

Yasabye bagenzi be barimo Dj Phil Peter, Bianca Baby, Anita Pendo na Mc Buryohe gushishikariza ababakurikira kujya bajya gusenga no gutangira gukorera Imana. Yashotoye ibi byamamare abisaba nibura kwerekana ifoto imwe cyangwa videwo imwe biri mu nzu y’Imana. 


Christian Abayisenga uyobora ikiganiro Holy Room

MC Nario yasabye kandi abapasiteri n’abakristo kureka gucira urubanza ibyamamare aho byinjira mu rusengero abantu bagatangara nk'aho ari satani winjiye. Yasabye abapasiteri gushyiraho umwanya n’inyigisho yihariye ku rubyiruko kuko ari icyiciro kiri guhura n’ibibazo byinshi kandi gisabwa kwitaho. 

Ati "Ntabwo twifuza ko urubyiruko ruza gusa mu rusengero tukaza tugasenga gusa, oya, numara kubwiriza, tegura isaha n'iminota 30 mushyire hasi ibintu, buri mwana abaze ikibazo, muganire n'urubyiruko,..Ninza nambaye iherena, unsobanurire iherena ni iki, iyi shenete ivuze iki, kwambara poketi bivuze iki,..mubacanemo umuriro murebe ukuntu abana bahinduka".

Iki kiganiro Holy Room kidashingiye ku idini gitambuka kuri Isibo Tv kuwa Mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba no kuwa Gatanu saa mbiri z’umugoroba aho gitumira abantu batandukanye bakaganira ku myemerere itandukanye y’iyobokamana, ibyo abantu bibaza ku Mana, ubuhamya, umugambi w’Imana ku bantu bayo ndetse hakabamo no gutaramira Imana bayishimira ineza yayo.

Mc Nario yakoze mu bitangazamakuru birimo Flash Fm na Power Fm. Ubu aritegura kwerekeza ku kindi gitangazamakuru azatangaza mu minsi iri imbere. Yaminurije muri Uganda mu bijyanye n'Itangazamakuru "Mass Communication". Ubu ni umwe mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro y'i Kigali. Ni umukristo muri Zion Temple Gatenga nk'uko yabihamirije inyaRwanda.com. 


Arasaba abapasiteri kwereka urukundo urubyiruko


Ni umwe mu bashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda

REBA IKIGANIRO MC NARIO YAGIRANYE NA HOLY ROOM



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...