Mu kiganiro Mbebayinzungu yagiranye na InyaRwanda Tv ubwo yabazwaga ku bivugwa ko yaba avukana na King James bitewe n'ukuntu basa cyane, ntiyabyemeye ariko nanone ntiyabihakanye kuko yavuze ko abantu bose bavukana kuko bafite amaraso amwe kandi bakomoka hamwe.
Yabwiye abasuzugura imbeba ko ari ikiremwa gifite agaciro kenshi kurusha uko abantu benshi babitekereza kuko buriya ngo imbeba zabayeho mbere y'abantu kandi ngo abantu benshi babaho kubera imbeba. Yatanze urugero rw'uko inkingo nyinshi bazipimira ku mbeba kuko ifite uturemangingo twayo harimo udusa nk'utw'umuntu.

Mbebayinzungu yakomeje avuga ko atari filime gusa aje gufata ahubwo n'abakora hip hop ngo yabaziye kuko ngo bamutinye bakimwumva dore ko avuga ko indirimbo ye ya mbere yakozwe yamara kujya hanze bakayisiba bakanamwiba 'Youtube channel' ye bigatuma asubira inyuma.
Yanashimiye abanyamakuru bose bamufashije kugira ngo ibikorwa bye bijye ku mugaragaro. Yashimiye kandi n'abandi benshi bamufashije kugira ngo agere aho ageze ubu. Yashimiye itangazamakuru muri rusange kuba ridahwema kwerekana impano z'abanyarwanda bikaba bisigaye byorohera abazifite kuzigaragaza.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MBEBAYINZUNGU