Mc Monday yasezeye burundu mu muziki nyarwanda n'ibijyanye nawo byose

- 04/03/2014 8:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Mc Monday yasezeye burundu mu muziki nyarwanda n'ibijyanye nawo byose

Saga Assou Gashumba wamenyekanye mu Rwanda nk'umuhanzi n'umunyamakuru ku izina rya Mc Monday aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nk'iyitwa Inyoni yaridunze, Bitanu n'izindi, kugeza ubu yamaze guca ukubiri n'ikitwa umuziki nyarwanda, byaba kuririmba, gutanga ibitekerezo n'ibindi bijyanye n'umuziki nyarwanda byose.

MC Monday ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane mu muziki, dore ko yagiye agaragaza umunsi ku wundi ibintu bitagenda mu muziki harimo ndetse n’aho yanengaga bamwe mu bahanzi ndetse n’abanyamakuru rimwe na rimwe bigateza ubwumvikane n’ubushyamirane, ibyo byose ariko akaba yarabikoraga nk’umuntu wigeze kuba umunyamakuru ndetse akaba  nawe ari umuhanzi ariko kugeza ubu byose akaba yaciye ukubiri nabyo.

Nta gikorwa kijyanye n'umuziki nyarwanda Mc Monday azongera kugaragaramoNta gikorwa kijyanye n'umuziki nyarwanda Mc Monday azongera kugaragaramo

Mu butumwa burebure yanditse ku rubuga rwa facebook, Mc Monday yerekanye uburyo yanyuze mu nzira ndende mu muziki nyarwanda anashimangira ko yagize uruhare rugaragara mu kuwuteza imbere, ashimira bamwe mu banyamakuru, abatunganya umuziki n’abandi kuri we abona barakoze akazi gakomeye mu muziki, aboneraho kwihanganisha abana bato bagifite imbogamizi mu muziki maze aboneraho kubatangariza ko atazongera kugira aho ahurira n’umuziki nyarwanda.

Aya niyo magambo MC Monday yanditse ku rubuga rwa FacebookAya niyo magambo MC Monday yanditse ku rubuga rwa Facebook

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Saga Assou Gashumba uzwi nka Mc Monday, yashimangiye ko umuhate n’ubwitange yashyize mu muziki waba uwe ku giti cye ndetse n’uw’abandi yafashaga inyungu yabyo yayibonye, ubu akaba yaciye ukubiri n’umuziki nyarwanda kuko atazongera kuririmba, gufasha abahanzi, gutanga ibitekerezo n’inyunganizi ku bijyanye n’umuziki, gukora itangazamakuru rijyanye n’umuziki nyarwanda ndetse n’ubundi bufasha bwose yajyaga atanga mu bijyanye n’umuziki.

Ibi Mc Monday abitangaje mu gihe mu minsi micye ishize higeze kubaho ubushyamirane hagati ye n’abahanzi batandukanye aho bavugaga ko yabasuzuguye apfobya umuziki wabo, hakiyongeraho n’abanyamakuru nka Tidjara Kabendera yashinjaga kurobanura ku butoni abahanzi atonesha bamwe agaheza abandi, ibyo bikaba byaratumye habaho ubwumvikane buke hagati ye n’abantu benshi batandukanye.

Mc Monday yasezeye burundu mu muziki nyarwandaMc Monday yasezeye burundu mu muziki nyarwanda

MC Monday kandi hari hashize iminsi atangaje ko hari radiyo imwe ashobora kwerekezaho mu minsi ya vuba, gusa mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com yashimangiye ko ubu nta tangazamakuru rijyanye n’umuziki yakora, igishoboka wenda ari uko bibaye ngombwa yakora itangazamakuru mu bindi bintu bitandukanye n’umuziki.

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...