MC Kats yatakambiye Gen. Muhoozi Kainerugaba amugaragariza uko u Rwanda ruhana abakoresha ibiyobyabwenge

Imyidagaduro - 23/02/2026 8:52 AM
Share:

Umwanditsi:

MC Kats yatakambiye Gen. Muhoozi Kainerugaba amugaragariza uko u Rwanda ruhana abakoresha ibiyobyabwenge

Umushyushyarugamba w’umunyamakuru wamamaye muri Uganda, MC Kats, yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, kugira icyo bakora mu buryo bwihutirwa mu kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’icyo gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X (yahoze ari Twitter), kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, MC Kats yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje gufata intera iteye inkeke, aho ngo byamaze kugera mu tubari, mu mihanda no mu birori byo mu ngo (house parties), ku buryo ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko buri kugenda bwangirika.

Mu butumwa yanyujije kuri X, MC Kats yanditse ati “Mu Rwanda, iyo umuntu afashwe anywa urumogi ashobora gukatirwa imyaka ibiri y’igifungo, ariko iyo atanze amakuru ku wamuhaye ibiyobyabwenge, uwo mucuruzi ashobora gufungwa imyaka icumi.”

MC Kats yakomeje agaragaza ko muri Uganda ibiyobyabwenge bikomeye nka “cocaine” byamaze gukwirakwira henshi, haba mu tubari, mu mihanda no mu birori byo mu ngo, asaba Gen. Muhoozi gutabara igihugu n’abana bacyo kuko ubuzima bwo mu mutwe buri kujya mu kaga.

Ni ubutumwa bwumvikanamo impungenge zikomeye ku hazaza h’urubyiruko rwa Uganda, aho asaba ubuyobozi bukuru bw’igisirikare kugira uruhare mu gukumira iki kibazo.

MC Kats yifashishije urugero rw’u Rwanda mu kugaragaza ko hari ibihano bikomeye ku bakoresha n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi cyangwa ugurisha ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko:

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bihambaye, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bikomeye, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu ya miliyoni 15 Frw kugeza kuri miliyoni 20 Frw.

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge byoroheje, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kugeza hafi kuri miliyoni 10 Frw.

Ibi bigaragaza ko u Rwanda rufite umurongo uhamye mu kurwanya ibiyobyabwenge, binyuze mu bihano bikakaye bigamije kurengera ubuzima n’ejo hazaza h’urubyiruko.

Ubutumwa bwa MC Kats bugaragaza ko muri Uganda ikibazo cy’ibiyobyabwenge kimaze gufata intera, aho avuga ko bikwirakwiriye henshi mu buzima bwa buri munsi bw’urubyiruko.

Gusaba kwe Gen. Muhoozi Kainerugaba gufata iya mbere muri uru rugamba, byerekana ko iki kibazo atakibona nk’icya polisi gusa, ahubwo ko ari ikibazo cy’umutekano n’ubuzima rusange bw’igihugu.

Ubu butumwa bwakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira ko hakwiye ingamba zikomeye, abandi bakagaragaza ko hakwiye no kongerwa imbaraga mu kwigisha no gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.

Icyakora, biragaragara ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeje kuba ihurizo rikomeye mu karere, aho ibihugu bisabwa gukaza ingamba mu kubikumira no kurinda urubyiruko rwabyo.

MC Kats yasabye Gen. Muhoozi Kainerugaba gufasha kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwa Uganda, akoresheje urugero rw’u Rwanda

MC Kats yagaragaje impungenge ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko rwa Uganda, avuga ko ibiyobyabwenge bikomeye byamaze gukwirakwira mu tubari, mu mihanda n’imbere mu ngo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...