Ku munsi wa mbere w’imikino ya nyuma ku rwego rw’Igihugu, hatanzwe imidali mu byiciro bitandukanye mu gihe imikino ya nyuma iteganyijwe kuri iki Cyumweru.
Mu mupira w’amaguru w’abagabo, Umurenge wa Rubengera wegukanye umudali wa bronze nyuma yo gutsinda Mbazi ibitego 2-0. Mu bagore, Umurenge wa Gatore na wo wegukanye umudali wa bronze utsinze Mbongo ibitego 3-0, usoza neza urugendo rwawo muri iri rushanwa.
Muri Volleyball y’abakobwa, Rusizi yegukanye umudali wa bronze nyuma yo gutsinda Musanze amaseti 3-1 (25-19, 25-21, 18-25, 25-19). Iki cyiciro kizasozwa n’umukino wa nyuma uzahuza Ngoma na Gicumbi zihatanira igikombe.
Mu bagabo, Nyanza yegukanye umudali wa bronze itsinze Rusizi amaseti 3-1 (25-23, 25-18, 21-25, 25-16), mu gihe Kicukiro na Gasabo zizacakirana ku mukino wa nyuma utegerejwe na benshi.
Muri Basketball y’abakobwa, Kicukiro yegukanye umudali wa bronze nyuma yo gutsinda Nyamasheke amanota 71-40. Mu cyiciro cy’abagabo, Kamonyi na Kicukiro ni zo zizahatanira igikombe ku mukino wa nyuma uzakinwa kuri iki Cyumweru.
Mu gusiganwa ku magare mu bagore, Nishimwe Gisele wo mu Mujyi wa Kigali yegukanye umudali wa zahabu, Rose Maniranzi wa Bugesera yegukana umudali wa silver, naho Umuhoza Nadia wa Nyagatare yegukana umudali wa bronze.
Mu bagabo, Mfiteyezu Emmanuel wo mu Ntara y’Amajyaruguru ni we wegukanye umudali wa zahabu, akurikirwa na Iyamuremye wo mu Ntara y’Amajyepfo wabaye uwa kabiri, mu gihe Uwitonze Isidore wo mu Ntara y’Iburasirazuba yabaye uwa gatatu.
Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 rirakomeza kuri iki Cyumweru hakinwa imikino ya nyuma mu byiciro bitandukanye, aho amakipe n’abakinnyi bahize abandi bazamenyekana mu gusoza iri rushanwa rikomeje kugaragaza impano n’ubushobozi by’abaturuka mu turere n’imirenge itandukanye y’u Rwanda.









