Imbamutima za Peace Jolis nyuma yo kubona Minisitiri w'Uburezi abyina indirimbo ye "Imbata"

Imyidagaduro - 09/09/2025 9:54 AM
Share:
Imbamutima za Peace Jolis nyuma yo kubona Minisitiri w'Uburezi abyina indirimbo ye "Imbata"

Umuhanzi Peace Jolis ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo yageneye abana bato, yakozwe ku mutima no kubona Minisitiri w'Uburezi abyina indirimbo ye "Imbata" ku munsi wo gutangiza umwaka w'amashuri wa 2025/2026.

Ku wa Mbere, mu Gihugu hose hatangiye umwaka w'amashuri wa 2025/2026. Ku rwego rw'Igihugu, iki gikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, kuri Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w'Uburezi yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza kugira ngo bazarusheho gutsinda, anibutsa ababyeyi gufatanya n'abarezi gutanga uburere bukwiye.

Mu gutangiza umwaka w'amashuri wa 2025/2026, Minisitiri Joseph Nsengimana n'abandi banyacyubahiro bari kumwe nawe, baratunguranye bagaragara barimo kubyina indirimbo "Imbata" ya Peace Jolis, bafatanyije n'abanyeshuri bagaragaye bizihiwe cyane.

Mu butumwa Peace Jolis yashyize kuri X, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kubona Minisitiri w'Uburezi abyina indirimbo ye "Imbata". Ati: "Mbega umunezero! Kureba Nyakubawa Minisitiri w’Uburezi abyina indirimbo iri kuri album "Turirimbane" biranyibutsa impamvu nkomeza gushyira imbaraga muri aka kazi [umuziki]."

Indirimbo "Imbata" yizihiye abarimo Minisitiri w'Uburezi, ni imwe mu ndirimbo Peace Jolis yakubiye kuri Album ya kane "Turirimbane" yageneye abana. Ni indirimbo ifite igikundiro cyinshi ikaba imaze gukorerwa "Challenges" nyinshi kuri TikTok aho abana bato bagaragara bayibyina bunamye barimo no kugenda bikaryohera benshi.

Ni indirimbo ifite umunota umwe n'amasegonda 59. Yumvikanamo aya magambo: "Imbata yagiye kurahura yambaye bote, ikubita umunwa mu mbabura yumva irahiye,....Dore uko igenda, igenda yivunagura".

Peace Jolis wanditse iyi ndirimbo yabereye ubuki abana bato ndetse n'abakuru, ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'ibyamamare. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Nakoze iki’, ‘Musimbure’, ‘Mpamagara’, ‘Un million c’est quoi’, ‘Bihwaniyemo’ n’izindi nyinshi.

Album ye ya kane "Turirimbane" aherutse gushyira hanze igizwe n’indirimbo 10 z’ikinyarwanda, zirimo Byuka, ‘I, U, O, A, E’ yigisha inyajwi, Imbata, Ibiti n’izindi. Tariki 4 Mata 2025, ni bwo yashyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki iyi Album. Indirimbo ye "Imbata" irakunzwe cyane, by'umwihariko abana bato bayikunda bihebuje.

Peace Jolis avuga ko yakoze Album igenewe abana nk'umusanzu yihaye mu gufasha abakiri bato mu mikurire no gukura batozwa indangagaciro za Kinyarwanda nk’inzira nziza mu burezi bwabo. Ibaye Album ya Kane akoze igenewe abana, kuko mu myaka itambutse nabwo yashyize hanze Album eshatu zigenewe abana ziriho indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Volume 2’, ‘Volume 3’ na Volume 4’.

Peace Jolis yanyuzwe no kubona indirimbo ye "Imbata" yizihira abarimo Minisitiri w'Uburezi

Iyi Album ye nshya iriho indirimbo: Mu rugo, IUOAE (inyajwi), ABC (Inyuguti), Imbata, Ku Kiyaga, Byuka, Umwana mwiza, Inshuti zanjye, Ikinyarwanda ndetse na Ibiti. Yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer X.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Peace Jolis yavuze ko guhitamo gukora indirimbo zigenewe abana, ahanini biterwa n’intego yihaye yo gufasha abakiri bato, ariko kandi abifata nk’umusanzu we mu guteza imbere uburezi bw’abakiri bato.

Ati: “Icyo isobanuye ku rugendo rwanjye rw’umuziki, navuga ko mu mpano mfite, nibajije nti mu mpano mfite ni uwuhe musanzu ndi gutanga ku gihugu cyanjye?  Yaba ari ku mwana w’umunyarwanda, ubuhanzi bwanjye bwo buri gutanga uwuhe musanzu mu muziki nkora, ni uko nguko mbifata. Mbifata nk’umusanzu ndi gutanga, ku gihugu cyanjye ku burezi bw’umwana."

Peace Jolis yavuze ko atangira ubuhanzi, ntiyari yarigeze atekereza ko azajya akora indirimbo z’abana, ahubwo byavuye mu mahugurwa yateguwe na Unicef yitabiriye. Ati “Byaje bisa n’aho bintunguye. Ariko ku bw’ubumenyi nari nahawe muri ayo mahugurwa bihita binyorohera noneho kubihuza n’ubuhanzi bwanjye."

Yavuze ko ubwo yatangiraga gukora indirimbo zigenewe abana, yasanze ari ibintu byiza, kandi abona n’ibitekerezo by’abantu bamushimira. Yavuze ko iyi Album ye nshya yayitunganyije mu gihe cy’ukwezi kumwe, ahanini bitewe n’uko yari afite indirimbo yanditse. Ati “Hari indirimbo zari zihari, hari n’izindi nanditse ubwo natangiraga gukora kuri iyi Album."

Peace Jolis yanasobanuye ko iyi Album yayikoze atewe inkunga n’ikigo L’Espace binyuze mu mishinga itanu bari bemeye gutera inkunga. Ati: “Niho nakuye ubushobozi bwo kuba nakora uyu mushinga, ndetse n’amafaranga byose byatwaye."

Yavuze ko yakoze iyi Album nyuma y’amahugurwa yitabiriye yari yateguwe na L’Espace. Avuga ati “Nahisemo gukora uyu mushinga, ku bw’amahirwe barabikunda, nibo rero bafashije gukora mu buryo bwo gushoramo imari."

Minisitiri w'Uburezi yagaragaye abyina indirimbo "Imbata" ya Peace Jolis


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...