MC Murenzi yahishuye uko Meddy na K8 Kavuyo bamwituye kumuhesha 'Visa' ya Amerika- VIDEO

Imyidagaduro - 15/07/2025 7:15 AM
Share:

Umwanditsi:

MC Murenzi yahishuye uko Meddy na K8 Kavuyo bamwituye kumuhesha 'Visa' ya Amerika- VIDEO

Kamatari Murenzi uzwi nka MC Murenzi, umunyamakuru ndetse n’umushyushyarugamba wubatse izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, yagaragaje ishimwe n’igitangaza yumva ku bw’ukuntu abaririmbyi Meddy na K8 Kavuyo bamufashije kubona ibyangombwa byamwemereye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka yari amaze abakorera ibikorwa byamuritse impano zabo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, MC Murenzi yavuze ko atari yarigeze atekereza ko akazi yakoze k’itangazamakuru kazamugarukira mu buryo nk’ubwo, dore ko ari Meddy na K8 Kavuyo bamwituye bamufasha kubona VISA yo kujya muri Amerika mu 2011, aho yagiye gutura muri Amerika, nyuma yo gusezera ku mirimo ye kuri Contact FM yakoreragaho kuva mu 2005.

MC Murenzi yatangiye itangazamakuru agamije gukurikiraa inzozi ze no guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda, by’umwihariko abakoraga injyana ya Hip Hop, atangira abaha umwanya kuri Radio ku buryo buhoraho.

Yagize uruhare rukomeye mu kumenyekana kw’abahanzi benshi barimo Rafiki, MC Mahoniboni, P-FLA, Tom Close, Meddy, The Ben, K8 Kavuyo n’abandi, aho yabakiniraga indirimbo ku buryo bwimbitse kuri Contact FM izwi cyane kuri 89.7 FM [Umurongo ukoreraho B&B Kigali Fm muri iki gihe].

Ati: “Naravuze nti reka buri wese uririmba Ikinyarwanda tumuhe umwanya kuri Radio. Kuva icyo gihe twiyemeje guhata Abanyarwanda indirimbo z’Abanyarwanda ku ngufu, noneho tubona ko byashoboka. Ariko Abanyarwanda bisanga cyane muri Hip Hop.”

Yavuze ko mu 2005 ari bwo yatangiye itangazamakuru, Hip Hop nayo ihita itangira kuzamuka kuko yavugaga ubuzima abantu babayemo. Nyuma y’umwaka umwe gusa, injyana yari imaze kuba imena, abahanzi nka P-FLA, K8 Kavuyo, Mahoniboni, NPC n’abandi bari batangiye kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.

MC Murenzi yavuze ko Meddy yagiye muri Amerika bwa mbere mu 2010 mu gikorwa cya Rwanda Convention USA, aho yari kumwe na The Ben. Icyo gihe basize indirimbo ‘Ese Urambona’ yacaga kuri Radio zitandukanye mu Rwanda cyane cyane kuri Contact FM.

Yavuze ko nyuma yaho Meddy ageze muri Amerika, yakomeje kugirana na we ibiganiro bya hafi ndetse aza no guhura na K8 Kavuyo, maze bombi baba inshuti ze magara. Ibyo biganiro byagize icyo bivamo, nk’uko Murenzi abivuga.

Ati “Umunsi umwe ndi kuvugana na K8 Kavuyo kuri telefoni ahita abwira Meddy ati ‘waretse tukazazana MC Murenzi muri Amerika nawe akagerageza.’”

Yongeraho ko icyo gihe aba bahanzi bahise bamutekerezaho byimbitse, bamusabira ibyangombwa by’inzira, yinjira mu rugendo rwo kujya muri Ambasade, ahabwa VISA imwemerera kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati: “Njyewe abahanzi nafashije mbakinira indirimbo kuri Contact FM, kuko abahanzi twakoranye barabizi, numvaga bafite impano nkayishyigikira. Noneho Meddy na K8 Kavuyo nibo bampesheje VISA yo kujya muri Amerika. Twabaye inshuti, ibintu birikora, tuba abavandimwe.”

MC Murenzi utuye muri Amerika, yashatse umugore mu 2018. Avuga ko atigeze yicuza urugendo rwe rw’itangazamakuru ndetse anyuzwe n’uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Yasoje ashimira abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwe, asaba ko indangagaciro zo gushyigikirana, gufashanya no kwitura ibyiza byakozwe zakomeza kuranga abahanzi n’abari mu ruganda rw’umuziki.

Uyu mugabo ari i Kigali muri iki gihe aho ari gutegura amarushanwa ya Kigali Streetball azabera muri Petit Stade i Remera, tariki 19-20 Nyakanga 2025.


Kuva kuri Contact FM kugera muri Amerika — urugendo rw’ubwitange rwamuhesheje igihembo cy’ubuzima


Yavuye kuri ‘Ese Urambona’ agera kuri ‘My Vow’— urugendo rw’umuhanzi wakuze arangwa n’ineza

 

Rap y’ukuri, umutima w’ubuvandimwe — K8 Kavuyo ni umwe mu batanze icyizere kuri MC Murenzi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MC MURENZI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...