Mbere yo gutaramana na Vestine na Dorcas, Lucky G yakoze mu nganzo asohora indirimbo ihimbaza Imana- VIDEO

Imyidagaduro - 01/11/2025 11:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Mbere yo gutaramana na Vestine na Dorcas, Lucky G yakoze mu nganzo asohora indirimbo ihimbaza Imana- VIDEO

Mu gihe umuziki w’Afurika ukomeje gufata intera ku ruhando mpuzamahanga, umuhanzi nyarwanda uba muri Canada, Lucky G yashyize hanze indirimbo nshya yuje ubutumwa bw’icyizere n’ukwizera yise “Bless me.”

Ni indirimbo iri mu njyana ya Afro-Gospel, yasohotse ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025, aho iboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki zirimo YouTube, Spotify na Apple Music.

Lucky G yabwiye InyaRwanda, ati “Bless me ” si indirimbo isanzwe. Ni isengesho ryahindutse umuziki, rikubiyemo amagambo asaba Imana umugisha mu gihe cya none.”

Lucky G, mu ijwi rye ryuzuye amarangamutima, aririmba avuga ati: “Mana, mpa umugisha uyu munsi”, nk’ijwi ry’umuntu umaze gutegereza bihagije ariko agihagarara ku kwizera kwe.

Akomeza ati “Iyi ndirimbo yavuye mu byabaye mu buzima bwanjye. Hari ubwo uba umaze gutegereza bihagije, ukavuga uti ‘Mana, mpa umugisha uyu munsi.”

Ni ubutumwa bw’umwizera udatakaza icyizere, ahubwo usaba Imana gukora ubu, mu gihe gisa n’aho ntacyo gihinduka.

“Bless me” yubatse ku majwi asusurutsa y’injyana ya Afrobeat, isanzwe yirangira mu mudiho w’Afurika. Lucky G ayihuje n’ubutumwa bwa Gospel, bikabyara umuziki urimo imbaraga, umunezero n’ubutumwa bukora ku mutima.

Ijwi rye ryumvikana rifite imbaraga n’amarangamutima, riririmbana ubuhanga n’umutuzo, mu gihe amakorasi y’indirimbo arimo inyurabwenge n’ubusabane butuma uyumva yisanga mu mwuka wo kuramya Imana ariko anishimye.

Lucky G asobanura ko ari indirimbo ishobora gucurangwa mu rusengero cyangwa mu birori, kuko ifite imbaraga zombi: gusenga no kunezerwa.

Lucky G, amazina ye nyakuri akaba Elijah, ni umuhanzi w’indirimbo z’Imana, umuyobozi w’ibitaramo, ndetse n’umushyushyarugamba (MC) ukomoka mu Rwanda ariko utuye muri Canada.

Azwi cyane mu bitaramo by’abaramyi n’abahanzi aho yagiye ayobora cyangwa ataramira imbaga y’abantu mu bice bitandukanye bya Canada.

Umwihariko we ni uburyo ahuza umudiho w’Afurika n’ubutumwa bwa Gospel, agatanga umuziki uhuriza hamwe kwizera, umunezero n’icyizere cy’ejo heza.

Afite intego yo kwagura imbibi z’injyana ya Afro-Gospel ku rwego mpuzamahanga, mu buryo butuma Abanyafurika n’abatuye ibindi bihugu basangira umuziki ufite umuzi n’ubutumwa.

Mu rwego rwo gushyigikira iyi ndirimbo nshya, Lucky G azayimurika bwa mbere mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Regina, Saskatchewan muri Canada, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo kizahuza Lucky G n’abahanzi bakunzwe muri Gospeli barimo Vestine na Dorcas, aho bazaririmbira hamwe mu buryo bwa ‘Live’.

Ni igitaramo cyitezweho kuba ubusabane bukomeye bwo guhimbaza Imana no gusangiza abantu ubutumwa bw’ukwizera binyuze mu muziki.

“Bless Me” yibutsa buri wese ko imigisha y’Imana ishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose, kandi ko kwihangana atari ukureka gusaba.

Ni indirimbo y’abantu bose bari mu rugendo rwo gutegereza Imana cyangwa bashaka impinduka mu buzima bwabo. Ati “Ni indirimbo y’abantu bose basenga n’abizera.” Agakomeza agira ati “Ni igihe cyo kwatura imigisha yawe no kwizera ko Imana ikumva.”

Uretse umuziki, Lucky G ni umwe mu bashinze Living Channel Services Agency, umuryango ukorera mu Rwanda no muri Canada, uharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abana bafite ubumuga.

Agaragaza ko umuziki ari ururimi rusanzwe rwo gusakaza impuhwe, gukangurira abantu gufasha no gushyira imbere indangagaciro z’ubumuntu. Ibi nibyo bituma ibikorwa bye birenga umuziki bikagera ku rwego rwo guhindura imibereho y’abantu.

Mu ndirimbo “Bless Me”, Lucky G agaragaza ko umugisha ari impano y’Imana ariko nanone ari icyifuzo umuntu ashobora gusabira ubu.

Ni indirimbo y’icyizere, y’ubutwari n’ukwizera, igaragaza ko kwiringira Imana si ukutegereza gusa, ahubwo ari no kuvuga uti “Mana, mpa umugisha uyu munsi.”


Lucky G na Vestine na Dorcas barahurira mu gitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025


Lucky G yashyize hanze “Bless Me”, indirimbo y’icyizere isaba umugisha w’Imana uyu munsi


Ijwi ryuzuye amarangamutima rya Lucky G rikora ku mitima, rikashishikariza gusenga no kunezerwa


Lucky G aririmba ati: “Mana, mpa umugisha uyu munsi” – ubutumwa bw’ukwizera budasanzwe

Igitaramo cya mbere cyo kumurika “Bless Me” kizabera muri Regina, Canada, ku wa 1 Ugushyingo 2025.


Indirimbo “Bless Me” ya Lucky G ishishikariza abantu gusenga, kwishima no kwizera ko Imana ibumva

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘BLESS ME’ YA LUCKY G


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...