Kuva mu mwaka wa 2004, injyana ya RAP iri mu zakozwe n'abahanzi benshi mu rw'imisozi igihumbi, aho ku ikubitiro umuhanzi MC Mahoniboni ari mu batanze abandi mu nzu zitunganya umuziki agiye gukora iyi nyana.
Hagati ya 2005 na 2010, Rap yungutse abahanzi benshi cyane cyane, bari bafite uburyo bubiri bw'imiririmbire ari bwo; 'Old School' yasaga n'iyibanda cyane ku gutanga ubutumwa burengera abababaye ndetse na 'New School' y'indirimbo zibyinitse neza kandi zoroshye gufata mu mutwe.
Muri iyo myaka, abahanzi bakundaga kuba mu matsinda cyane, bikaba kimwe mu byatumye bahuza imbaraga bakiyegurira imitima ya benshi. Mu matsinda yamenyekanye mbere, twavuga UTP Soldier, Family Squad, Tuff Gang, Good Guyz n'andi menshi.
Tuff Gang yarakunzwe bikomeye
Uko imyaka yashiraga n'indi igataha, ibiragano byasimburanye imbere y'abakunzi ba Rap, injyana nayo igenda ihinduka uko bwije iko bukeye igakorwa mu buryo bushya ndetse hakaza izindi ziyishamikiyeho.
Uko ibihe bisimburana, abahanzi ba Rap nabo baragenda hakaza abandi, nubwo bitabujije ko hari bamwe bamaze imyaka irenga 15 bakunzwe nka; Riderman, Bulldog, na Fireman.
Kuri uyu munsi, turarebera hamwe, bamwe mu bahanzi ba Rap bamenyekanye kandi bagakundwa byihuse ariko n'ubundi umuziki wabo ukazimira mu buryo bwihuse. Aha turibanda ku bantu bumvikanaga mu muziki guhera muri 2010 kugeza ubu.
10. Flat Papers: Itsinda ryakunzwe n'abatari bake, ryari rigizwe n'abasore babiri (Major X na Sent P The Gangster). Zimwe mu ndirimbo bakoze bari kumwe zikamenyekana cyane ni; Isengesho ry'umunyabyaha, Ntawabyifuje, Gangstar in The city na Mama Uri impano.
Hari izindi ndirimbo Majox x yahuriyemo n'abandi bahanzi zirakundwa nka 'Ikofi' yafatanyije na Ganza. Indirimbo ye yakunzwe kurusha izindi ni iyitwa 'Nakubiswe'. Kuri ubu, Major X ni umuyobozi mu nzego z'ibanze za Leta mu ntara y'amajyepfo, aho ibyo kuririmba yabifashije hasi, mu gihe Sent P The Gangster we yikorera.
Sent P The Gangstar
9. Black Punisher: Indirimbo ye yamenyekanye kurusha izindi ni 'Igihe' yafatanyije na Gisa Cy'inganzo. Ibyo kuririmba yaje kubishyira hasi yerekeza ku mugabane w'Aziya, aho yagiye kwiga ibijyanye no gutwara indege.
8. Sajou: Mugabo Serge wanamenyekanye mu ikinamico 'Urunana' ku izina rya Nizeyimana, ni umwe mu bahanzi batangaga icyizere hagati mu kinyacumi gishize, ariko iby'umuziki yabishyize ku ruhande ubwo yageraga muri Leta zunze ubumwe z'America aho atuye kuri ubu.
Zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana ni; Nyereka inzira yakoranye na na Peace Jolis, Buzacya yakoranye na Mani Martin, Itabaruka ryanjye n'izindi...
7. Lil Ngabo: Mu myaka 10 ishize, Lil Ngabo yari umwe mu bahanzi bato bari bakunzwe by'umwihariko akaba muri bake cyane bari bafite indirimbo za Rap zakundwaga n'abana kuko na we yari mutoya.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka; Umuhanuzi yafatanyije na Peace Jolis, Umunsi ku munsi, Money n'izindi. Uko yazamukaga mu mashuri niko yasubiraga inyuma mu muziki, kugeza yibagiranye mu mitwe ya benshi.
Lil Ngabo
6. FearLess Keza: Yamenyekanye agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye nka Dream Boyz, Mico The Best, Urban Boyz n'abandi, nyuma aza kuba umuhanzi wa Rap ndetse anagaragara muri Filime zitandukanye zirimo iyitwa 'Inkomoko y'ishyano'.
Fearless ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bakamenyekana vuba mu ntangiriro z'ikinyacumi giheruka (2010-2020), ariko umuziki we wasubiye inyuma uhereye muri 2018.
Mu kiganiro aherutse kumvikanamo kuri Isimbi TV yavuze ko yitegura kugarukana imbaraga nyinshi, aho ateganya gusubira mu muziki vuba. Imwe mu ndirimbo yumvikanyemo zigakundwa ni 'Nta Kuri mbona' yafatanyije n'abandi bahanzi benshi.
5. Babou: Shema Arnold wamenyekanye nka 'Babou' agakundwa n'abana mu mpande zose z'igihugu, ni umwe mu bahanzi bato babayeho mu muziki nyarwanda, aho yasohoye indirimbo ya mbere muri 2009, ubwo yari afite umyaka 8 gusa.
Yamamaye mu ndirimbo nka; Rimwe Kabiri, Ibikorwa, So Much to Say ndetse na Arambona Agaseka yahuriyemo n'aba-star benshi igakundwa n'abatari bacye.
Akigera mu mashuri yisumbuye, umuziki yawufashije hasi abanza guhangana n'amasomo, aho yize muri College Saint André i Nyamirambo.
Mu mwaka ushize Babou Arnold yumvikanye mu ndirimbo ebyiri (Kuwa Gatanu na Ibisubizo), ahamya ko agiye kubyutsa umuziki we ukazamuka bushya, ariko ntabwo arongera gukora indirimbo ngo zikundwe nk'uko byahoze mu myaka 10 ishize.
4. Sandra Miraj: Ni umwe mu bahanzikazi batinyutse Rap mbere y'abandi, aho yamenyekanye mu mwaka wa 2011, ahanini mu ndirimbo zitandukanye nka; Byakaze, Andi mahirwe yafatanyije n Bull Dogg ndetse Brenda yafatanyije na Bruce Melody muri 2015.
Nyuma ya 2016, Miraji ntiyongeye kumvikana cyane aririmba uretse gusa mu ndirimbo 'Hagenimana' yashyize hanze muri 2019.
Mu mpera za 2019, uyu muhanzi yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yitandukanyije n'imikorere irimo akavuyo ndetse n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, yizeza abafana be kumubona bushya ariko amaso yaheze mu kirere.
3. Nick Breezy: Uyu muhanzi yakunzwe cyane mu ndirimbo Hallulua na Byambaho yakoze hagati mu kinyacumi gishize, ariko akaboneka ku rubyiniro gake cyane. Muri 2018, uyu muhanzi yari mu Itsinda rya 'Stone Church' hamwe na Bulldog, Green P ndetse na Fire Man ariko imikoranire yayo ntiyamaze kabiri, bituma umuziki wa Nick Breezy wongera kuburirwa irengero.
2. Bably: 'The Bible Verse' nk'uko yakundaga kwiyita, ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka; Isezerano rya kera, Mpa umwanya muri sena ndetse n'iyitwa Umwamikazi yafatanyije na Kamichi. Na we ari mu baretse umuziki kubera kuva mu Rwanda, aho kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.
1. Ciney: Akazi, ishuri no kwita ku muryango ni bimwe mu byatumye, Uwimana Aisha agabanya cyane umwanya wo gukora umuziki, bituma atagikora ibigangano byinshi nk'uko byahoze.
Uyu mubyeyi ufite abana babiri kuri ubu, yatangiye gukora injyana ya 'Afro-Rap' mu mwaka wa 2010, aho yari umwe mu bahanzi bato b'abakobwa.
Yaramenyekanye kandi akundwa cyane mu muziki nyarwanda, hagati ya 2010 na 2017. Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe n'abatari bacye ni; Tuma bavuga, Mr Lover, 'Tuma bavuga' yaririmbye akangurira abakobwa kwigira ntibategereze amafaranga y'abagabo ndetse n'izindi nyinshi.
Mu mwaka ushize yashyize hanze indirimbo 'For me' yishimiwe cyane n'abafana be, ariko kuva ubwo ntarongera gukora Indi.
Ciney yakanyujijeho muri Afro-Rap
Uretse aba 10 kandi, hari abandi bahanzi ba Rap baguye bakagorwa no kwegura umutwe nka; White Monkey, Candy Moon, Badox, El Poeta, Marshal Mampa, Fayed, Benzo n'abandi,...
Hari abandi bahanzi bagabanyije imbaraga n'igihe bashyiraga mu muziki, kuri ubu bakaba bagaragara mu buryo budahoraho. Aha twavuga nka Oda Paccy, Jay C, Neg G The General, Mukadaff, Young Grace, Lil G n'abandi.